Kwikinisha hari igihe bihinduka uburwayi bwo mu mutwe , bunagoye kuvugwa , umuntu ufite ubu burwayi aba asa naho ayoborwa n'umubiri ndetse kwikinisha bikaba byaramugizeho ingaruka zikomeye , bikanangiza ubuzima bwe muri rusange .
Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima OMS ryashize indwara ya compulsive masturbation disorder nk'imwe mu ndwara z'imitekerereze ,inagira ingaruka zikomeye ku buzima bwo mu mutwe .
Compulsive masturbation disorder bisobanuye ?
Compulsive masturbation disorder ni indwara yo mu mutwe irangwa no kubura kwigenzura mu itekereze ijyanye no gutera akabariro , ibitekerezo byo kwivuza gukora imibonano mpuzabitsina bikakuganza butyo bikanagusunikira mu kwikinisha . muri make umuntu aba asa naho ayoborwa n'umubiri we.
Umuntu wafashwe niyi ndwara yishora u bikorwa byo kwikinisha hafi ya buri munsi , bigatangira no ku mugiraho ingaruka , haba mu mibanire ye n'abandi , ku mubiri uko agaragara no mu kazi kakagenda nabi .
Uko bavura umuntu wabaswe no kwikinisha
Umuntu wamaze kugera kuri iki kigero cyubu burwayi , nta kabuza aba akeneye ubuvuzi bwihariye aho bavura ingeso yo kwikinisha , bakanavura ingaruka yateje ku mubiri
Dore ubuvuzi ahabwa
Ubuvuzi ahabwa burimo
1.Ubwitwa Holistic Therapy
bukaba ari ubuvuzi bwibanda mu kuvura umubiri wose muri rusange , hakavugwa ingaruka byamugizeho zigaragara n'izitagaragara inyuma.
2. Family therapy
Bwo ni ubuvuzi bwibanda mu kuvura ingaruka z'uburwayi bwagize ku muryango cyangwa ku nshuti kandi nabo bagashyirwa mu buvuzi bwo gufasha umurwayi mu gusohoka muri cya kibazo
3.Cognitive behavioral Therapy
Ububwo ni ubuvuzi bwibanda ku mitekerereze n'imiyitwarire y'umurwayi no kumuganiriza hagamijwe guhindura ibyiyumviro agira mu gihe yi kinisha cyangwa se kumutoza kwirinda ibimusunikira kwikinisha .
4.Diversional Therapy
hano ni ubuvuzi bwibanda kugutoza umurwayi gushaka ibindi bintu bimuhugiza nko gukora yoga , kumva umuziki ,gukora siporo ku buryo ibishuko byo kwikinisha abasha kubitsinda .
Kwivura ingeso yo kwikinisha ukoresheje imirire
Burya imirire ishobora kugufasha guhangana no kwikinisha ndetse ikaba yanagufasha kwivura ingaruka watewe no kwikinisha igihe kinini , muri iyo mirire twavuga
- Gukoresha tangawizi
- kwibanda ku kurya soya
- kugabanya ingano ya kafeyine unywa
- kurya imboga n'ibuto
- kunywa amazi menshi
- kwirinda kurya kenshi inyama zitukura n'ibikomoka ku mata
Ingaruka kwikinisha bigira ku muntu
Kwikinisha bitera ingaruka mbi ku muntu ubikora zirimo
- Guhorana umunaniro n'intege nke
- Kutabona neza
- Gucikagurika ku musatsi
- Kwibagirwa bya hato na hato
- Kubabara mu mugongo wo hasi
- Kurangiza vuba
- Amasohoro arizana ku bagabo no mu gihe badatera akabariro
- nibindi ....
Ibintu byagufasha kwirinda kwikinisha
Hari ibintu wakora bikagufasha kwirinda no kugabanya ibishuko byo kwikinisha birimo
- Kwirinda kureba ama porno
- Gukora imyitozo ngorora ,mubiri no gushaka ibintu biguhugiza
- Gushaka umuntu wizeye akagufasha gusohoka uri iki kibazo nka muganga cyangwa inshuti wizeye
- Gusbana n'abandi