Gutera akabariro nturangize ku bagore bishobora gutera ibibazo n'ingaruka mbi ku mugore , cyane cyane bigaterwa no kuba icyo gikorwa cyakozwe ntikigere ku musozo .
Kurangiza ku mugore bigereranywa no kugera ku ndunduro y'ibyishimo mu bijyanye no gutera akabariro , iyo bitagenze neza bigira ingaruka mbi ku mubiri we , haba mu mitekerereze no mu mikorere y'umubiri muri rusange .
Mu buryo bwiza ,ubundi buri uko umugore akoze imibonano mpuzabitsina yagakwiye kurangiza kubera kurangiza kuriwe bimutera akanyamuneza ,kwigirira icyizere , bikanamuvura indwara zimwe na zimwe .
Impamvu zishobora gutuma umugore atarangiza
Hari impamvu nyinshi zishobora gutuma umugore cyangwa umukobwa atarangiza zirimo
- Gutera akabariro adatuje cyangwa se afite ibibazo bijyanye n'imihangayiko na stress
- Kuba afite uburwayi nka Diyabete cyangwa ubundi butera impinduka mu misemburo y'umubiri we
- Kuba ari gukoresha imiti imwe nimwe nk'imiti ivura indwara y'agahinda , n'imiti ivura umuvuduko w'amaraso ukabije
- Kuba atamenyereye gutera akabariro nuko umugore agomba kwitwara mu gihe atera akabariro
- Kuba atabanye neza nuwo bakorana imibonano mpuzabitsina cyangwa bataziranye
- Kuba adafite ububobere buhagije mu gitsina
- Kuba afite uburwayi bw'ama infegisiyo ashobora kumutera ububabare mu gutera akabariro
- Kuba atateguwe bihagije mbere yo gutera akabariro
Ingaruka mbi ziterwa no gutera akabariro nturangize ku bagore
Hari ingaruka nyinshi gutera akabariro nturangize ku mugore bishobora kumutera zirimo
1.Kwitakariza Icyizere
Gutera akabariro nturangize ku mugore bishobora kumutera ikibazo cyo kwitakariza icyizere no kumva ko nta gaciro afite
2.Kugirana ibibazo n'amakimbirane nuwo bashakanye
Kutarangiza bishobora kuzamura umwuka mubi nuwo mwashakanye , bikaba bishobora no gutera gucana inyuma biturutse ku kuba mudahanahana ibyishimo bihagije muri icyo gikorwa
3.Gutera Stress
Kutarangiza bishobora gutera stress ndetse nzindi ndwara zo mu mutwe biturutse ku kuba kiriya gikorwa kitagenda neza gusa .
4.Gutakaza ubushake bwo gutera akabariro burundu
Kumara igihe kinini utera akabariro nturangize , bishobora kugusunikira ku gutakaza ubushake bwo gutera akabariro ibi bigaterwa nuko ubwonko bwawe bwarangije kwakira ko nta cyanga n'uburyohe uzigera ubonera mu gutera akabariro .
5.Kumagara mu gitsina
Bishobora kandi kugutera kumagara mu gitsina biturutse kukuba waragiye utakaza kumva icyanga cyo gutera akabariro , ibi bikaba byagutera gutera akabariro ukababara .
6.Kubura ibitotsi
Kutarangiza ku mugore bishobora kumutera ikibazo cyo kubura ibitotsi burundu
7.Kurwaragurika
Ibi hiterwa nuko kutarangiza bituma umubiri wawe ucika intege mu bijyanye no kwirinda no mu guhangana n'indwara , uko umara igihe ukora imibonano mpuzabitsina nturangize , bigenda birushaho kugutera iki kibazo.
Ni iki umugore utera akabariro ntarangize akwiye gukora ?
Hari ibintu umugore ukora imibonano mpuzabitsina ntarangize akwiye gukora birimo
- Kuganira n'umufasha we kuri icyo kibazo ,kigashakirwa umuti bafatikanyije
- Gukoresha uburyo butandukanye , bagategurana neza mbere yo gutera akabariro ku buryo binjira mu gikorwa bose babikeneye
- Gukoresha amavuta anyereza mu gitsina niba biterwa n'ububobere buke
- Gukoresha positions zitandukanye kugira ngo murusheho kuryoherwa
- Kwikinisha no gukoresha ibindi bikoresho byabugenewe bishobora kugufasha gusobanukirwa n'umubiri wawe nuko wakwitwara kugira ngo urangize.