Vitamini K ni imwe mui vitamini z'ingenzi ku mikorere y'umubiri cyane mu bijyanye no kuvura kw'amaraso no mu gukomeza amagufa . iyi vitamini ikunze kuboneka mu mbogarwatsi.
Kubura Vitamini K bitera ibibazo mu kuvura kw'amaraso nko mu gihe wakomeretse kandi bikanatera kuba ibyago byo kuvunika amagufa byakwiyongera .
Vitamini K ni amoko abiri ariyo K1 na K2 , K1 ikunze kuboneka mu mbogarwatsi naho Vitamini K2 ikunda kuboneka mu bikomoka ku nyamaswa.
Akamaro ka Vitamini K ku mubiri wa muntu
Vitamini K ifite akamaro kanini ku mubiri wa mnyu karimo
1.Kuvura kw'amaraso
Vitamini K ni imwe mu bizwi nka Clotting factors ikaba ifasha mu kuvura kw'amaraso nko mu gihe wakomeretse cyangwa nko mu gihe ufite ibibazo byo kuva .
2.Gukomeza amagufa
Vitamini K ni imwe muri Vitamini zifasha mu gukomeza amagufa , aho yo na Vitamini D bifasha mu kwinjiza mu mubiri umunyungugu wa karisiyumu , nanone ibi bikagabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara ya Osteoporosis.
3.Kugabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara z'umutima
Vitamini K igabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara z'umutima aho igabanya ko umunyungugu wa karisiyumu , ugenda ukuzurana mu mitsi itwara amaraso.
4.Kugabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri
Vitamini K ni imwe muri vitamini zigabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri zitandukanye zirimo kanseri ya prostaye na kanseri y'umwijima .
5.Gufasha mu guhangana n'indwara ya Diyabete
Vitamini K ifasha umubiri mu gukoresha umusemburo wa insuline ( Insulin sensitivity ) ibi bikaba byagabanya ibyago byo kwibasirwa na diyabete yo mu bwoko bwa kabiri.
6.Kurwanya ibibazo bya inflammation mu mubiri
Vitamini K ifite ubushobozi bwo kugabanya ibibazo bya inflammation mu mubiri ibi bigatera ingaruka nziza mu kugabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara zidakira ndetse n'indwara ya Alzheimer.
Ibiribwa Dusangamo Vitamini K
Hari ibiribwa bitandukanye bikungahaye kuri Vitamini K birimo
- Imbogarwatsi
- imboga za borokoli
- Epinari
- Perisile
- Thyme
- amavuta ya soya
- Amavuta y'umuzabibu
- inyama
- amafi
- amagi
- Avoka
- Inkeri
- nibindi....
Hari amoko menshi y'ibiribwa dusangamo Vitamini K , aya niyo y'ingenzi cyane
Ibimenyetso byakwereka ko ufite Vitamini K nkeya mu mubiri
Hari ibimenyetso byakwereka ko ufite Vitamini K nkeya mu mubiri birimo
- Kuva cyane mu gihe cy'imihango
- kuzana amaraso mu nkari no mu musarani
- kugira ikibazo cy'amaraso make
- Kugira igisebe kigatinda gukira
- kwibasirwa n'indwara ya osteoporosis
Ibi ni bimwe mu bimenyetso byakwereka ko ufite Vitamini K nkeya mu mubiri wawe