Ubushakashatsi : Ntibikiri ngombwa gutegereza amezi 6 kugira ngo wongere gutwita mu gihe wakuyemo inda

 

Ubushakashatsi : Ntibikiri ngombwa  gutegereza amezi 6 kugira ngo wongere gutwita mu gihe wakuyemo inda

Byari bisanzwe ko umugore wakuyemo inda . ategereza amezi 6 ngo yongere gutwita kuko abaganga bavugaga ko gutwita mbere yaho , byongera ibyago byo kuba niyo nda yahita ivamo ibyo bigashyingira nyigo yakozwe n'ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku  ubuzima (WHO ) 

Ariko ubushakashatsi bushya bwavuguruje ibi , ndetse bunavuga ko aya mabwiriza ya WHO atakijyanye n'igihe 

Abagore babyaye neza nabo bagirwaga inama yo kumara byibuze amezi 24 kugira ngo bongere gutwita inda ikurikiye , impamvu yibi kwari ukugira umubiri wawe wizubize , umubiri ukiruke kubyara kwabanje , abone intungamubiri zihagije ndetse na nyababyeyi ye iruhuke neza ku buryo iba yiteguye wkakira undi mwana .

Ibi bikaba byari byaragiye bishyirwaho biturutse ku bushakashatsi bwakozwe mbere y'umwaka wa 2005 , byaragiye bitangwa nak recommenations zabwo , ( gutwita hashize amezi 6 mu gihe wakuyemo inda no kongera gutwita hashize imyaka 2 mu gihe wabyaye umwana muzima ) .

Ubushakashatsi bushya bwakozwe n'ikigo cya Curtin School of population health giherereye muri Australia aho bwasesenguye amakuru yavuye ku bantu bagera ku 49.058 babyaye ,nyuma yo gukuramo inda ni ukuvuga bababye ariko inda yabanjirijeyo iyi bababye yaravuyemo.

Ayo makuru yasesenguw ni aya kusanyijwe hagati y'umwaka wa 2008 na 2016 kandi hanarebwaga ababyaye igihe kitageze , abagize uburwayi bwa diyabete batwite , ndetse n'abagize uburwayi bw'umuvuduko w'amaraso ukabije (pre eclampsia ) batwite .

Ibyo babonye byatangajwe mu kinyamakuru cya PLOS Medecine , aho byagaragaye ko umugore wakuyemo inda ashobora  kongera kubyara nta ngorane , bitabaye ngombwa ategereza amezi 6.

Abakoze ubu bushakashatsi bashyingiye ku bisubizo bwatanze bavuga ko Kwisubiza no gukiruka neza ku mubiri w'umubyeyi biterwa nuko umubiri wa muntu wakira ibintu bitandukanye , bavuga kandi ko atari ngombwa ko umuntu atgereza amezi 6 ngo yongere gusama kimwe nuko umubyeyi wabyaye umwana muzima atategereza imyaka 2 ngo yongere gutwita undi mwana .

Bavuga ko WHO ikwiye kwicara igahindura zimwe muri Recommandations zayo ku bijyanye no gutwita kubera ko ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko zitakijyanye n'igihe .

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post