Burya inyanya zifite akamaro gakomeye ku mubiri wa muntu , inyanya zikungahaye ku ntungamubiri nyinshi zirimo amavitamini n'imyunyungugu nkenerwa ku mubiri wa muntu , cyane cyane dusangamo Beta carotene ishobora guhindurwamo Vitamini A .
Inyanya ziraryoha , ziryoshya ibiryo kandi ushobora kuzirya ari mbisi cyangwa zitetse , abahanga bavuga ko inyanya mbisi ziba zinarimo intungamubiri nyinshi kurusha inyanya zatetswe.
Intungamubiri dusanga mu nyanya
Mu nyanya dusangamo intungamubiri nyinshi zitandukanye zirimo
- Umunyungugu wa karisiyumu
- Umunyungugu wa manyeziyumu
- Umunyungugu wa fosifore
- Umunyungugu wa Zinc
- Vitamini A
- Vitamini B3
- Vitamini D
- Vitamini C
- Vitamini E
- Vitamini K
- Ibyitwa fibre
- Intungamubiri ya poroteyine
- nizindi ...
Inyanya nanone zibonekamo ibinyabutabire byo mu bwoko bwa Antioxidant bya Lycopene ,binagira uruhare runini mu kurinda umubiri indwara z'umutima na kanseri .
Dore akamaro kurya inyanya ku mubiri wa muntu
Ubushakashatsi butandukanye bwagiye bugaragaza ko inyanya zifite akamaro kanini ku mubiri wa muntu karimo
1.Kurinda ubwonko
Ubushakashatsi bugaragaza ko kurya inyanya birinda ubwonko bwa muntu , aho ibinyabutabire bya lycopene birinda uturemangingo two mu bwonko , ibi bikaba bigabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara z'ubusaza zifata mu bwonko nka Alzheimer .
2.Kurinda umutima
Inyigo zitandukanye zigera kuri 25 zagaragaje ko ikinyabutabitabire cya lycopene dusanga mu nyanya , kigira uruhare runini mu kurinda umutima no kugabanya ibyago byo kuba wakwibasirwa n'indwara ziwufata .
kurya inyanya n'amavuta ya Elayo . iyo bihurijwe hamwe birushaho kugira uruhare runini mu kurinda umutima .
3.Kuvura indwara ya Constipation (Impatwe)
Mu nyanya dusangamo ibyitwa cellulose , hemicellulose na pectins ndetse nibyitwa fibre bigira uruhare runini mu kuvura indwara ya constipation , ndetse kurya inyanya binagabanya ibyago byo kwibasirwa niyi ndwara.
4.Kugabanya ibyago byo kwibasirwa na Diyabete yo mu bwoko bwa 2
Ikinyabutabire cyo mu bwoko bw'ibyitwa antioxidant cya Lycopene , kigira uruhare runini mu kugabanya ibyago byo kwibasirwa na Diyabete yo mu bwoko bwa 2.
ibi bigaterwa nuko lycopene irinda uturemangingo tw'umubiri kwangirika , ndetse bikanafasha umubiri kwiyubaka no guhangana n'indwara.
5.Kugabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri
Lycopene na Beta Carotene , ni ibinyabutabire 2 dusanga mu nyanya bigira uruhare runini mu kugabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara ya kanseri.
Ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko kurya inyanya zitetse bigabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri ya prostate . kanseri yo mu kibuno , kanseri yo mu gifu nizindi..
6.Gufasha umubiri kubaka ubudahangarwa
Vitamini C n'ikinyabutabire cya Beta Carotene ni bimwe mu bintu biboneka mu nyanya bigira uruhare runini mu kubaka no kuzamura ubudahangarwa bw'umubiri .
7.Kurwanya ikibazo cyo kutabyara ku bagabo
Hari ubushakashatsi bwakozwe , bugaragaza ko kurya inyanya byongera umuvuduko w'intangangabo , ibyo bikaba bishobora kuvura kutabyara ku bagabo bafite intanga zigenda gake .
Intungamubiri z'ingenzi dusanga mu nyanya
Mu nyanya habonekamo
- Calories 22,5
- isukari 4.8 gr
- Poroteyine o.25 gr
- Vitamini C 17.1 mgr
- Potasiyumu 296 mgr
- \Vitamini K 9.88mcg
- Folate 18.8 mcg
Ibyago bishobora kuva mu kurya inyanya
Burya kurya inyanya bishobora kugutera ibibazo bitandukanye biturutse ku kuba zitatunganyijwe neza cyangwa ngo zigirirwe isuku neza .
Inyanya mbizi zishobora kuba ziriho udukoko twa Listeria na Salmonella , ubu bukoko bwombi bukaba bushobora gutera indwara , noneho bikarushaho kuba bibi ku mugore utwite .
Ni byiza kuronga no gusukura inyanya neza mbere yo kuzirya kuko bigabanya ibyago byo gufatwa nubu bukoko , cyane cyane mu gihe ugiye kuzirya ari mbisi .