Ku mugore utwite , hari impamvu nyinshi zishobora gutuma ubyara umwana ufite ibiroke , cyane nko kubyara utarageza ku byumweru 37 cyangwa kuba ahri ibibazo byatumye umwana adakura neza mu gihe ari mu nda , aha twavuga nk'ibibazo by'ingobyi y'umwana itageza intungamubiri ku mwana uko bikwiye nibindi ...
Muri iyi nkuru turakubwira ibintu bitandukanye bishobora gutuma umubyeyi abyara umwana ufite ibiro bike .
Ni ryari bavuga ko umwana yavukanye ibiro bike ?
Mu gihe umwana yavukanye ibiro biri munsi y'amagarama 2.500 ni ukuvuga munsi y'ibiro 2,5 aba afite ibiro bike , iki gihe aba gaomba kwiyabwaho n'abaganga by'umwihariko ndetse n'umubyeyi .
Dore impamvu zitera kubyara umwana ufite ibiro bike
hari impamvu nyinshi zishobora gutuma umwana avukana ibiro bike arizo
- Kurya nabi ku mubyeyi
- kuba umubyei anywa inzoga n'itabi
- kuba umubyeyi yaragize umuvudukow'amaraso ukabije atwite
- kuba umubyeyi asanganywe indwara zikomeye nk'indwara z'umutima nizindi ...
- kuba umubyeyi atariye yiyongera ibiro neza mu gihe yari atwite
- kuba umubyeyi anywa imiti y'igicuri ,irinda amaraso kuvura n'imiti ya hypertension
- kuba warigeze kubyara umwana ufite ibiro bike
- kubyara uri munsi y'imyaka 17 cyangwa urengeje imyaka 35
- kuba umwana uri mu nda afite ubumuga cyangwa ubusembwa mu turemangingo sano
- kuba ingobyi y'umwana itameze neza
- kuba urureri rugaburira umwana rufite ikibazo
- kuba amazi umwana akinira mu nda ari make cyane
- infegisiyo nka rubella , toxoplasmosis . indwara zamdurira mu mibonano mpuzabitsina nizindi ...
- kubyara igihe kitaragera
- Gukoresha imiti y'ibyatsi kenshi ndetse n'imiti utandikiwe na muganga
Ibi ni bimwe mu bintu bikongerera ibyago byo kubyara umwana ufite ibiro bike , ni byiza kwiyitaho nk'umubyeyi .ukita ku mibereho yawe no ku mirire yawe .