Sobanukirwa : Umuti wa Chlorpheniramine (Priton) ukoreshwa mu kuvura ibicurane

 

Sobanukirwa : Umuti wa Chlorpheniramine (Priton)  ukoreshwa mu kuvura ibicuraneUmuti wa chlorpheniramine uzwi nanone ku mazina ya Priton na Ploramine ukaba ari umuti ukoreshwa mu kuvura ibicurane ndetse n'indwara yatewe n'ama allergies (ubwivumbure bw'umubiri bitewe n'ikintu runaka ).

ibimenyetso bigaragara ku muntu ufite ibicurane ndeste n'umuntu ufite ama allergies ni kuzana uduheri mu maso ,amarira mu maso ,ukumva amaso aryaryata ,gukorora ,akamwira gashongonoka ,mo kwitsamura kenshi.

umuti wa chlorpheniramine ubarizwa mu bwoko bw'iyitwa anti histamine ,kubera ko igenda ikaburizamo ikinyabutabire cya histamine kivuburwa iyo umuntu yagize allergies.

uyu muti ntabwo uhabwa abana bari munsi y'imyaka 6 ariko ashobora kuwuhabwa byonyine mu gihr muganga abona ari ngombwa kandi ntawundi muti wakoreshwa.

umuti wa chlorpheniramine kandi ukunze guhuzwa nindi miti nk'imiti y'inkorora ,imiti y'umuriro n'imiti y'ibicurane .iukaba ushobora guhindura izina ariko uba ukiri wawundi ,uyu muti unywebwa kabiri ku munsi ,kaba ari akanini ka miligarama 4 cyangwa ukabaa ri umuti w'amazi .

Ni gute bakoresha umuti wa chlorpheniramine ?

umuti wa chlorpheniramine ushobora gukoreshwa mu buryo bwo kunyobwa ukoresheje ibiryo cyangwa ugakoresha amazi ,ni byiza kuwukoresha gusa mu gihe wawandikiwe na muganga kandi ugakoresha Doze yakwandikiye.

mu kuwunywa   ni ngombwa ko umira ikinini cyose utagikanjakanje cyangwa ngo ugisye kuko kubikora bituma ingaruka zawo wakugira ziba nyinshi.

Ingaruka umuti wa chlorpheniramine ushobora kugira kuwawunyweye 

kimwe nindi miti ,umuti wa chlorpheniramine ushobora gutera ingaruka mbi kuwawunyweye  harimo 
  • isereri no kuzengerezwa
  • kugira impatwe
  • kuribwa mu gifu
  • kutabona neza 
  • kumagara mu kanwa no mu mihogo
mu gihe ugaragaje bino bimenyetso bikurikira ihutire kwa muganga ,ibyo bimenyetso ni kuzana
  • kuzana uduheri ku ruhu
  • kubyimba ururimi no mu maso
  • kuzungerezwa bikomeye
  • guhumeka nabi

Ibyo ukwiye kwitondera no kwitaho mu gihe uri kunywa umuti wa chlorpheniramine 

Ibyo ukwiye kwitondera no kwitaho mu gihe uri kunywa umuti wa chlorpheniramine


kimwe nindi miti hari ibyo ukwiye kwitondera mu gihe uri kunywa iyi miti 

niba ufite ubu burwayi bukurikira ,mbere yo kunywa iyi miti banza uganire na muganga wawe 
  • uburwayi bwo guhumeka nabi nka asima
  • Indwara ya Glaucoma
  • indwara z'umutima
  • hypertension
  • indwara y'umwijima
  • igicuri
  • ibie byo mu gifu no mu mara
  • kanseri ya prostate
mu gihe wanyweye umuti wa chlorpheniramine ntugomba gukoresha no gutwara imodoka cyangwa izindi mashine kuko ushobora gukora impanuka ,kubera ko utera isereri nyinshi cyane.

Umuti wa Chlorpheniramine ku mugore utwite 

gukoresha umuti wa chlorpheniramine ku mugore utwite nta ngaruka bitera nkuko bigaragazwa n'ubushakashatsi ariko abakoze ubushakashatsi bavuga ko bwakorewe ku bagore bake bityo ko ku mugore utwite ugomba gukoreshwa mu gihe ari ngombwa cyane .
Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post