Hari urutonde runini rwa Vitamini nkenerwa kandi z'ingenzi ku mubiri wa muntu ,ahanini ii vitamini tuzikura mu biryo turya , Vitamini ni ingenzi mu mikorere y'umubiri no mu gutuma umubiri ugira ubushobozi mu guhangana n'indwara.
Iyo Vitamini zabaye nkeya mu mubiri bishobora kugutera ibibazo bitandukanye mu mubiri birimo
- Guhuma no gutakaza kubona neza
- Kumagara ku ruhu
- kuzana udusebe mu kanwa
- Guhorana umunaniro no kuzana uduheri ku ruhu
- Gutakaza ubushobozi bwo gufata mu mutwe
- kugira ikibazo cy'amaraso make
- Kwibasirwa n'indwara y'agahinda
- kwangirika kw'imyakura yumva
- Gucika intege
Buri bwoko bwa Vitamini bwose ufite mu mubiri bwabaye buke bushobora kugutera ingaruka n'uburwayi bitewe niyo Vitamini , buri vitamini yabuze mu mubiri itera ikibazo cyihariye .
Dore urutonde rwa Vitamini Akamaro kazo n'ibiribwa tuzisangamo
Hari amoko menshi ya Vitamini zikenerwa mu mubiri wa muntu , izo vitamini ahanini tuzikura mubyo turya .izo vitamini ni izi zikurikira :
1.Vitamini A
Vitamini A ni vitamini y'ingenzi ku mubiri , igira akamarao karimo gutuma amaso abona neza , Kongera no gukomeza ubudahangarwa bw'umubiri ndetse ikanafasha uturemangingo tw'umubiri gukura neza .
Vitamini A tuyisanga mu birayi , karoti , epinari n'amagi
2.Vitamini B1
Vitamini B1 igira akamaro gakomeye karimo gutera imikorere myiza y'imyakurayumva , kugira uruhare runini muri metabbolisme y'umubiri
Vitamini B1 tuyisanga mu biribwa birimo ingano , ubunyobwa n'izindi mbuto z'ibinyampeke.
3.Vitamini B2
Vitamini B2 igira akamaro gakomeye karimo kongera imbaraga muri metabolisme , mu kurema intete zitukura z'amaraso (red blood cells )
Vitamini B2 tuyisangamo mu biribwa birimo ibikomoka ku mata , amagi n'imbogarwatsi .
4.Vitamini B3
Vitamini B3 ni imwe muri vitamini zifasha muri metabolisme y'umubiri no mu mikorere y'imyakurayumva .
Vitamini B3 tuyisanga mu biribwa birimo inyama amafi n'ibikomoka ku ngano.
5. Vitamini B5
Vitamini B5 ikoreshwa n'umubiri mu kurema imisemburo itandukanye . iyi vitamini ni ingenzi kuko ikenerwa mu mubiri wose .
Vitamini B5 tuyisanga mu biribwa birimo Avoka , ibirayi n'ibihumyo
6.Vitamini B6
Vitamini B6 ikoreshwa mu kuremwa kw'intete zitukura no mu mikorere y'imyakurayumva
Iyi vitamini tuyisanga mu biribwa birimo inyama y'inkoko , amafi n'imineke
7.Vitamini B7
Vitamini B7 ifasha mu gutuma uruhu rumera neza mu gutuma umusatsi n'inzara bikura neza ndetse no muri metabolisme y'umubiri .
Vitamini B7 tuyisanga mu biribwa birimo amagi , ubunyobwa na avoka
8.Vitamini B12
Vitamini B12 ikoreshwa n'umubiri mu kurema intete zitukura z'amaraso (red blood cells) no mu mikorere y'ubwonko .
Vitamini B12 tuyisanga mu biribwa birimo inyama , amafi no mu bikomoka ku mata
9. Vitamini C
Vitamini C ikoreshwa mu kurema ibyitwa collagen , mu gutuma umubiri wakora ubutare no mu kongerera imbaraga ubudahangarwa bw'umubiri .
Vitamini C tuyisanga mu biribwa birimo amaronji , inkeri n'imbuto za kiwi
10. Vitamini D
Vitamini igira akamaro ko gukomeza amagufa no mu kongerera imbaraga ubudahangarwa bw'umubiri
Vitamini D tuyisanga mu nyama y'ifi , ibihumyo no mu magi .
11. Vitamini E
Vitamini E ikoreshwa mu kongerera imbaraga ubudahangarwa bw'umubiri , mu gutuma uruhu n'amaso bimera neza ,
Vitamini E tuyisanga mu mbuto za Almond , Epinari no mu birayi .
12. Vitamini K
Vitamini K ikoreshwa n'umubiri mu gutuma amaraso avura no mu gutuma amagufa ya muntu akomera
Vitamini K tuyisanga mu biribwa birimo imbogarwatsi , imboga za borokoli na soya
Muri rusange vitamini ni intungamubiri z'ingenzi mu mikorere y'umubiri ,cyane cyane mu kurinda indwara umubiri no gutuma urushaho gukora neza