Abahanga barimo gukora umuti wa Sida witezweho guhindura amateka mu buvuzi bw'indwara ya Sida ,aho uyu muti bakeka uzaba ufite ubushobozi bwo kuvura Sida igakira bitandukanye n'imiti yari isanzweho yagabanyaga ubukana bwayo kandi bigasaba ko umuntu ayifata ubuzima bwe bwose .
uyu muti urimo gukorwa witwa CRISPR based gene therapy EBT 101 ukaba ari umuti uvura winjira mu turemangingosano ari naho udukoko twa Sida twihisha .aho uzajya winjira mu karemangingo ka virusi ukagahindurira imiterere ,ikanagasenya .
uyu muti ukoresha ibyitwa CRISPR -Cas gene editing system ukaba waratangiye gukorerwa isuzuma ry'icyiciro cya mbere nicya kabiri ku bantu ,
hari umuntu wa mbere wa hawe uyu muti binyuze mu kuwuterwa mu mutsi .ariko ubushakashatsi butandukanye buracyamukorerwa ngo harebwe ubushobozi bwaho uko bungana ,aho byitezweho ko ushobora kuzavura sida burundu .
Uyu muti wa EBT 101 wakozwe n'ikigo cya LEWIS KATZ School of Medecine giherereye muri Leta zunze ubumwe za Amerika ku bufatanye n'ikigo cyitwa Excision Biotherapeutics Inc.
Abantu barenga miliyoni 40 ku isi yose babana n'ubwandu bw'agakoko gatera Sida ,imyaka igera kuri 40 kandi irashize havumbuwe imiti igabanya ubukana bw'agakoko gatera sida ariko nta muti uvura sida burundu wari waboneka.
abari gukora ubu bushakashatsi bavuga ko uyu muti wa EBT 101 uzaba ufite ubushobozi bwo kuvura sida bizaza ari igisubizo cyiza ku bantu babana n'ubwandu bw'agakoko gatera sida.
aho uyu muti uzajya winjira mu gakoko gatera sida ,ukangiza ibimenyetso ndangasano byayo ,ukaba waratangiye kugeragerezwa ku bantu bareba uko umubiri wakwihanganira uyu muti ,banakusanya andi makuru y'ingenzi kuri uyu muti.
Kugeza ubu uyu muti uracyakorerwa isuzuma ry'imbitse n'ikigo cy'abanyamerika cya FDA hirinzwe gutangaza amakuru menshi kuriwo .isuzuma ryawo ritararangira .
ariko kugeza ubu hari indi miti yagiye igeragezwa ariko bikarangira itabashije kurenga amagerageza kubera kugaragaza intege nkeye mu kuvura aka gakoko ,