Dore ubwoko 7 bw' Ibiribwa ugomba kwirinda niba ufite uburwayi bw'igifu

 

Dore ubwoko 7 bw' Ibiribwa ugomba kwirinda niba ufite uburwayi bw'igifu

Uburwayi bw'igifu ni bumwe mu burwayi busaba kwitwararika mu mirire yawe , kubera ko ahanini ubu burwayi bwangiza imikaya y'igifu , bityo ibiribwa bibamo aside ndetse nibibamo ibinure byinshi bikaba bishobora kurushaho kucyangiza no gutuma kirushaho kukuzahaza no kukurembya.

Kumenya ibiribwa ukwiye kurya nibyo ukwiye kwirinda mu gihe ufite uburwayi bw'igifu , bigufasha kubana nacyo no kugabanya ibyago n'ingaruka gishobora kugutera .

Ibimenyetso by'indwara y'igifu 

Ibimenyetso by'indwara y'igifu

Hari ibimenyetso bishobora kukwereka ko ufite uburwayi bw'igifu birimo 
  • Kubabara mu nda 
  • kugira ububabare
  • kubyimba mu nda 
  • gutakaza ubushake bwo kurya 
  • kuruka 
  • kugira ikirungurira
  • igogora ryibyo turya rigenda nabi
  • kurwara isepfu
ibi ni bimwe mu bimenyetso byakwereka ko ufite uburwayi bw'igifu .

Ibiribwa ugomba kwirinda no kugendera kure niba ufite uburwayi bw'igifu 

Dore ibiribwa ugomba kwirinda niba ufite uburwayi bw'igifu birimo 

1.Urusenda n'ibiryo birimo urusenda 

Urusenda n'ibiryo birimo urusenda

Burya ibiribwa birimo urusenda nabyo kubirya urwara iifu bituma kirushaho ku kurya no kuba ibimenyetso byacyo byakwiyongera .

Ni byiza ko wakwirinda kurya ibiryo birimo urusanda mu gihe urwara igifu kugira ngo ugabanye ingaruka rushobora kugutera ..

2.Ibiryo bikaranze cyangwa byatetswe mu mavuta gusa 

Ibiryo bikaranze cyangwa byatetswe mu mavuta gusa

Burya ibiryo byatetswe mu mavuta bigora mu igogorwa cyane cyane bikananiza igifu , ibi bigaterwa n'ibinure biba biri muri ayo mavuta .

Ni byiza ko wakwirinda kurya bene ibi biribwa mu gihe ufite ubu burwayi bw'igifu cyangwa se ukabishyira ku kigero gito kuko bishobora gutuma igifu kikuzahaza .

3.Ibiribwa n'imbuto bibamo aside 

Ibiribwa n'imbuto bibamo aside

Burya ibiribwa n'imbuto bibamo aside cyane cyane nk'indimu ,inyanya , ndetse na vinegere , ni bimwe mu biribwa bishobora kwangiza igifu.

Burya kurya ibiribwa n'imbuto bibamo aside byangiza igifu ndetse bikaba bishobora gutuma kirushaho kwangirika cyangwa kikakubabaza kurushaho.

4.Inzoga 

.Inzoga

Ku murwayi w'igifu , burya inzoga ni mbi kubera ko ishobora gutuma igifu cyangirika kurushaho ,aho inzoga igira uruhare mu gutwika inyama z'igifu iyo kirwaye .

Nta kigero cy'inzoga cyiza ku murwayi w'igifu , bibaye byiza wazireka burundu , inzoga ni kimwe mu bintu byangiza igifu ku buryo bukomeye .

5.Kafeyine 

Kafeyine

Burya kafeyine ituma igifu kivubura aside nyinshi , uko iyo aside iba nyinshi niko igifu cyangirika , ninako kirushaho ku kurya .

Bibaye byiza , ku murwayi w'igifu , kunywa ibinyobwa birimo kafeyine yabigendera kure ku buryo bwose bushoboka kuko kuyinywa bituma igifu kirushaho kwangirika .

6.Ibiryo byakorewe mu nganda cyangwa bipfunyikwa igihe kirekire 

Ibiryo byakorewe mu nganda cyangwa bipfunyikwa igihe kirekire

Burya bene ibi biryo , ahanini byongerwamo ama produits atuma bibikika igihe kirekire bitangiritse cyangwa ngo bibore.

nanone bimwe na bimwe byongerwamo ibinure kugira ngo bigire uburyohe , ibi rero bituma biba ibiribwa bibi ku muntu ufite uburwayi bw'igifu .

7.Amata yapfuye 
Amata yapfuye

Cyane cyane nk'ikivuguto , aya agora igifu kuyagogora kandi uko amara igihe niko aside lactic iyabamo nyinshi .

ibi rero bikaba bishobora gutuma igifu kirushaho ku kurya no kuba cyarushaho kwangiza inyama zacyo mu gihe wayanyweye .

Ibintu byagufasha kwirinda uburwayi bw'igifu 

Hari ibintu ushobora gukora byagufasha kwirinda uburwayi bw'igifu birimo 

  • Kwirinda kunywa inzoga 
  • Kwirinda stress uko bishoboka 
  • kurya bike ariko inshuro nyinshi
  • kwirinda kwiyiriza cyangwa kuburara
  • kwirinda gukoresha ibinini nka aspirine cyangwa ibupofen mu gihe ufite ibimenyetso by'igifu
  • kwirinda umubyibuho ukabije 

Dusoza 

Igifu ni uburwayi bushobora kwibasira benshi , ariko kumenya ibiribwa ugomba kurya nibyo utagomba kurya bituma ubana nacyo igihe kirekire kandi kitakwangije cyangwa ngo kibe cyagutera izindi ngaruka zikomeye .

Izindi nkuru wasoma 





Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post