Kanseri y'ibere ni imwe muri kanseri mbi zifata igitsinagore ku kigero kinini cyane , ni kanseri yibasira inyama zigize ibere , ikaba itera imfu z'umubare munini w'abantu , kanseri y'ibere ,iyo yavujwe kare ishobora gukira , nanone iyi kanseri ishobora gufata abagabo ariko ku kigero gito cyane ugeranyije n'abagore bayirwara.
Dore ibimenyetso bya kanseri y'ibere
Hari ibimenyetso bitandukanye bigaragara ku muntu ufite kanseri y'ibere birimo
- Kuzana akabyimba mu ibere
- ibere rivamo amaraso cyangwa wakanda hakavamo amaraso
- Ibere rihinduka mu ngano ,no mu mubyimba rikaba rinini cyane
- ibara ry'uruhi rwo ku ibere rirahinduka
Ibyiciro bya kanseri y'ibere (stages za kanseri y'ibere )
Hari ibyiciro bitandukanye bya kanseri y'ibere birimo
1.Stage 0
Iki gihe kanseri y'ibere iba iri imbere mu gice cy'ibere . itarafata mu bindi bice by'imbere . kino gihe ntabwo umuntu yapfa kumenya ko afite iyi kanseri . hari n'abavuga ko muri iki gihe uturemangingo two mu ibere tuba turahinduka kanseri ahubwo tuba tuvuka mu buryo budasanzwe .
2.Stage 1
Muri kino gihe , akabyimba ko mu ibere kaba kakiri gato , katararenza byibuze santimetero ebyiri ariko kaba kumvikana .
3.Stages 2
Muri kino gihe akabyimba ko ku ibere kaba kakiri gato nabwo kari hagati ya santimetero 2 na santimetero 5 ariko agace ka lymph node kaba karafashwe .
4.Stages 3
Muri kino gihe , ikibyimba kiba cyarakuze kandi kanseri yarimukiye mu bindi bice by'umubiri ariko byegereye ku ibere . kandi biba bigoranye ko wavugwa ugakira .
5.Stages 4
Kino gihe , kanseri iba yarimukiye mu bindi bice by'umubiri harimo nko mu bwonko , mu nyama zo mu nda nahandi ...
Uko kanseri y'ibere yandura
Hari uburyo butandukanye kasneri y'ibere ishobora kwanduramo
- Kuba kanseri yimukiye mu ibere ivuye mu kindi gice cy'umubiri yafashemo mbere
- lymphangitic spread , hano kanseri igera mu ibere binyuze kuri system bita lymphatic system
- Binyuze mu maraso
Ni gute basuzuma bakamenya ko ufite kanseri y'ibere ?
Hari ibizamini bitandukanye bashobora gukora bakamenya ko ufite kanseri y'ibere .bigakorwa bishyingiye ku bimenyetso ufite , ibyo bizamini ni
- Ikizamini cya X ray
- ikizamini cya echographie y'ibere
- Ikizamini cya Sikaneri
- nibindi ...
Ni gute bavura kanseri y'ibere ?
Hari uburyo butandukanye bukoreshwa mu kuvura kanseri y'ibere aribwo
- Chemotherapy
- radiotherapy
- hormono therapy
- targeted therapy
- kubagwa
- kuvura ububabare
Uko wakwirinda kanseri y'ibere
Hari ibintu bitandukanye ushobora gukoresha bikagufasha kwirinda kanseri y'ibere aribyo
- Kubungabunga ibiro byawe
- Gukora siporo
- Kureka kunywa inzoga
- kureka kunywa itabi
- kurya imboga n'imbuto