Kongera gutwita nyuma yo gukuramo inda ni ibintu byo kwitondera , hari ingaruka bishobora kukugiraho ndetse mu gihe utategereje igihe cyagenwe ibyago byo kuba wakongera gukuramo inda bikaba biri hejuru
Burya nta kintu kibabaza nko kuba wari witeguye kubona umwana , bikarangira wakiriye inkuru mbi ko inda yavuyemo , kuvamo kw'inda ntibirangirira aho kuko nyuma yaho umubyeyi arava cyane bityo nawe mu gihe adakurikiranywe kare , bikaba bishobora kumuviramo urupfu cyangwa kuzahara .
Impamvu zitera gukuramo inda
Hari impamvu nyinshi zitera inda kuvamo biunguranye arizo
- Inda utwite cyangwa umwana utwite afite ibibazo mu turemangingosano , cyangwa afite ubumuga bwa chromosome , naone bishobora kuba ari nk'inda y'urubura (molar pregnancy ) nibindi ..
- Kuba ufite nk'inkovu cyangwa ibibyimba muri nyababyeyi cyangwa se inkondo y'umura ifite ikibazo
- Kuba umubiri w'umubyeyi ufite ikibazo nk'ibibazo mu misemburo nibindi...
- Ibibazo by'ama infegisiyo
- nibindi ...
Akenshi gukuramo inda biza bitunguranye , ukajaya kumva ukumva ntumeze neza cyangwa ukabona ko ufite ibimenyetso byuko inda yaba ishaka kuvamo bitunguranye .
Ni nyuma y'igihe kingana gite wakongera gutwita mu gihe wakuyemo inda ?
Ikinyamakuru cya healthline.com kivuga ko nyuma yo gukuramo inda , ushobora guhita wongera gusama bitabaye ngombwa uba warongeye kubona imihango ,
Nyuma yo gukuramo inda , umubiri wawe uhita utangira gushaka uko wakwisubiza nuko wakwivura ingaruka zo kuba warakuyemo inda , ibi bigakorwa imisemburo yawe isubira ku kigero cyiza .
Igihe cyo kujya mu burumbuke gishobora guhita kigaruka byibuze nka nyuma y'ibyumweru 2 , ibi bivuze ushobora no kuba wasma nyuma y'ibyumweru 2 , ariko ibi si ku bantu bose biterwa n'umwihariko w'umubiri w'umuntu , n'igihe yamaze ava nyuma yo gukuramo inda .
Ariko ubushakashatsi bigaragaza ko gutwita , nyuma y'amezi 3 ukuyemo inda , byongera amahirwe yo kuba iyo nda nayo itavamo .
Gutwita hashize igihe kinini ukuyemo inda byongera amahirwe yo gutwita inda ntivemo , kubera ko umubiri uba warisubije neza , bitandukanye no gutwita umubiri utarisubiza .
Dore ibintu bikongerera ibyago byo gukuramo inda inshuro nyinshi
Hari ibintu bitandukanye byongera ibyago byo kuba umugore ashobora gukuramo inda inshuro nyinshi , ibyo bintu ni
- Ibibazo mu kuvura kw'amaraso
- Ibibazo mu misemburo
- Indwara zizwi nka AutoImmune
- Indwara y'umuvuduko w'amaraso ukabije
- Indwara iziw nka Polycystic ovary Syndrome aho umubiri w'umugore uba ufite imisemburo ya kigabo myinshi kurusha imisemburo ya kigore .
Ni iki ukwite gukora ?
Ahanini ntibishoboka ko ushobora kwirinda ko wakuramo inda mu gihe yashatse kuvamo , ariko hari ibintu bitandukanye wakora bikagufasha birimo
- Kunywa amazi menshi no kurya neza
- Mu gihe wamenye ko utwite ni byiza kunywa ibinina bya fer n'ibinini bya prenatal bihabwa abagore batwite
- Gukora siporo zitavunanye mu gihe utwite
- Kwirinda inzoga n'ibindi bisindisha
- Gukurikiza gahunda za muganga nandi mabwiriza uhabwa
Dusoza
Burya gutwita no kuba wakuramo inda ni ibintu bijyana , nta muntu ukwiye guheranwa n'agahinda ko yakuyemo inda , nyuma yo gukuramo ind uba ushobora kongera gutwita kandi ukabyara umwana umeze neza .
Abaganga batugira inama yo kongera gutwita mu gihe hashize amezi 5 kugeza ku mezi 6 ukuyemo inda kuko nibwo nyababyeyi n'umubiri w'umugore biba byararuhutse neza ku buryo ibyago byo kongera gukuramo inda bigabanuka .