Kuberiki uhorana imbeho ? Waba uzi impamvu uhora ukonje ?

 

Kuberiki uhorana imbeho ? Waba uzi impamvu uhora ukonje ?

Hari abantu bahorana imbeho buri gihe , agahora yumva yakwifubika no mu gihe cy'izuba , ibi rero burya hari impamvu zibitera ukwiye kwivuza hakiri kare kuko zishobora kubyara ibindi bibazo mu gihe utabifatiranye hakiri.

Umuntu umwe ku bantu 10 aba afite iki kibazo cyo guhorana imbeho , agahora yumva akonje no mu gihe cy'izuba , niyo mpamvu twahisemo kuvuga ku mpamvu zitandukanye zitera iki kibazo .

Burya mu gihe hakonje , kumva ufite imbeho ni ibintu bisanzwe ariko guhorana imbeho no mu gihe cy'izuba si ibintu bisanzwe kuko bishobora kuba biherekejwe n'uburwayi .

Dore impamvu uhorana imbeho ndetse ugahora wumva uhonje 

Hari impamvu nyinshi zishobora gutuma umuntu ahorana imbeho ,agahora yumva akonje yewe no mu gihe cy'izuba , izo mpamvu ni 

1.Kuba ufite ibiro bike cyane 

Hano twabigereranya n'umuntu ufite imirire mibi , ikigo cya Center for Disease Control (CDC ) kivuga ko kugira ibiro bike bibarwa bagendeye ku muntu ufite BMI (Body Mass Index )  iri munsi ya 18,5 , uyu muntu aba afite ibinure bike cyane mu mubiri ku buryo bitabasha kubika ubushyuhe no gutanga ubushyuhe bukwiye mu mubiri .

Inyigo yakozwe mu mwaka wa 2022 , igatangazwa mu kinyamakuru cya EPMA Journal ivuga ko umuntu ufite ibiro bike bitajyanye n'uburebure , umubiri we usohora ubushyuhe buke .

2.Indwara ya Hypothyroidism 

Indwara ya Hypothyroidism ni mu gihe imvubura ya Thyroid  idakora mu buryo buhagije ngo ivubure umusemburo yagakwiye kuvubura , muri make iba ivubura umusemburo muke cyane .

Uyu musemburo iyo udahagije metabolisme 'umubiri iragabanuka ndetse n'umubiri ntubashe gukora ubushyuhe buhagije , metabolism yagereranywa nk'uburyo umubiri ukora ibintu bitandukanye .

ibimenyetso by'indwara ya hypothyroidism 

  • gupfuka umusatsi
  • kumagara uruhu
  • imihango ihindagurika no kuva cyane mu gihe cy'imihango
  • kwiyongera ibiro mu buryo bukabije 

3.    Kuba ufite ubutare buke mu mubiri 

Burya ubutare bukoreshwa n'umubiri mu gukora amaraso , iyo ufite ubutare buke , amaraso yawe aragabanuka , iyo ufite iki kibazo cy'amaraso make (Anemia ) ukunda kwibasirwa n'ubukonje , ukumva uhora ukonje .

Ibimenyetso ugaragaza iyo ufite ubutare buke 

  • mu biganza no mu bworo bw'ibirenge hareruruka 
  • guhumeka nabi
  • guhorana umunaniro 
  • kugira isereri
  • kumva utameze neza 
  • guhumeka nabi 
  • nibindi ....

4.Gutembera nabi kw'amaraso 

Burya gutembera nabi kw'amaraso nako gushobora gutera ibindi bibazo , mu gihe wumva ushyushye igice kimwe , ahandi hakonje mu ntoki no mu birenge , burya ibibyo biba byatewe nuko amaraso atari gutembera neza .

impamvu itera gutembera nabi kw'amaraso ni indwara yitwa Raynaud disease ariko burya n'indwara z'umutima zishobora gutera iki kibazo , kuko umutima ntabwo uba ufite imbaraga zo kohereza amaraso mu mubiri hose .

5.Kuba ufite umwuma 

burya umwuma nawo utera gukonja , ukumva umuntu yabaye ubutita , burya 60% by'umubiri wa muntu ni amazi , amzi rero iyo abaye make mu mubiri nibwo bavuga ko umuntu afite ikibazo cy'umwuma .kandi burya amazi nayo agira uruhare runini mu kubungabunga ubushyuhe bw'umubiri.

Ibimenyetso by'umwuma 

  • kugira isereri
  • gukonja ibirenge 
  • gucanganyukirwa 
  • gucika intege
  • kumagara iminwa no kubura amacandwe 
  • inkari ziragabanuka cyangwa zikabura 
  • nibindi ...

6.Vitamini  B12 nkeya 

Ikigo cya Johns Hopkins medecine kivuga ko kurya ibiryo bitarimo Vitamini B12 , muri make ukayibua mu mubiri , ibi bitera ikibazo cyo kwibasirwa n'indwara yo kubura amaraso , ibi rero nabyo bikaba byatera ikibazo cyo guhora ukonje 

ibimenytso byakwereka ko nta Vitamini B12 ufite 

  • gufatwa n'ibinya mu birenge no mu ntoki kandi bikaba kenshi 
  • kunanirwa kugenda neza 
  • kugira umunaniro ukabije
  • kugira isereri
  • gucibwamo

7.Indwara ya Diyabete 

Iyo diyabete itangenzurwa neza , isukari nyinshi mu maraso ishobor gutera ibibazo byo kwangiza imyakura yumva , aribyo bita peripheral neuropathy .

mu gihe wahuye niki kibazo , nta kabuza aamakuru ava muri ibyo bice byangiritse ntabwo agera neza ku bwonko biyo ukaba wakonja ibirenge kubera ko imyakura yaho iba yarangiritse .

8.Kudasinzira bihagije 

Burya iyo umuntu adasinzira bihagije ,ashobora kwibasirwa n'ikibazo cyo kumva akonje , agahorana ubukonje byose bitewe nuko adasinzira bihagije .

mu buryo bwiza , umuntu mukuru akwiye kuryama amasha ari hagati ya 7 na 8 , iyo atayagezaho aba ashobora guhura n'ibibazo bitandukanye .


Izindi nkuru wasoma 




Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post