Indwara yo Kwituma Impatwe : Impamvu ziyitera ,uko wayivura nuko yirindwa

 

Indwara yo Kwituma Impatwe : Impamvu ziyitera ,uko wayivura nuko yirindwa

Kwituma impatwe ni uburwayi bukunze gufata abantu benshi aho umuntu ajya ku musarani , yagerageza kwituma ibikomeye bikamugora , rimwe na rimwe ntibize cyangwa se hakaza akabumbe gato kumagaye ,ubu bukaba ari uburwayi ushobora kwivura udakoresheje imiti yo kwa muganga 

Kunywa amazi menshi no kurya amafunguro yoroshye ni bimwe mu bintu bigufasha guhangana no kwivira iyi ndwara y'impatwe .

Hari impamvu nyinshi zishobora gutera ubu burwayi zirimo nko kurya ibiryo byumagaye , umwuma , kudakora siporo , uburwayi bw'amara nibindi byinshi...

Umuntu ufite uburwayi bwo kwituma impatwe bishobora kumugiraho ingaruka zirimo kuribwa mu nda , kugira iseseme no kuba ashobora kuruka ndetse no kumva atameze neza 

Impamvu zitera Kwituma impatwe 

Hari impamvu nyinshi zishobora gutera indwara yo kwituma impatwe zirimo 
  • Kurya ibiryo byumagaye , bitarimo imboga cyangwa kwibanda ku biribwa byakorewe mu nganda gusa 
  • Kudakora imyitozo ngororamubiri ngo amara abashe gukora neza 
  • Gukoresha imiti imwe nimwe nk'imiti y'ibinya , imiti y'ububabare n'ivura indwara z'agahinda ishobora gutera iki kibazo
  • Kutanywa amazi
  • Impinduka mu misemburo nko mu gihe umuntu atwite
  • Indwara z'imyakura yumva cyane cyane nkiyitwa multiple screlosis cyangwa kuba wakomeretse mu ruti rw'umugongo bishobora kugutera ubu burwayi
  • Kuba ufite indwara zifata mu mara 
Hari izindi mpamvu zishobora kongerwamo nko guhora uryamye , kuba ufite uburwayi buziw nka colonic inertia bukaba butera kuba umwanda watinda gusohoka nibindi...

Ibimenyetso byakwereka ko ufite indwara y'impatwe 

Hari ibimenyetso byakwereka ko ufite uburwayi bwo kwituma impatwe birimo
  • Kujya ku musarana kwituma gake gashoboka 
  • Kwituma uhatiriza cyane 
  • Kwituma umusarani ukomeye kandi kakaza ari gato cyane kameze nk'ibuye 
  • Kuribwa mu nda rimwe na rimwe ukaba wanabyimba mu nda 
  • Kugira iseseme
  • Gukomereka mu kibuno bitewe no kwituma bigoranye 
  • Kunanirwa kwituma 
  • Kugira iseseme
  • Kumva ufite umunaniro uhoraho
  • Kuva ku musarani ukumva ukibishaka cyangwa ukumva bitashizeyo neza 
Mu gihe ugaragaza byinshi muri ibi bimenyetso , ni byiza kujya kwa muganga kuko ibi ushobora kubigira no mu gihe ufite kanseri yo mu kibuno , cyane cyane nko mu gihe wituma amaraso akaza .

Ibyago bikoemeye indwara y'impatwe ishobora gutera mu gihe itavuwe 

Hari ibyago bikomeye n'ingaruka zikomeye , uburwati bwo kwituma impatwe bushobora gutera mu gihe butavuwe zirimo 
  • Gufatwa n'indwara ya Hemorrhoids (Kumurika)
  • Gukomereka mu kibuno
  • Kwizinga kw'amara biturutse ku musarani wanze gusohoka
  • Gukweduka kw'amara mu byitwa mugacolon
  • Ibibazo by'uburwayi mu ruhago rw'inkari
  • Kuba amara ashobora kuza inyuma mu nyama z'inda  agakora ibizwi nka abdominal hernia
  • Gutakaza ubushake bwo kurya 

Ni gute wakwivura indwara yo kwituma impatwe ?

Indwara yo Kwituma Impatwe : Impamvu ziyitera ,uko wayivura nuko yirindwa

Hari uburyo bwinshi wakwivuramo indwara y'impatwe bidasabye ko ujya kwa muganga burimo 

1.Kunywa amazi menshi 

Kunywa amazi menshi byoroshya umusarani , bigatuma amara akora neza ndetse bikanavura burundu buburwayi bw'impatwe .

2.Kurya imboga n'imbuto 

Imboga n'imbuto bikungahaye ku byitwa fibre , ibi bikaba bigira uruhare runini mu koroshya umusarani no gutuma igogora rigenda neza .

3.Gukora imyitozo ngororamubiri

Burya gukora siporo bituma amara akanguka , agakora neza , ibi bikaba bituma abasha guhangana n'uburwayi bw'impatwe 

4.Kwirinda ibiribwa bitera impatwe 

Ibyo biribwa ni nk'inyama , amata , umuceri nibindi nkabyo , ni byiza ko wabirya ku kigero gito cyangwa mu gihe wabiriya ukarya n'imbuto , ukanywa n'amazi menshi .

5.Gukoresha imiti yo kwa muganga 

Hari imiti yo kwa muganga ishobora kuvura impatwe cyane cyane nkuwita Bisacodyl , iyi miti ishobora kukuvura ubu burwayi mu gihe gito cyane .

6.Gukoresha indimu 

Kunywa umutobe w'indimu ni kimwe mu bintu bishobora kuvura ubu burwayi , aho kuwunywa byagufasha kwivura iki kibazo .

Impatwe ku mugore utwite 

Muri rusange , abagore batwite bakunda kwibasirwa na kenshi n'indwara y'impatwe , cyane cyane ibi bigaterwa n'impinduka mu misemburo no ku ba umwana ukura mu nda agenda akanda atsikamira amara .
Mu gihe umugore atwite , umusemburo wa progesterone uvuburwa utera koroha kw'imikaya yo mu nda (intestinal wall) , ibi bikaba bigabanya uburyo ibyo wariye bitinda kugogorwa . 

Hari ibintu umugore utwite yakora bikamurinda iki kibazo birimo 
  • Kurya imboga n'imbuto 
  • Kunywa amazi menshi
  • Gukora imyitozo ngororamubiri
  • Kwirinda ibiryo bishobora gutera iki kibazo
  • Kugana kwa muganga mu gihe iki kibazo ukimaranye igihe 

Ibintu byagufasha kwirinda indwara yo kwituma impatwe 

Hari ibintu byagufasha kwirinda ubu burwayi birimo 
  • Kurya ibiryo birimo imboga n'imbuto
  • Kunywa amazi menshi
  • Gukora imyitozo ngororamubiri
  • Kugira gahunda yo kujya ku musarani 
  • kwirinda kurya ibiribwa bishobora gutera iki kibazo
  • Kwirinda gukoresha igihe imiti ivura ubu burwayi
  • Kwirinda stress 

Izindi nkuru wasoma 


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post