Uko ubushyuhe bwo hanze y'umubiri bwiyongera , bugira ingaruka mbi ku mwana uri mu nda zirimo gutera nabi ku mutima we ,ibyo bigatuma ananirirwa mu nda .
Ubushakashatsi bushya bwatangajwe bwakorewe ku bagore batwite bo mu gihugu cya Gambia ku mugabane wa Afurika , bwagaragaje ko ubwiyongere bw'ubushyuhe bw'umubiri wabo butera kunanirwa ku mwana uri mu nda no gutera nabi ku mutima we , bukanagabanya ingano y'amaraso agera ku mwana binyuze mu ngobyi y'umwana .
Ubu bushakasatsi bwakorewe ku bagore bakorera imirimo yabo ku izuba ryinshi , ao bahura n'ubushyuhe bwinshi , aho byagaragaye ko gukorera mu bushyuhe bwinshi bigira ingaruka mbi ku mwana uri mu nda .
ari inyigo nyinshi zagiye zikorwa zikagaragaza ko ubushyuhe bwinshi ku mugore utwite bwongera ibyago byo kuba umwana yapfira mu nda , kuba umubyeyi yabyara igihe kitageze no kuba umwana yavukana ibiro bike cyane .
Bitewe n'iyangirika ry'ikirere , birateganywa ko ubushyuhe buziyongera ku isi yose , ibi bikaba byemezwa n'abahanga ko bizagira ingaruka mbi ku buzima bw'ababyeyi n'abana batwite by'umwihariko .
Abahanaga bemeza ko kuba ubushyuhe bwinshi bugira ingaruka mbi ku mwana , biterwa nuko iyo umubiri w'umubyeyi ushyuhiranye , amaraso menshi yawo yigira mu gice cy'uruhu kugira ngo abashe gusohora bwa bushyuhe ,ibyo bigatera igabanuka ry'amaraso agera ku mwana binyuze mu ngobyi , aya maraso agera ku mwana kandi niyo amua umwuka mwiza wa ogisijeni ndetse nizindi ntungamubiri akura kuri nyina .
UMuhanga mu buvuzi Dr Ana Bonell ,inzobere mu kigo cya Medical Research Council , akaba numwe mu bakozeubusakashatsi yavuze ko ubushakashatsi bakzoe bwari bugamije kureba ingaruka z'ubushuhe ku mubiri w'umugore utwite no ku mwana , ariyo mpamvu bibanze ku bagore batwite bakorera imirimo yabo mu bushyuhe bwinshi .
Yongeraho ati ibyo twabonye byaradutunguye ati inshuro zigera kuri 34% zose twasuye aba bagore twasangaga hari ingaruka bwa bushuhe bwinshi bwabagizeho no ku bana babo.
Ubusdi bushakashatsi bwakozwe mu kwezi mbere muri uyu mwaka , bwagaragje ko imihandagurikire y'ikirere yagiye iteza kwiyongera ku bushyuhe , ibyo bikaba byaragize ingaruka mbi ku babyeyi batwite no ku bana batwite .
Aho byagiye byongera ibyago byo kugira umubyibuho ukabije ku bana , aho kuba umubyeyi ahura n'ubushyuhe bwinshi byongera umwana kuba yagira ibiro byinshi , bikaba byatuma azibasirwa n'uburwayi bw'umubyibuho ukabije .
Ubu bushakashatsi bwakzowe mu kwa mbere . kandi bwagaragaje ko ubushyuhe bwinshi ku mubyeyi , bwongera ibyago byo kubyara igihe kitageze , ibyo nabyo bikaba byagera ingaruka mbi ku buzima bw'umwana wavutse .
Ubu bushkashatsi bwakorewe muri Gambia , bwatangajwe mu kinyamakuru cy'ubuzima cya Lancet Planetary Health ,aho bwakorewe ku bagore 92 bakomoka mu turere dutandukanye two mu gihugu cya Gambia .aba bagore bakurikiranywe mu gihe kingana amezi 7.
abakoze ubu bushakashatsi bapimaga ubushyuhe bw'umubiri w'umugore n'ugutera ku mutima w'umwana uri mu nda .
ibyavuye mu bushakashatsi byagaragaje buri dogere y'ubushyuhe yiyongera ,itera gutera nabi ku mutima w'umwana ku kigero cya 17 % , bikanagabanya ingano y'amaraso agera ku mwana .
mu bagore bakoreweho ubushakashatsi , bagaragaje ko kugira ubushyuhe , bitera ibibazo ku mubyeyi birimo kugira isereri , gucika intege , kuribwa imikaya , kuruka no kumagara mu kanwa .abakoze ubushakashatsi bavuga ko ari byiza ko umubyeyi utwite agomba kwirinda gukorera ahantu hari ubushyuhe bwinshi no ku izuba ryinshi kuko bigira ingaruka mbi ku mwana uri mu nda .