Ni gute wafasha umurwayi wa Asima (Asthma ) ? Ni ibihe bintu byamufasha ku bana ni iyi ndwara ya Asima igihe kirekire ?

Ni gute wafasha umurwayi wa Asima (Asthma )  ? Ni ibihe bintu byamufasha ku bana ni iyi ndwara ya Asima igihe kirekire ?

Indwara ya Asima (Asthma ) ni indwara ifata mu nzira z'ubuhumekero , ikaba ari indwara ifata amamiliyoni y'abantu ku isi yose   ufite iyi ndwara agorwa no guhumeka .

Umuntu ubana n'ubu burwayi aba agomba kumenya imyitwarire ndetse n'ibintu bimutera allrergies iyi ndwara ikabyuka . 

Kumenya uburyo bwo kwitwararika  kumenya ikintu kigutera Crise asthmatique / asthmatic crisis ni zimwe mu ntambwe za mbere zigufasha guhangana no kubana n'ubu bburwayi  bitakugizeho ingaruka nini cyangwa ngo bube bwatwara ubuzima bwawe bitunguranye .

Uramutse ufashwe niyi ndwara nta butabazi urahita ubone  cyangwa udasobanukiwe n'uburyo ushobora kwifasha  . ibyago byo kuba yatwara ubuzima bwawe  biba biri hejuru  niyo mpamvu uba ukwiye kumenya uko wakwitwara ndetse n'uburyo wafasha umuntu ukwegereye ufite ubu burwayi.

Dore ibintu 7 byagufasha kurengera no gutabara ubuzima bw'umurwayi wa asima (Asthma) 

Hari ibintu byagufasha gutabara no kurengera ubuzima bw'umuntu wagize uburwayi bwa asima aribyo 

1.Kumenya ibimenyetso bya Asima 

Kumenya ibimenyetso bya Asima

Umuntu wafashwe n'uburwayi bwa asima  hari ibimenyetso agaragaza  kubimenya kare  bituma afashwa kare . ibi bikagira ingaruka nziza mu kumuvra no gukira vuba .
bimwe mu bimenyetso bya asima ni ibi 
  • guhumeka nabi
  • gukorora ubudakuramo 
  • kubabara mu gituza 
Ahanini usanga  umuntu agaragaza ibi bim
enyetso hari ikintu cyabimuteye nk'ubukonje  guhumeka imikungugu  ,ubwoya bw'inymaswa nibindi....

2.Kumenya gukoresha agapompo (Inhaler) 
Kumenya gukoresha agapompo (Inhaler)

Agapompo ni gakoresho gato gahabwa umurwayi wa asima  kaba karimo umuti apompa mu kanywa cyangwa akawupuriza mu kanwa  bityo ukabasha gufungura byihuse inzira z'ubuhumekero  bityo akongera agahumeka neza .

Ni byiza kumenya gukoresha kano gakoresho kuko byagufasha kwivura cyangwa se ukaba watabara ubdi muntu muri kumwe wafashwe na asima .

3.Kugira Icyitwa Asthama action plan 

Mu gihe  usanganywe uburwayi bwa asima  ni byiza ko ugendana agakarita kagaragaza ko ufite ubu burwayi ndetse kanditseho n'imiti uhabwa  , hariho uburyo uyifatamo n'ingano yayo uhabwa , ku buryo nundi muntu yakagenderaho akakuvura mu gihe wagize iki kibazo .

Aka gakarita gakorana na muganga ugukurikirana , ninako gahabwa izina rya Asthma action plan , kakaba nako kafasha mu gutabara ubuzima bw'umurwayi .

4.Kwirinda ibintu bibyutsa iyi ndwara (allergens ) 

Hari ibintu bibyutsa indwara ya Asima cyane cyane nk'ubukonje , imikungugu  , guhumeka ifu  guhumeka ubwoya bw'amatungo  impumuro 'ibintu runaka nibindi ... . ni byiza kumenya ikintu kibyutsa ubu burwayi kuri wowe 

Ndetse umurwayi wa asima aba agomba gufashwa kuba yagendera kure ibi bintu byamutera uburwayi , kuko aribyo nyirabayazana .

5.Gukora imyitozo  ngorora mubiri 

Gukora imyitozo  ngorora mubiri

Burya ku murwayi wa asima  gukora siporo ni byiza , kuko bituma yirinda ubu burwayi  bikaba byanamufasha koroshya ibimenyetso byabwo  ariko ntabwo agomba kuyikorera mu bukonje ndetse n'ahantu hari umwuka wumagaye .

ni byiza kandi gukora siporo zitavunaye cyane kubera ko nazo atari nziza ku muntu urwara asima  kandi abantu babana nawe ni byiza ko nabo bamufasha mu kumworohereza kuyikora .

6.Kuba hafi umurwayi wa asima 

Burya umuntu ugira uburwayi bwa asima  by'umwihariko ni byiza kumuba hafi  kubera ko amarangamutima nk'agahinda ashobora kugira ingaruka mbi mu gukomeza no kongerera ubukana ibimenyetso bye .

ni byiza kumuba hafi mu gihe ubu burwayi bwaje   bukaba ari na bumwe mu buvuzi aba agomba guhabwa .

7.Guhora witeguye 

Mu gihe ubana n'uburwayi bwa asima  ni byiza ko mu gihe cyose ,ugendana imiti cyane cyane nk'agapompo (inhaler) kubera ko uba ushobora kugira uburwayi bigutunguye .

Mu gihe ufashe urugendo , byaba byiza mu bintu utegura , uteguramo n'imiti yawe kuko byagufasha kwitabara vuba.

Asima ni indwara idakira  , ubana nayo ubuzima bwawe bwose , ariko iyo usobanukiwe n'uburyo ugomba kwiyitaho no kwitwararika  nta kabuza ubaho kandi ukayimarana igihe kirekire nta ngaruka iguteje 

Gutabara no gufasha umurwayi wa asima ni kimwe mu bintu bituma akira vuba kandi ntigire n'ingaruka bimutera zihambaye , niba ubana n'umuntu ufite ubu burwayi , ni byiza kumenya uko wamufasha byihuse .

Izindi nkuru wasoma 


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post