Burya umugore utwite aba shobora guhura n'ingarane zitandukanye zishobora no kumutera ibyago bikomeye birimo urupfu cyangwa zigatera ibyago bikomeye ku mwana uri mu nda , niyo mpamvu umugore utwite agomba kwikurikirana no kumenya impinduka yose yagaragara ku mubiri we .
Burya gutwita bizana impinduka mu mubiri , haba mu misemburo no mu mikorere y'umubiri muri rusange , ukaba ushobora gusanga abagore bashobora kwibasirwa n'uburwayi batari basanganywe nka diyabete , umuvuduko w'amaraso . amaraso make n'ubundi ....
Hari abagore benshi babura ubuzima bitirutse ku ngorane gutwita byabateye ,niyo mpamvu twahise kuvuga kuri izi ngorane abagore batwite bahura nazo ndetse n'ikintu gikwiye bakwiye kuzikoraho .
Burya mu gihe ukimara kumenya ko utwite , ukwiye guhita ujya kwa muganga , bagufasha kugusuzuma . kukugira inama no kugufasha kumenya ubuzima bw'umubyeyi n'umwana , ibi bikaba bifasha mu gukumira ibyago n'ingorane umugore ashobora guhura nabyo mu gihe atwite .
Dore ingorane 6 umugore utwite ashobora guhura nazo nicyo yazikoraho
Burya umugore utwite aba ashobora guhura n'ibibazo /uburwayi /ingorane biturutse ku mpinduka z'umubiri we kubera atwite arizo
1.Uburwayi bw'umuvuduko w'amaraso (Pre eclampsia )
Hari umubare munini w'abagore bagira uburwayi bw'umuvuduko mu gihe batwite gusa , ugasanga ntibari bawusanganywe , ahanini bikaba bikekwa biterwa n'imiterere y'ingobyi y'umwana ariko abahanga bemeza ko nta mpamvu ya nyayo izwi itera ubu burwayi.
Umuvuduko w'amaraso ku mugore utwite ni ikimenyetso kibi , kubera ko ushobora gutera ibyago bikomeye kuri we no ku mwana atwite .
umugore ufite iki kibazo mu gihe atwite agaragaza ibimenyetso birimo
- kugira ibipimo by'umuvuduko w'amaraso biri hejuru
- Kubyimba ibirenge , ibiganza , amaguru no mu maso
- kubabara umutwe
- kureba ibihu
- kugira isereri
- nibindi
Ni byiza ko buri mugore wese utwite yipimisha umuvuduko w'amaraso , akamenya uko ibipimo bye bihagaze , abaganga batanga inama n'ubufasa bw'ubuvuzi ku mugore ufite iki kibazo , ibi bikaba bifasha kurokora ubuzima bw'umubyeyi n'ubw'umwana .
2.Kugira amaraso make (Anemia )
Burya nabwo abagore batwite bakunze kugira ikibazo cyo kubura amaraso ahagije , ibi bigaterwa nuko mu gihe utwite ingano y'amaraso yawe iriyongera cyane , iyo rero mu mafunguro yawe utabonamo ubutare buhagije , bitera kuba wagira iki kibazo .
mu gihe utwite ni byiza ko wibanda ku mafunguro akungahaye ku butare bwa fer , kuko agufasha gutandukana no kwirinda iki kibazo . no gufata ibinini byongera amaraso mu gihe utwite birinda ubu burwayi /
Hari ibimenyrtso bigaragara ku mugore utwite , ufite ikibazo cyo kugira amaraso make birimo
- Umunaniro
- gucika intege
- isereri
- kuribwa umutwe
- guhumeka nabi
- nibindi ...
3.Indwara y'impatwe (constipation )
Burya abagore batwite nabwo bakunda guhura n'uburwayi bwa constipation aho bituma bibagoye , ibi ahanini bigaterwa nuko inda iyo ikura , umusemburo wa porojesiteroni ugenda wiyongera . uko uyu musemburo wiyongera , bigira ingaruka ku mikorere y'amara ari nabyo bitera ikibazo cya constipation .
Ariko mu gihe utwite ni byiza ko mu mafunguro yawe wibanda ku biribwa birimo imboga n'imbuto , kugira ngo bibashe koroshya igogora , ni byiza no kunywa amazi ahagije kuko nayo ni ingenzi.
4. Indwara ya Diyabete (Gestational Diabete )
Hari abagore bagira uburwayi bwa diyabete ari uko batwite , ibi bikaba bishobora kuba ku mugore utwite , aho isukari yo mu maraso ye iba iri hejuru cyane mu gihe atwite kandi ibi bikaba byanagira ingaruka mbi ku mwana no kuri nyina .
Hari ibimenyetso bigaragara ku mugore utwite ariko akaba afite uburwayi bwa diyabete birimo
- Kugira inyota cyane ukumva ukeneye kunywa kenshi
- Guhora umunaniro
- guhora iminwa yumagaye
- nibindi ...
Ni byiza ko wisuzumisha inshuro zagenwe kugira ngo ubashe guhangana no kumenya iki kibazo , kuko gukurikiranwa kare n'abaganga bigabanya ibyago ubu burwayi bwakugiraho .
5.Indwara zifata mu muyoboro w'inkari
Burya umugore utwite aba afite ibyago byinshi byo kwibasirwa n'indwara zifata mu muyoboro w'inkari , kugira ubu burwayi bikaba byanagutera ibyago byo kuba wabyara igihe kitaragera ndetse no kuba waribwa mu nda bikabije .
Umugore utwite ufite iki kibazo ashobora kugaragaza bimwe muri ibi bimenyetso bikurikira aribyo
- kubabara mu gihe urimo kunyara
- kwihagarika kenshi
- guhora wumva uruhago rwuzuye
- kunyara inkari zirimo urufuro
- kubabara mu kiziba cy'inda
- nibindi ..
Mu gihe utwite , ukabona kimwe muri ibi bimenyetso ni byiza kwipimisha izi ndwara kwa muganga , kuko ziravugwa , zigakira neza.
6. Kugira iseseme no kuruka
Mu gihembwe cya mbere , ni ukuvuga mu meze atatu ya mbere yo gutwita , abagore benshi bakunze kugira ikibazo cyo kuruka no kugira iseseme .
ibi bigaterwa nuko gutwita bizana impinduka mu misemburo ,ari nabyo ahanini bitera iki kibazo , ariko nyuma y'amezi 3 , iki kibazo kirakira burundu .
izindi nkuru wasoma