Umuravumba ni umuti gakondo ukomoka ku bimera utangaje , umuravumba ufite ubushobozi bwo kuvura indwara zitandukanye ,zaba indwara ziterwa n'amavirusi , indwara ziterwa n'udukoko two mu bwoko bwa bagiteri ,iziterwa n'udukoko tw'imiyege ndetse nizindi nyinshi cyane .
Kuva kera umuravumba wakoreshwaga n'abanyarwanda mu kwivura indwara zitandukanye ,zaba indwara zo mu nda ndetse n'indwara zo mu buhumekero , umuravumba uzwi ku izina rya Tetradenia Riparia ,mu bihugu biteye imbere umuravumba ukorwamo imiti y'ibinini .
Umuravumba uvura iki?
Umuravumba ufite ubushobozi bwo kuvura indwara zitandukanye , ni kimwe mu bimera bivura indwara zitandukanye , umutobe uva mu mababi y'umuravumba ushobora gukoreshwa no mu kwica udukoko ,ndetse no mu gusukura ibikoresho no kwirukana impumuro nko mu musarani muri make ushobora gukoreshwa nk;umuti wa antiseptic .
Ibinyabutabire dusanga mu muravumba bikora nk'umuti
Mu muravumba dusangamo ibinyabutabire bitandukanye ari nabyo biha umuravumba ubushobozi bwo kuvura nk'imiti .
Mu muravumba dusangamo ibinyabutabire bikurikira
- Phenol alkaloids flavonoids
- Phlobatannins
- diterpenes
- sesquiterpenes
- terpineol
- fenchone
- B-fenchyl alcohol
- B-caryophyllene
- perillyl alcohol
- phytosterols
Ibinyabutabire bya Saponins , Phenols na flavonoids nabyo bituma umuravumba ugira ubushobozi bwo kuvura indwara ziterwa n'imiyege , uvura allergies , uvura ububabare no kubyimbirwa .
Ibinyabutabire bya Alkaloids dusanga mu muravumba nabyo bituma umuravumba ugira bushobozi bwo kuvura indwara zo mu nda ndetse n'inzoka zo mu nda .
Ubushakashatsi butandukanye bwakozwe ku muravumba
Hari ubushakashatsi butandukanye bwagiye bukorwa ku muravumba aribwo
- Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko amababi y'umuravumba yifitemo ubushobozi bwo kuvura indwara ya malariya yoroheje , cyane cyane iyatewe n'agakoko ka plasmodium falciparum
- Ikinyabutabire cya Diterpene gifite ubushobozi bwo kuvura ububabare bungana n'ubw'imiti ya papaverine ,
- Imiti ikamurwa mu mababi y'umuravumba ifite ubushobozi bwo kuvura no kwica udukoko two mu bwoko bwa bagiteri nka staphylococcus aureus , staphylococcus epidermis , bacillus cereus , bacillus subtilis , micrococcus kristinae , candida albicans ,mycobacterium smegmatis nutundi .....
Indwara umuravumba ushobora kuvura
- Ibisebe
- ise
- ikibyimba
- kuwusiga aho warumwe n'imibu hagakira
- ibimeme
- inkorora
- anjine
- ibicurane
- umusonga woroheje
- gufungana mu mazuru
- bronchite
- umuhaha
- agatembwe
- umunaniro ukabije
- umuriro utazi icyawuteye
- kubabara mu gituza
- amagrippe
- rhinite
- kunyara ukababara
- ubuganga
- kuribwa umutwe (migraine)
- diarrhea / impiswi
- kubabara mu nda
- kuvura inzoka zo mu nda
- amibe
Uko bategura umuravumba bagamije kwivura
Hari uburyo butandukanye wateguramo umuravumba ugamije kwivura indwara zitandukanye aribwo
1.kwivura umunaniro mu gihe utwite
Hano ufata amababi y'umuravumba ,ukayaakamuramo umutobe wayo ,hanyuma ukawuvanga n'amazi uri bukarabe umubiri wose , ibi bikunze gukoreshwa mu gihugu cya Uganda mu kwivura umuananiro mu gihe utwite .
2.Kwivura amibe n'inzoka zo mu nda
Hano ufata amababi y'umuravumba , ukayakamuramo umutobe wayo ,nta kindi kintu uvanzemo , hanyuma ukanywa ayo mazi wakuyemo
3.Kwivura Indwara y'ise
Kwivura ise , ufata amababi y'umuravumba ,ukayakamura , hanyuma wa mutobe wabonye ugashyiramo umunyu wa gikukuri , ukabivanga neza kugeza igihe gikukuri yayongeyemo yose , hanyuma ukazajya ubisiga hahandi ku ruhu ise yafashe .
4.Kuribwa mu nda
Hano ufata amababi ukayaakamuramo umutobe , hanyuma ugashyiramo amazi make ,ubundi ukabinywa .
5.Kwivira Impiswi
hano ukoresha amababi y'umuravumba ,ukaba ushobora kuyanywa cyangwa ukayakoramo umutobe hanyuma ukawunywa .
6.Kwivura indwara zifata mu muyoboro w'inkari
Hano ufata umuravumba ukawuvanga n'imizi y'umunkamba . hayuma wamara kubisya neza ukabivanga n'amazi akaba aribyo unywa .
7.Kwivura ama grippe n'inkorora
Hano ufata amababi y'umravumba ,ukayakamura ,hanyuma umutobe wayo ukawuvanga n'indimu wakamuye ,ukabinywa .
Icyitonderwa
Burya imiti gakondo harimo nuyu w'umuravumba , kuyikoresha bisaba kwitinda no gukoresha ingano yayo ntoya , kubera ko iyo yakoreshejwe nabi ishobora gutera ibindi bibazo bikomeye mu mubiri birimo nko kwangirika kw'impyiko n'umwijima .
Ku bana , gukoresa umuravumba ni ibyo kwitondera no kwirinda kuko bo ushobora kubangiza kurusha abantu bakuru , ni byiza ko wawutegurana isuku mbere yo kuwunywa .