Akamaro ko kurya igitunguru kibisi ku mubiri wa muntu

 

Akamaro ko kurya igitunguru kibisi ku mubiri wa muntuBurya kurya igitunguru kibisi bifite akamaro kanini ku mubiri wa muntu ,kuva kukuvura indwara kugeza ku kuturinda indwara zitandukanye .

Iyo uriye igitunguru kibisi ,ubona intungamubiri zacyo zose uko zakabaye ,bitandukanye no kukirya gitetse kuko hari izishobora kwangirika biturutse ku mavuta cyatetswemo cyangwa umuriro cyatetsweho .

Igitunguru gishobora kuribwa nka Salade cyangwa kigahekenywa bitewe nuko wifuza kukirya ,aho gishobora no kuvura indwara zifata mu kanwa ,mu igogora biturutse ku kukirya ari kibisi .

Intungamubiri dusanga mu gitunguru 

Intungamubiri dusanga mu gitunguru


Mu bitunguru dusangamo intungamubiri nyinshi zitandukanye zirimo 

  • umunyungugu wa sodiyumu
  • umunyungugu wa potasiyumu
  • folate 
  • vitamini A
  • vitamini C 
  • vitamini C
  • umunyungugu wa karisiyumu
  • umunyungugu wa nanyeziyumu 
  • umunyungugu wa fosifore 
  • nizindi ....

Akamaro ko kurya igitunguru kibisi 

Akamaro ko kurya igitunguru kibisi

Kurya igitunguru kibisi bifite akamro kanini ku mubiri wa muntu karimo 

1.Gutera imikorere myiza y'umutima 

Burya mu gitunguru dusangamo ibinyabutabire bya flavonoids nibyitwa thiosulfinates , ibi binyabutabire bigabanya ibinure bibi byo mu bwoko bwa koresiteroli bishobora gupfukirana umutima ,bikawuzibiranya .

Nk'ikinyabutabire cya Thiosulfinates cyongera imiteremberere myiza y'amaraso aho kinagabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara ya stroke nizindi ...

2.Gukomeza amagufa 

Burya igitunguru kimwe kibonekamo miligarama 25.3 za karisiyumu kandi umunyungugu wa karisiyumu ni ingenzi mu gukomeza amagufa .

umunyungugu wa karisiyumu utuma amagufa akomera , bikayarinda kuba yavunika ku buryo bworoshye .

3.Kongera ubudahangarwa bw'umubiri

Ibinyabutabire byo mu bwoko bwa antioxidant dusanga mu gitunguru bifasha umubiri kwiyubakira no kuzamura ubudahangarwa bwawo mu guhangana n'indwara zitandukanye .

ubushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru cya Journal of mediators of inflammation kivuga ko igitunguru kizamura abasirikari b'umubiri ndetse kikanagabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri .

4.Kuvura indwara zo mu buhumekero 

burya igitunguru byifitemo ubushobozi bwo kugabanya ibinyabutabire bishobora gutera ibibazo bya allergies , ibyo bikagira ingaruka nziza zo kugabanya indwara zifata mu buhumekero ziterwa n'ama allergies .

ikinyamakuru cya DARU ,kikaba ari ikinyamakuru cyandika ku miti , kivuga ko ibinyabutabire bya antioxidant dusanga mu gitunguru bivura ibimenyetso by'indwara ya asima 

5.Gutuma amaso abona neza no kuvura zimwe mu ndwara z'amaso 

ikinyabutabire cya seleniyumu dusanga mu gitunguru gituma umubiri wakira Vitamini E , iyi vitamini ituma amaso abona neza mu ikorwa ry'imiti imwe n'imwe bifashisha ,iki kinyabutabire cya seleniyumu .

6.Kuvura  impumuro mbi mu kanwa 

kurya  ibitunguru bibisi bishobora kuvura ikibazo cyo kugira impumuro mbi mu kanwa , ibi bigaterwa nuko mu gitunguru Vitamini C 

7.Kongera imbaraga mu gutera akabariro 

ubushakashatsi bugaragaza ko kurya igitunguru bituma umubiri uvubura umusemburo wa testosterone ku bagabo ,bityo bikaba byakongera imbaraga mu gutera akabariro .

Dusoza 

muri rusange ,kurya igitunguru bifite akamaro kanini ku mubiri wa muntu , nanone igitunguru gishobora kugabanya no koroshya ingaruka zatewe no kwinjira mu bihe bya menopause  ,kigatuma uruhu rwa muntu rworoha kandi rukarushaho kuba rwiza .
Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post