Igikorwa cyo kwikinisha ni kimwe mu bintu byangiza umubiri , bikanawutera ibyago byo kwibasirwa n'indwara zikomeye , kwkinisha kandi bishegesha umubiri ku buryo umuntu ahorana umunaniro agatangira kugaragaza ibimenyetso by'Ubusaza akiri muto .
Muri rusange , kwikinisha si byakabaye ikintu kibi , aho bibera bibi nuko bibata umuntu ubikora , muri uku kumubata bitegeka umubiri kwikinisha kenshi kandi uko wikinisha umubiri uba utakaza imbaraga nyinshi ndetse n'intungamubiri nyinshi , bigoranye kuba zasimbuzwa vuba .
Ubushakashatsi bugaragaza koiyo utakaje igitonyanga kimwe cy'amasohoro bingana no gutakaza ibitonyanga 40 by'umusokoro (Bone Marrow ) nanone bikangana no gutakaza ibitonyanga 50 by'amaraso ,ibi bikaba bisobanuye ko gutakaza amsohoro yawe wikinisha bishegesha umubiri ,noneho bikarushaho kuba ikibazo mu gihe ubikora kenshi .
Dore ibyago kwikinisha bishobora kukugiraho
- Gutakaza intungamubiri bikaba bishobora no kugutera ikibazo cy'imirire mibi
- Gupfuka umusatsi
- Kumagara ku ruhu
- kugorama kw'igitsina ku mugabo
- Gusaza imburagihe
- Imbaraga nke mu gutera akabariro
- Kunanirwa kw'igitsina gufata umurego
- Kubura umutuzo
- Kugorwa no gutekereza
- Kwibagirwa cyane
- Kwica akazi no gutanga umusaruro muke
- Guhorana umunaniro
Ibyiza byo kwikinisha
Burya kwikinisha bishobora no kugira ingaruka nziza kubikora zirimo
- Kugabanya irari no kugabanya umururumba wo kurarikira abo mudahuje igitsina , ukareka kubiruka inyuma
- Bishobora kuruhura umubiri no guturisha intekerezo ariko by'igihe gito
- Ibyago byo kwibasirwa na kanseri ya prostate ku bagabo biragabanuka nkuko bigaragazwa n'ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2003 aho buvuga ko abagabo basohora byibuze inshuro 5 mu cyumweru baba bafite amahirwe mensi yo kutarwara iyi kanseri ugereranyije n'abatageza kuri izi nshuro.
- Ibyago byo gufatwa n'indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina biragabanuka
- Bisobora kuvura ububabare bwo mu mihango
- Bituma ubasha gusinzira neza
Uko wakwivura kwikinisha nuko wabyirinda
Mu gihe wibasirwa n'ibishuko byo kwikinisha , hari ibintu wakora bikagufasha kurwanya ibi bishuko no gushyira ku kigero cyo hasi iryo rari
- Shaka abantu muhorana , musabane , baba abo muhuje igitsina nabo mutagihuje
- Irinde kuba wenyine
- Mu gihe uri wenyine , Soma ibitabo , ukore imyitozo ngororamubiri ndets n'ibindi bikorwa biguhugiza
- Kurya neza no kunywa amazi menshi akurinda umwuma , ukabona n'intungamubiri zisimbura izo watakaje
Bimwe mu bintu bivugwa ku kwikinisha bitaribyo
Hari ibintu abantu benshi babwirana bijyanye no kwikinisha ariko bitaribyo , aribyo
- Kugabanya umubare w'intangangabo
- Bitera ubuhumyi
- Bitera kumera umusatsi mu biganza
- Kugabanuka kw'igitsina mu mubyimba no kumagara
- nibindi ....
Dusoza
Kwikinisha ni igikorwa kibi kandi kigayitse , bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bwawe kurusha ibyiza bishobora kukuzanira umuntu wabaswe no kwikinisha biramwangiza ku buryo bitangira no kugaragarira inyuma ku mubiri .
Kwikinisha bishobora no kugira ingaruka mbi ku kazi kawe utanga umusaruro mubi no kuba wagirana amakimbirane nuwo mwashakanye bitewe nuko uba utacyuzuza inshingano z'urugo neza .
Kwivura no kwirinda igikorwa cyo kwikinisha no guhangana n'ingaruka zabyo birashoboka , ni byiza ko ubiganiriza umuntu wizeye , ukanakoresha imiti n'ibiribwa ugatandukana niyi ngeso.