Impamvu 10 zitera kubura imihango zitari ugutwita

 

Impamvu 10 zitera kubura imihango zitari ugutwita

Birashoboka ko wabura imihango kandi udatwite , hari abantu benshi bibaza iki kibazo  bakibaza impamvu bashobora kubura imihango  nyamara badatwite  iyi nkuru iravuga ku mpamvu zishobora gutuma ubura imihango zitari ugutwita .

Kubura imihango ni igihe urengeje igihe wagombaga kujya mu mihango utarayibona  mu yindi nyito ni ukwirenza , buri wese agira iminsi igize ukwize kwe  hari n;abagira iminsi ihindagurika ariko kwirenza ni mu gihe bimaze igihe kinini abona cya gihe yagombaga kugira mu mihango cyararenze.

Kwirenza bitera benshi ubwoba , cyane cyane nko mu gihe waba warakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye ,ariko burya hari izindi mpamvu nyinshi zatuma utajya mu mihango nubwo bwose waba udatwite.

Dore impamvu zitera kubura imihango zitari ugutwita 

Dore impamvu zitera kubura imihango zitari ugutwita

Hari impamvu nyinshi zitera kubura imihango zitari ugutwita arizo 

1.Impinduka mu misemburo y'umubiri 

Hari uburwayi buzwi nka Polycystic ovary syndrome butera imirerantanga (Ovaries) kuvubura imisemburo ya kigabo ya androgen  ibi bikaba bitera abagore kubura imihango  nubwo bwose ubu burwayi butaboneka ku banu benshi ariko birashoboka ko bwagufata mu gihe uri umugore .

Hari igihe kandi imvubura ya Thyroid ivubura imisemburo myinshi , irenze ikigero umubiri ukenera  ibyo bikaba byatera kubura imihango.

2.Gutakaza ibiro cyane 

Burya gutakaza ibiro byaba ari ku bushake cyangwa se utabishaka bishobora gutuma ubura imihango , ibi bigaterwa nuko burya ibinure bifasha mu ikorwa ry'umusemburo wa esitorojeni  , uko rero bugabanuka mu mu mubiri bitewe no kunanuka bishobora gutuma umusemburo wa esitrojeni udakorwa ku ngano ihagije .

Kugira uyu musemburo muke mu mubiri bishobora gutera ikibazo cyo kubura imihango  kubera ko ugira uruhare runini mu kwezi ku mugore .

3.Imihangayiko ikabije 

Guhangayika bikabije bitera impinduka mu mikorere y'agace ko mu bwonko kazwi nka Hypothalamus (soma hipotalamisi) aka gace niko kagenzura umubiri wose mu bijyanye n'imisemburo , iyo rero imikorere yako yahindutse bishobora gutera kubura imihango kuko imisemburo igira uruhare mu kwezi ku mugore ntiba iri gukorwa neza .

Nanone burya imihangayiko ituma umubiri uvubura umusemburo wa Cortisol  uyu musemburo nawo iyo ugeze mu bwonko , uhindura imikorere ya hypothalamus ndetse na pituitaly gland .

4.Gukora siporo zivunanye 

Ibi bikunze kuba cyane nko ku bantu bakora siporo zisaba imbaraga nk'abitegura amarushanwa yo kwiruka , gukirana nibindi ....  , nabo burya bashobora kubura imihango , ibi bigaterwa nuko ahanini abakora izi siporo ntibagira ibinure byinshi ahubwo bagira imikaya ikomeye .

Uko ibinure biba bike mu mubiri w'umugore niko burya n'umusemburo wa esitorojeni ukorwa n'umubiri we uba muke , ibyo rero bikaba byatera kubura imihango .

5.Gukoresha imiti imwe nimwe 

Cyane cyane nk'imiti yo kuboneza urubyaro cyangwa imiti ikoreshwa mu kuvura indwara y'agahinda gakabije , iyi miti ishobora gutera kubura imihango ku bayinywa .

Kubera ko iyi miti ica intege ukwezi ku mugore ndetse ikanakugiraho ingaruka zifatika , ku rundi ruhande nk'imiti y'indwara y'agahinda gakabije inagira ingaruka mbi ku ivuburwa ry'imisemburo ya Serotonin na dopamine nabyo bikagira ingaruka mbi ku kwezi ku mugore.

6.Ibibazo mu turemangingo sano wavukanye 

Cynae cyane bikunze kuba ku bagire bavukanye uburwayi bita Turner syndrome , aho umugore avukana akarangasano kamwe ka X gusa aho kuvukana tubiri (XX) .

Iyo yavukanye iki kibazo , bitera icyo twakwita ubumuga ku mirerantanga (ovaries) ndetse n'imikorere mibi , ibi rero bikaba byatera kubura imihango.

7.Menopause 

Menopause ni igihe umugore aba amaze ukura  yinjiye mu bihe byo kutabyara hari abacyita gucura , guca imbyaro nibindi  ni igihe kibarizwa hagati y'imyaka 45 na 55 bitewe n'umugore . muri iki gihe ntabwo imirerantanga ikora intanga ndetse n'imisemburo iba ivuburwa ku kigero gito cyangwa nta nayo.

Umugore winjiye muri Menopause ntwabo abona imihango cyangwa akaba ashobora no kumara igihe kirekire ntayo abonye .

8.Uburwayi 

Cyane nko mu gihe ufite ikibyimba mu bwonko (Pituitary Tumor) ibi bikaba bitera impinduka mu mikorere ya pituitary gland bityo ikaba ishobora kuvubura imisemburo ihagarika imigendekere y'ukwezi ku mugore .

Nanone uburwayi buzwi nka Asherman Syndrome aho muri nyababyeyi haba harimo inkovu nabyo bishobora gutera kubura imihango.

9.Imirire mibi 

Burya kurya nabi bishobora kugutera kubura imihango , hari abagira ibibazo bya Anorexia Nervosa aho umuntu yinenaguzwa ibiryo akumva adashaka kurya cyangwa agahitamo indo imwe runaka  bikaba bikunze kugaragara ku bakobwa bashaka kugabanya ibiro , ibi bishobora gutuma ubura imihango .

Ku rundi ruhande ibyitwa Bulimia Nervosa aho umuntu arya ku kigero gikabije nabwo bishobora gutuma ubura imihango .

10.Gutakaza ibiro byihuse kandi mu gihe gito 

Mu gihe wananutse mu gihe gito , ugatakaza ibiro byinshi ushobora kwirenza ntubone imihango , ibi bigaterwa nuko uko unanuka ibinure by'umubiri biba bike , uko biba bike bigira ingaruka ku ikorwa ry'umusemburo wa esitorojeni .

Umusemburo wa Esitorojeni ugira uruhare runini mu kwezi ku mugore ndetse niwo usa naho uza imbere mu misemburo nkenerwa mu kwezi ku mugore .



Dusoza 

Hari abantu bongeraho ibyitwa premature ovarian failure ao imirerantanga inanirwa gukora neza kandi ukiri muto , yewe nko ku myaka 40 , ibi nabyo bikaba byatera kubura imihango no kutabyara muri rusange .

Kubura imihango bishobora no guterwa n'impmavu nyinshi twavuze zitari ugutwita , buri mpinduka yose yabaye ku mubiri w'umugore /umukobwa ishobora gutuma abura imihango , mu gihe utakoze imibonano mpuzabitsina , ntukwiye guhangayika keretse bimaze igihe kirekire .

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post