Gukuramo inda ahanini ntibishobora kwirindwa inda iyo yashatse kuvamo ivamo ntacyabibuza , ariko hari ibintu bitandukanye ushobora gukora bikagabanya ibyago byo kuba wakuramo inda ndetse bikanafasha mu gutuma gutwita kwawe bigenda neza .
Impamvu zitera gukuramo inda ni nyinshi , cyane izidashobora kwirindwa ni nk'ibibazo mu turemangingosano no kuba hari ubusembwa ku mwana urimo kuremwa .
Ibintu wakora bikagabanya ibyago byo gukuramo inda
Hari ibintu bitandukanye bishobora kugabanya ibyago byo kuba wakuramo inda aribyo
1.Gufata ibinini bya Foliki aside
Burya buri mugore wese utwite aba agombwa gufata ibinini bya foliki aside kuko bigabanya ibyago byo kuba umwana uri mu nda yavukana ubusembwa ,ubu busmbwa kandi bushobora gutera kuba wakuramo inda .
2.Guhindura imyitwarire
Mu gihe utwite , hari imyitwarire uba ugomba guhindura no kitwaho irimo
- Kureka kunywa itabi
- Kureka kunywa inzoga
- Kureka kunywa ibiyobyabwenge n'ibindi bisindisha
- gukora imyitozo ngororamubiri itavunanye
- gusinzira bihagije
- kurya neza
3.Kubungabunga ibiro ku kigero cyiza
Kuba ufite ibiro bike cyane cyangwa kuba ufite umubyibuho ukabije nabyo ni kimwe mu bintu byakongera ibyago byo kuba wakuramo inda .
4.Kwirinda ama infegisiyo
Gukora ibishoboka byose ukirinda ibibazo bishobora kubatera ama infegisiyo ni kimwe mu bintu byagufasha kugabanya ibyago byo kuba wakuramo inda
5.Kwivuza neza indwara zidakira nka Diyabete na Hypertension
6.kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina
Ni ibihe bimenyetso bigaragara ku muntu wakuyemo inda ?
- kuva cyane
- kuva ukaba ushobora kubona ibimeze nk'intongo mu ikariso
- kubabara mu nda
- kuzana ibintu bidasanzwe
- ibimenyetso byuko utwite nko kuruka , kugira iseseme , kurarikira ibintu runaka biragabanuka
Ubuvuzi uhabwa mu gihe wagize ibimenyetso byo gukuramo inda ariko ntivemo
- Kuryama no kuruhuka bihagije
- kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina
- kuvura izindi mpamvu zishobora kuba ziri kugutera kuva
- kongererwa umusemburo cyane cyane wa porojesiterone