Indwara ya Mburugu : Ibimenyetso byayo ,uko yandura ,uko wayirinda nuko ivugwa

 

Indwara ya Mburugu : Ibimenyetso byayo ,uko yandura ,uko wayirinda nuko ivugwa

Indwara ya mburugu ni imwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ,ikaba iterwa n'agakoko ko mu bwoko bwa bagiteri kazwi nka Treponema Pallidum , igira ibimenyetso bitandukanye kandi iyo itavuwe neza ishobora  kwangiza ubwonko ,umutima no gutera ubugumba ndetse no gutera ubuhumyi.

Nyuma yo gupimwa bikemezwa ko ufite indwara ya mburugu ,hari imii uhabwa n'abaganga ivura ubu burwayi bugakira neza , uburyo bwo kuyirinda ibuhuriyeho nizindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye harimo na Sida .

Ni bande bafite ibyago byinshi byo kwandura indwara ya mburugu ?

Indwara ya Mburugu : Ibimenyetso byayo ,uko yandura ,uko wayirinda nuko ivugwa


Hari amatsinda y'abantu bafite ibyago byinshi byo kwandura indwara ya Syphilis barimo 
  • Abagore /Abakobwa bicuruza (indaya) kimwe n'abagabo bicuruza 
  • Umuntu ufite abantu barenze umwe barayamana 
  • Gukora imibonano mpuzabitsina udakoresheje agakingirizo 
  • Abantu basanzwe bafite indwara ya Sida 
  • Abantu bitera ibiyobyabwenge
  • Abagabo baryamana n'abandi bagabo
  • Kuba warigeze urwara izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina 

Impamvu itera indwara ya mburugu 

Indwara ya Mburugu iterwa n'agakoko ko mu bwoko bwa bagiteri kitwa Treponema pallidum (soma Tereponema palidumu ) kandurira mu mibonano mpuzabitsina , yaba ikorewe mu gitsina , mu kanwa cyangwa mu kibuno ,hose ushobora kwandura .

Uko indwara ya mburugu yandura

Indwara ya mburu yandura binyuze mu gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye , aho umwe mu bayikorana urwaye , yanduza umuzima .

Nanone umubyeyi utwite ashobora kwanduza umwana atwite , mu gihe amutwite no mu gihe amubyara , akaba ariyo mpamvu umubyeyi aba agomba kwipimisha iyi ndwara mu gihe atwite.

hari ubundi buryo ushobora kwanduramo indwara ya mburugu burimo 
  • guhura cyangwa gukorakora agasebe gaterwa niyi ndwara 
  • Gusangira inshinge cyane cyane nkabitera ibiyobyabwenge 
  • guterwa amaraso yanduye 
Indwara ya mburugu yinjirira mu gakomere kabayeho mu gihe utera akabariro , aho yinjiriye ihasiga agakomere gato cyangwa akantu kameze nk'akabyimba ariko kataryana .

Ibimenyetso by'indwara ya mburugu 

Indwara ya Mburugu : Ibimenyetso byayo ,uko yandura ,uko wayirinda nuko ivugwa

Ibimenyetso by'indwara ya mburugu bigenda bihinduka bitewe ni'icyiciro igezemo ndetse n'iminsi umazw uyanduye 
  • Mu gihe umaze igihe gito wanduye , hashize ibyumweru 3 kugeza kuri 4 , uzana agaheri gato ku gitsina kandi kataryana , aka gaheri kamara ibyumweru 3 kugeza kuri 6 .
  • Ushobora kugaragaza uduheri mu bworo bw'ibirenge no mu biganza 
  • kugira umuriro no kuzana amatakara
  • Kugira umunaniro
Iyo udahise wivuza , ibi bimenyetso bihita bishobora kugenda , ariko ntibiba bisobanuye ko wakize ahubwo indwara iba iri kwangiza ibindi bice birimo ubwonko, umuti nibindi .

Indwara ya mburu ushobora kuyimarana igihe kirekire kandi wumva nta kibazo kandi irimo kwangiza umubiri wawe .

Uko  indwara ya mburugu ivugwa 

Indwara ya mburugu ishobora kuvugwa ku buryo bworoshye hakoreshejwe imiti yo mu bwoko bwa antibiotic izwi nka  Penicilline 

Ni byiza ko mu gihe bakuvura , bavura nuwo muryama kuko ibyago byinshi nuko nawe yaba afiye ubwo burwayi .

Ni byiza gufata imiti yose wandikiwe na muganga , kugeza irangiye kugira ngo wemeze neza ko wakize kuko iyo ivuwe nabi ntikire bishobora gutera ibindi bibazo ku mubiri .

Ibyago indwara ya Mburugu ishobora gutera ku mubiri 

Ibyago indwara ya Mburugu ishobora gutera ku mubiri


Iyo itavuwe neza , indwara ya mburugu ishobora gutera ingaruka zikomeye zirimo
  1. Kwangiza ubwonko : mburugu ishobora kwangiza ubwonko ikagutera ibibazo byo kwibagirwa , guhubuka , kunanirwa kwigenzura nibindi....
  2. Ubuhumyi : agakoko gatera indwara ya mburugu gashobora no kwangiza amaso kagatera ubuhumyi
  3. Indwara z'umutima : indwara ya mburugu ishobora kwangiza imitsi itwara amaraso , ibyo bikaba byakongerera ibyago byo kwibasirwa n'indwara z'umutima .
  4. Kwangiza amagufa : mburugu ishobora no kwangiza amagufa bityo ikaba yatera ibibazo by'ububabare bukomeye mu ngingo.
  5. Kuba umwana yapfira mu nda ya nyina : Ku mubyeyi utwite , tuno dukoko dushobora kugera ku mwana bityo tukaba twatuma apfira mu nda .
  6. Ibyago byo kuba wakwandura Sida biriyongera cyane 

Uko wakwirinda indwara ya mburugu 

Hari uburyo butandukanye bwagufasha kwirinda no kugabanya ibyago byo kwibasirwa n'ubu burwayi burimo 
  • Gukoresha agakingirizo 
  • Kugabanya umubare w'abantu muryamana 
  • Guhora wisuzumisha iyi ndwara ngo byibuze niba urwaye uvugwa kare
  • Kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge cyane cyane ibikoresha kwitera inshinge
  • Kwivuza no gukurikiza amabwiriza uko wayahawe mu gihe urwaye 

Indwara ya mburugu ku mugore  utwite 

Indwara ya mburugu ku mugore  utwite

Ku mugore utwite , indwara ya mburugu ishobora kumutera ibibazo bikomeye birimo 
  • Kuba umwana yapfira mu nda 
  • kuba umwana yavukana ubumuga 
  • no kuba umwana umwana yavukana ibiro bike 
Buri mugore utwite aba agomba kwisuzumisha iyi ndwara . akavugwa kuko bigabanya ibyago byo kuba yamutera ibibazo we n'umwana atwite .

Izindi nkuru wasoma :




Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post