Uraribwa umutwe bikomeye ushobora kuba ufite umwuma ,Dore ibindi bimenyetso 7 by'umwuma

 

Uraribwa umutwe bikomeye ushobora kuba ufite umwuma ,Dore ibindi bimenyetso  7  by'umwuma

60% by'umubiri bigizwe n'amazi,amazi ni ikintu cy'ingenzi mu mikorere ya buri munsi y'umubiri ,iyo umubiri ufite umwuma ,hari ibimenyetso bigaragaza ko udafite amazi ahagije mu mubiri ,bikaba ari nk'intabaza umubiri utanga ugaragaza ko ufite ikibazo cy'amazi make. (umwuma).

umubiri ukoresha amazi mu gusohora imyanda ,mu mikorere yawo (metabolism) mu mikorere y'uturemangingo ,mu kuringaniza ubushyuhe bw'umubiri ,gutwara intungamubiri hirya no hino mu mubiri no mu kurinda inyama z'umubiri.

Umubiri ugenda utakaza amazi binyuze 

mu byuya , mu musarani ,mu nkari , mu macandwe no mu guhumeka ,ayo mazi atakara ,aba agomba gusimbuzwa .

kugora inyota ni ikimenyetso cyuko umubiri ukeneye amazi ariko hari ibindi bimenyetso byakwereka ko ufite umwuma aribyo tugiye kuvuga muri iyi nkuru.

Dore ibimenyetso by'umwuma 

Hari ibimenyetso bitandukanye byakwereka ko ufite umwuma birimo

1.Kugira umwuka mubi mu kwanwa 

kugira umwuka mubi mu kanwa bifite impamvu nyinshi zibitera harimo no kuba ufite umwuma mu mubiri ,ibi bigaterwa nuko iyo ufite umwuma amacandwe aragabanuka .kandi amacandwe abobeza mu kanwa ,akanica udukoko dushobora gutera umwuka mubi mu kanwa.

iyo rero ufite umwuma ya macandwe aragabanuka bityo umuntu akaba yagira umwuka mubi mu kanwa ,iki kikaba ari ikimenyetso kigaragara kuri benshi.

2.Kumva ufite inyota 

burya kumva ufite inyota ni ikimenyetso cyuko umubiri wawe ukeneye amazi ndetse ko ufite make ,ikaba ari nk'intabaza yuko ukeneye amazi yo kunywa ,izi zikaba ri signal zitangwa n'ubwonko mu gihe bumaze kubona mu mubiri harimo amazi make .

ni byiza rero mu gihe ubonye iyi ntabaza guhita unywa amazi bityo ugasimbuza yayandi yatakaye ,iki gihe kandi uba ufatiranye umwuma utaragutera ibindi bibazo.

3.Kuribwa umutwe 

buriya ku kigero kinini ubwonko bugizwe n'amazi ,iyo rero amazi yabaye make mu mubiri ,ubwonko buhita bubibona ,iyo rero bufite amazi make butanga ikimenyetso cyo kubabara umutwe .nubwo bwose kuribwa umutwe  bishobora no guterwa nizindi mpamvu ariko mu gihe ufite ibindi bimenyetso by'umwuma biba baytewe n'amazi make mu mubiri.

4.Kubura umutuzo 

Kubura umutuzo ,ukananirwa guturiza ku kiintu kimwe nabyo ni ikimenyetso cyuko umubiri wawe ufite umwuma kandi ko ukeneye kunywa amazi yo kugukura muri uwo mujagararo

iyo amazi ari make mu mubiri bigera mu bwonko ,bigatera imikorere y'ubwonko ndetse n'ibindi bibazo bishamikiye ku kuaba ubwonko budakora neza kubera umwuma.

5.Gufatwa n'impatwe 

indwara y'impatwe akenshi iza ari ikimenyetso cyuko umubiri umaranye umwuma igihe kirekire ,ibi bigaterwa nuko umubiri uba udakura amazi ahagije mubyo urya .

6.Kumagara ku ruhu 

ahanini umuntu ufite umwuma yumagara uruhu ,uruhu rugatakaza gukweduka ,rukanatakaza ubuhehere no koroha ,cyane cyane ku bana iki ni ikimenyetso abaganga bagenderaho basuzuma ko umwana afite umwuma .

7.Kumagara mu kanwa no kubura inkari 

Umuntu ufite amazi make mu mubiri agira ikibazo cyo kumagara mu kanwa ndetse n'ingano y'inkari ikagabanuka burundu .mu gihe wumva wumagaye mu kanwa ,nta macandwe ,iminwa yumye nta kindi ni umwuma uba wabiteye.

Hari ibindi bimenyetso bishobora ku kwireka ko ufite umwuma nko kubura ibitotsi ,kugira umunaniro ukabije ,kubyimba mu nda hakuzuramo umwuka ,kurwaragurika ,gukora nabi kw'imikaya ,kubura mamarira ikirungurira ,kuzana udusebe ku minwa nibindi...




Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post