Ubwonko bwa muntu ni urugingo rw'ibanze , rugeraranywa na moteri igenzura ibintu byose ariko hari ibintu byangiza ubwonko dukora buri gihe , tukabihoramo cyangwa tukabyishoramo tutabizi nyamra twakabyirinze.
Ubwonko bufite ubushobozi bwo kubika amakuru , gutekereza no gusesengura ndetse bukagira n'ubushobozi bwo gukusanya amakuru no gutanga amabwiriza ku binsi bice by'umubiri , nta kabuza , iyo bwangiritse cyangwa se bwagize ikibazo mu buryo bumwe cyangwa ubundi bigira ingaruka ku mubiri wose no ku mibereho ya muntu .
Ubushakashatsi butandukanye ndetse n'inkuru zagiye zandikwa n'ibinyamakuru bitandukanye bivuga ku buzima , byagaragaje ko hari ibintu bito bito bishobora kwangiza ubwonko , aha twavuga nk'imirire mibi , stress , kunywa inzoga nibindi ....
Uko byagenda kose uramutse umenye ibi bintu , byagifasha kugira impinduka ugaragaza mu myitwarire no kugira bimwe uhindura kugira ngo urusheho kurinda ubwonko bwawe kwangirika .
Dore ibintu 12 byangiza ubwonko bwa muntu
1.Guhorana imihangayiko (stress )
2.Kudasinzira bihagije
3.Inzoga n'ibiyobyabwenge
4. Kunywa itabi
5.Imirire mibi no kudakora
6.Gukomereka mu mutwe
7.Guhura n'ibinyabutabire byanduza cyangwa kubihumeka
Ibinyabutabire bimwe na bimwe bishobora kwangiza ubwonko ni nka merikire , lead ibinyabutabire byo mu mafumbire yo mu nganda .
Kubihumeka bishobora kwangiza ubwonko , bikagutera ikibazo cyo kwibagirwa no kunanirwa gutuza (attention deficit )
8.Kudakoresha ubwonko
Gukoresha ubwonko no gukora ibikorwa bibukangura bigatuma buhora bukora , ni bimwe mu bintu bitera imikorere myiza y'ubwonko .
Ariko kudakoresha ubwonko ukabuhindura ubunebwe bituma bwangirika ni byiza ko umuntu asoma ibitabo agakina iriya mikino bita puzzle nibindi birushaho gukoresha ubwonko bigatuma butekereza cyane .
9.Kubura mu mubiri Vitamini zimwe na zimwe
Kubura vitamini zimwe na zimwe bishobora gutera ikibazo cyo kwangirika tw'ubwonko na tumwe mu turemangingo twabwo.
Cyane cyane kubura Vitamini B12 bishobora gutera ikibazo cyo kwibagirwa no gucanganyukirwa biturutse ku kuba iyi vitamini ntayo ufite .
10.Kudakora siporo
Burya kudakora siporo birangiza bya cyane iyo ukora siporo biruhura ubwonko bikongera ingano y'amaraso ajya ku bwonko n'ubwonko bukavubura imisemburo iwushyira ku murongo .
Ni byiza ko umuntu wifuza kugira ubwonko butyaye akora siporo ndetse akabigira umuco ni ukuvuga kubikora bihora , byibuze agakora siporo iminota 30 ku munsi .
11.Indwara y'umuvuduko w'amaraso ukabije
Indwara y'umuvuduko w'amaraso ni mbi cyane ku bwonko ishobora kubwangiza cyangwa igatera udutsi tujyana amaraso ku bwonko guturika .ibi bikaba byateza ibindi bibazo nko kwibagirwa nibindi....
12.Diyabete
Cyane cyane Diyabete yo mu bwoko bwa 2 ibi bigaterwa nuko isukari nyinshi mu maraso igenda ikangiza udutsi dutwara amaraso ibi bikaba byatera ibibazo byo kwibagirwa no kugorwa no gufata mu mutwe .
Cyane cyane kandi abantu bafite ibibazo bya Diyabete baba bafite ibyago byinshi byo kwibasirwa n'indwara ya Alzheimer .