Dore akamaro n'ibyiza byo kurya ibihumyo ku mubiri wa muntu ,Burya bikungahaye ku ntungamubiri nyinshi


Dore akamaro n'ibyiza byo kurya ibihumyo ku mubiri wa muntu ,Burya bikungahaye ku ntungamubiri nyinshi

Ibihumyo ni bimwe mu biribwa  bikungahaye ku ntungamubiri nyinshi kandi bifite akamaro kanini ku mubiri wa muntu ,akamaro k'ibihumyo ni kenshi haba ku mugore utwite kuko biuma agira ubuzima bwiza haba kuri we no ku mwana atwite ndetse no ku bantu bafite indwara zishegesha umubiri nka Sida ni ingenzi mu mirire yabo.

Ibihumyo bikungahaye ku ntungamubiri zitandukanye zirimo amavitamini n'imyunyungugu bityo akaba ariyo mpamvu kurya ibihumyo bigirira umubiri wacu akamaro kanini.

Gutegura no guteka ibihumyo ni ibintu byoroshye ,hari abavuga ko kurya ibihumyo bingana no kurya inyama nuko iyi mvugo irimo gukabya ariko nta gushidikanya ko ibihumyo bikungahaye ku ntungamubiri nkenerwa mu buzima bwa buri munsi.

Intungamubiri dusanga mu bihumyo 
Intungamubiri dusanga mu bihumyo

muri garama 100 z'ibihumyo dusangamo intungamubiri zitandukanye zirimo 
  • Umunyungugu wa sodiyumu 
  • Umunyungugu wa potasiyumu
  • ibyitwa fibre 
  • intungamubiri za poroteyine
  • umunyungugu wa karisiyumu
  • Umunyungugu wa manyeziyumu
  • Vitamini C 
  • Vitamini B6
  • Ubutare 
  • Vitamini D 
  • Vitamini B3
  • Umunyuungugu wa cuivre
Intungamubiri ziboneka mu bihumyo ni nyinshi cyane , urutonde rwazo ni rurerure cyane ,izi twavuze ni izi ngenzi ziboneka mu bihumyo ku bwinshi .

Dore akamaro ko kurya ibihumyo ku mubiri wa muntu 

Dore akamaro ko kurya ibihumyo ku mubiri wa muntu

Hari akamaro gatandukanye ko kurya ibihumyo ku mubiri wa muntu karimo 
 

1.Kubaka ubudahangarwa bw'umubiri no kubukomeza 

Mu bihumyo dusangamo Vitamini D ku kigero cya 45% cy'ingano yayo ikenerwa ku munsi , iyi vitamini ni ingenzi mu kuzamura ubudahangarwa bw'umubiri mu guhangana n'indwara , nanone inagira uruhare runini mu mikorere y'imikaya n'ibindi.

Kurya ibihumyo bituma umuntu atarwaragurika cyangwa ngo azahazwe n'indwara za hato na hato bityo bikaba ari ikiribwa cyiza ku muntu ufite uburwayi bushegesha umubiri nka Sida , Diyabete na kanseri.

2.Gukomeza amagufa 

Mu bihumyo dusangamo imyunyungugu itandukanye irimo karisiyumu na fosifore ,ndetse hakiyongeraho na Vitamini D , ibi byose bikaba ari ingenzi mu gukomeza amagufa no kurinda ko wakwibasirwa n'indwara itera kumungwa kw'amagufa izwi nka Osteoporosis .

3.Kunoza imigendekere myiza y'igogora n'imikorere y'amara 

Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2017 , bukaza gutangazwa mu kinyamakuru cya International Journal of molecular sciences bwagaragaje ko ibihumyo bituma udukoko twiza two mu bwoko bwa bagiteri two mu mara dufasha mu gucagagura ibyo twariye tumer neza .

Utu dukoko twiza tugerenywa n'ibyitwa probiotics bifasha mu migendekere myiza y'igogora no mu gutuma ibyo twariye bikamurwamo intungamubiri .

4.Kugabanya umuvuduko w'amaraso ukabije 

Ikigo cya American Heart Association kivuga ko mu bihumyo dusangamo umunyungugu wa potasiyumu ku bwinshi , uyu munyungugu ufasha mu mikorere y'umutima myiza ndetse no mu gushyira ku murongo umuvuduko w;amaraso .

Ubushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru cya American Journal of Medecine mu mwaka wa 2021 bwagaragaje ko ibihumyo binagira uruhare runini mu kugabanya ibinure bibi byo mu bwoko bwa koresiteroli bityo bikagaanya iyago yo kwibasirwa n'indwara z'umutima na hypertension.

5.Kugabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara ya kanseri 

Ubushakashatsi bwatangajwe mu mwaka 2021 , bunyujijwe mu kinyamakuru cya Advances in Nutrition buvuga ko abantu barya ibihumyo bihoraho ,ibyago byo gufatwa n'indwara ya kasneri bigabanuka ku kigero cya 34% .

ibi bigaterwa n'ibinyabutabire bya Antioxidant dusanga mu bihumyo , aha havugwa ibyitwa ergothioneine  na glutathione birinda uturemangingo kwangirika .

Ubundi bushakashatsi bwatangajwe mu mwaka wa 2019 butangazwa mu kinyamakuru cya cancer prevention research aho bwakorewe ku bagabo bagera ku 100.000 bwagaragaje ko kurya ibihumyo bigabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri zigera ku bwoko 16 ugereranyije n'abantu batabirya .

6.Bituma umuntu aramba 

Nta kabuza kurya ibihumyo bituma umuntu aramba , akabaho igihe kirekire cyane ,ibi bigaterwa n'intungamubiri dusanga mu bihumyo nk'ibyitwa antioxidant bifasha mu gusohora uburozi mu mubiri no kurinda uturemangingo tw'umubiri kwangirika n'ibindi ...

7.Kurinda no gutera imikorere myiza y'ubwonko 

Ubushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru cya Journal of Alzheimer's Disease mu mwaka wa 2019 , buvuga ko kurya ibihumyo irinda ubwonko gusaza , bikanagabanya ibyago byo gufatwa n'indwara zifata mu bwonko ziterwa n'ubusaza .

Akamaro k'ibihumyo ku mugore utwite 

Akamaro k'ibihumyo ku mugore utwite

Kurya ibihumyo ku mugore utwite ni byiza cyane , kuko bikungahaye ku ntungamubiri umubiri we ukenera aha twavuga nk'ubutare ( fer ) ubu butare bukoreshwa n'umubiri we mu kongera amaraso no mu kurinda ko umwana yazavukana ubusembwa bw'uruti rw'umugongo.

Ariko ni byiza ko biteguranywa isuku nyinshi , mbere yo gutekwa bikarongwa neza ndetse bikanatekwa bigashya neza .

Dusoza 

Ibihumyo ni ibiribwa bikungahaye ku ntungamubiri nyinshi zirimo imyunyungugu n'amavitamini atandukanye , ibihumyo ifite akamaro gakomeye karimo kugabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara nyinshi  zitandukanye bityo kubirya ni byiza cyane haba no ku bantu bafite indwara zishegesha umubiri 

Izindi nkuru wasoma 


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post