Abagore benshi iyi batwita batangira kuganiriza umwana uri mu nda .ibi bikaba ari zimwe mu nama abaganga batugira kuko bikangura ubwonko bw'umwana , ariko hari ikibazo kibazwa na benshi kigira kiti , ese ni ryari umwana uri mu nda atangira kumva ? nanone ni ryari umwana muto atangira kumva no gusobanukirwa n'amajwi yumva ? Kuva umwana akiri mu nda , ubushakashatsi bugaragaza ko aba ashobora kumva no gusobanukirwa n'amajwi , cyane cyane nk'ijwi rya Nyina .
Ku cyumweru cya 4 na 5 ukimara gutwita nibwo ibice by'ingenzi by'umwana bitangira kuremwa , aha twavuga nk'ubwonko , umutima, amazuru ,amatwi n'amaso.
Ku cyumweru cya 18 ukimara gutwita , umwana uri mu nda aba ashobora kumva amajwi , mu gihe ku cyumweru cya 25 na 26 umwana aba yumva amajwi neza , ndetse akaba ashobora no kuyagiraho reaction nko kuba umutima we watera cyane .
Muri rusange amatwi y'umwana atangira kwirema neza , ndetse n'ibindi bice by'umubiri bigatangira kwiyegeranya neza .
Umwana uri mu nda aba ashobora kumva amajwi nyina atabasha kumva nko gutera ku mutima kwa nyina , uko umwuka wa nyina winjira mu bihaha ,ukanabisohokamo , uko amara ya nyina akora n'ibindi .
Ese umwana ashobora kumenya ijwi rya Nyina ?
Uko umwana agenda akura , niko ubushobozi bwe bwo kumva no kumenya amajwi bwiyongera ,
Ibipimo byafashwe n'ibyuma bicengezwa mu nda y'umubyeyi , bayagaragaje ko ku cyumweru cya 25 na 26 , bibarwa uhereye igihe umubyeyi yasamiye , byagaragaje ko umwana aba yumva amajwi ava hanze kandi uko ayumva umutima we urushaho gutera , bikagaragara ko yamugizeho impinduka .
Mu gihembwe cya gatatu cyo gutwita , umwana aba ashobora kumva amajwi ya nyina , akanayatandukanya nandi majwi yumva .
Ese nkwiye kumvisha imiziki nandi majwi umwana uri mu nda ?
Nk'umubyeyi ushobora kwibaza iki kibazo , ubushakashatsi ntiburagaraza neza ko hari ibyiza byabyo mu gukungura ubwonko bw'umwana nkuko bahora babitubwira ariko nanone kumvisha umuziki umwana uri mu nda no kumuririmbira ni byiza kandi birakenewe .
Hari inyigo ya kera yigeze kugaragaza ko urusaku , umuziki mwinshi ushobora gutera ibibazo ku mwana uri mu nda aho ashobora kuvuka afite ubumuga bwo kutumva neza ,ariko ubushakashatsi bushya burakenewe kugira ngo ibi byemezwe bidasubirwaho.
Ibyo wamenya ku kumva ku mwana w'uruhinja
Burya umwana 1 kugeza ku bana 3 ku bana 1000 ashobora kuvukana ikibazo cyo kutumva neza , ahanini ibi bigaterwa nizi mpamvu zikurikira zirimo
- Kuba yaravutse atagejeje igihe
- kumara igihe kinini mu bitaro bivurirwamo abana b'impinja bafite ibibazo
- kwangiza n'imiti imwe nimwe
- kuba yararwaye indwara zo mu matwi
- indwara ya meningite
- guhura n'amajwi afite imbaraga nyinshi akangiza ingoma y'ugutwi
Nkuko bitangazwa n'ikigo cyo muri Amerika cya National Institute on Deafness and Other Communication Disorders kivuga ko hari ibintu wareberaho ukamenya ko umwana yavukanye ikibazo cyo kutumva .
aribyo
Kuva avutse kugeza ku mezi 3
- Umwana agira reaction ku rusaku
- iyo uvuze umwana araseka , akaba yanakureba
- umwana aba azi ijwi ry'abamwitaho
- Arira mu buryo butandukanye bitewe n'ikibazo afite
Kuva ku mezi 4 kugeza ku mezi 6
- umwana asobanukirwa niba umubwiye umukanga , woroheje se nibindi..
- umwana amenya udukinisho dutanga amajwi n'udusakuza kurusha utundi
- amenya umuziki
- umwana araseka
Kuvaku mezi 7 kugeza ku mwaka
- umwana areba aho amajwi aturuka
- atega amatwi mu gihe umuvugisha
- aba azi amwe mu magambo nka mama
- asohora amajwi runaka yihariye
Iyo rero ubona umwana wawe , uko agenda akura ,kumva amajwi nta mpinduka agaragaza aashobora kuba afite ikibazo , bityo ukwiriye kumenya impamvu yabyo hakiri kare .