Ubushakashatsu bushya buherutse gushyirwa ku mugaragaro n'ikinyamakuru cya PLOS Medicine aho bwarebaga ingano y'amasaha abantu basinzira ishobora kugira ku burwayi bashobora kwibasirwa nabwo cyane cyane hibandwa ku ndwara zidakira
Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko abantu bakuru badasinzira byibuze amasaha 5 ku munsi baba bafite ibyago byinshi byo kwibasirwa n'indwara zikomeye nka Diyabete ,indwara z'umutima ,,cyane cyane ku bantu barengeje imyaka 50 ,ibyago byo kwibasirwa nizi ndwara zikomeye zirenze imwe byiyongeraho ku kigero cya 30% .
ubu bushakashatsi kandi bwashimangiye ko kudasinzira bihagije bishobora gutera ibibazo bikomeye ku mubiri wa muntu .
Abashakashatsi bo muri kaminuza ya Paris cite na Kamninuza ya College London bakoze inyigo ku bushakashatsi bwakorewe kuri Whitehall II . ayo makuru y'ubu bushakashatsi basesenguye yakuzanyijwe mu mwaka wa 1985 aho bareba igihe abantu basinziraga ku munsi hashingiwe ku myaka yabo ,ku myaka 50 ,60 na 70 aba bantu bakurikiranywe mu gihe cy'imyaka 25
mu byavuyemo byagaragaye ko abantu bagera ku 7.864 bafite imyaka 50 ,bataryamaga ngo byibuze bageze ku masaha 5 ,ibyago byo kugira indwara zidakira zirenze imwe ziyongereyeho 30 % ugereranyije n'abagera ku masaha 7 yo gusinzira .
naho abafite imyaka 60 batageza ku masaha 5 yo kuryama .ibyago byo kwibasirwa n'indwara zidakira zirenze imwe ,byiyongereye ku kigero cya 32% ugereranyije nabagenzi babo bafite imyaka 60 baryamaga kugeza ku masaha 7.
naho abafite imyaka 70 batabonaga amasaha 5 yo kuryama .ibyago byo kwibasirwa n'indwara zidakira byiyongereyeho 40% .
naho abari munsi y'imyaka 50 ,byagaragaye ko kutaryama byibuze ngo ugeze ku masha 5 byongera ibyago byo kuba wapfa ukiri muto .
Abakoze ubu bushakashatsi bagira inama abakuze bavuga ko uko imyaka igenda yiyongera , umuntu yakagombye kugenda aha umwanya kuryama no gusinzira kuko bituma arushaho kugira ubuzima bwiza ndetse n'ibyago byo kwibasirwa n'indwara zikomeye bikagabanuka .