Ntukwiye kongera kwirengagiza Vinegere Dore akamaro gatangaje ka Vinegere ku mubiri wa muntu

 

Ntukwiye kongera kwirengagiza Vinegere Dore akamaro gatangaje  ka Vinegere ku mubiri wa muntu

Vinegere ni kimwe mu bintu by'ingenzi umuntu yagakwiye kuba atunze mu rugo ,akamaro kayo kava mu gukoreshwa mu buvuzi kugeza mu gukoreshwa mu guteka ndetse no mu gusukura ibikoresho aho ifasha mu kwica mikorobi no kwirukana umunuko ahantu.

Vinegere ushobora kuyikoresha ikakuvura kubyimba mu nda ,ntabwo ihenda kandi nta bibazo ishobora guteza ku muntu ,iyo wayikoresheje neza .

ni iki kigira vinegere ikintu cy'ingenzi mu buzima bwa buri munsi ?

Mu ikorwa rya Vinegere bafata alukolo (alcoholI bakayihinduramo aside asetiki (acetic acid ) iyi aside ikaba ari nziza ku mubiri ,ifasha mu kugabanya isukari mu maraso ,mu gutuma umutima ukora neza ndetse no mu kugabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri.

Mu bushakashatsi bwakozwe byagaragaye ko Vinegere yifitemo ubushobozi bwo kwica udukoko ndetse ikaba ishobora no gukoreshwa mu kwirukana umunuko ,byiyongera mu gukoreshwa mu ikorwa rya salade n o mu guteka inyama.

Dore akamaro ka vinegere ku mubiri wa muntu 

hari akamro gatndukanye ka vinegere karimo

1.Ifasha umubiri mu gushyira ku murongo ikigero cy'isukari mu maraso 

ubushakashatsi bwakorewe ku bantu bafite uburwayi bwa Diyabete bwagaragaje ko vinegere ifasha umubiri wabo kugabanya isukari ku kigero cya 34% ,ibi bigaterwa nuko ifasha umusemburo wa insuine gukora ari nawo ugabanya isukari mu maraso.

naone kunywa akayiko ka vinegere mbere yo kuryama ,bifasha umubiri kugabanya isukari uri bubyuke ufite mu gitondo.

2.Kurinda umutima 

ubushakashasti bwakorewe muri Leta zunze ubumwe za Amerika bwagaragaje ko vinegere yifitemo ubushobozi bwo kugabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara z'umutima ,ibyo bikanagabanya n'ibyago byo kuba wapfa bitunguranye biturutse ku ndwara z'umutima .

ubundi bushakashatsi bwakorewe ku mbeba bwagaragaje ko vinegere inarinda ko wakwibasirwa n'indwara y'umuvuduko w'amaraso ukabije izwi nka hypertension.

3.Kuvura mu mihogo ( iyo uri kumira ukababara )

cyane cyane nko ku muntu urimo kumira ukababara ,gufata akayiko kamwe ka vinegere ,ukakavanga n'akayiko k'umunyu hanyuma ukabishyira mu mazi y'akazuyaza byagifasha kugabanya ububabare 

4.Kugabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri

ubushakashasti bwakorewe ku mbeba bwagaragaje ko vinegere ifite ubushobozi bwo kwica uturemangingo twa kanseri ,ibi bigaterwa niriya aside ya asetiki aside dusanga muri vinegere.

ariko ubu bushakashatsi bukaba butarakorerwa ku bantu nabwo ngo bwemeze ibisubizo nk'ibyabonetse mu gihe bwakorerwaga ku mbeba.

5.Kuvura kugugara mu nda (kubyimba mu nda ) 

cyane cyane nko mu gihe byatewe nibyo wariye ,kunywa kuri ka vinegere bituma bya bindi wariye bicagagurika vuba ,bityo ntibitinde mu nzira kubera ko vinegere iba yafashije mu igogorwa ryabyo kandi ibi bikaba bunavura ikibazo cyo kubyimba mu nda.

6.Kurinda ibiribwa bikaba byabikwa igihe kirekire 

burya vinegere ,kuva kera yakoreshwaga mu kurinda ibiryo ntibyangizwe n'udukoko ngo bibe byapfa cyangwa ngo byangirike .

7.Gukoreshwa mu guteka 

vinegere ishobora gukoreshwa mu gukora salade ,mu guteka inyama ndetse no mu buryo bwinshi cyane kandi igatuma ibiryo bihumura neza ,bigashaya neza ,bikanaryoha.

Dusoza 

buriya vinegere ishobora no mu gukoreshwa mu gusukura ibikoresho ,ibikuraho mikorobi cyangwa umunuko ,vinegere yifitemo ubushobozi bwo kwica udukoko ,ikabukesha iriya aside ya setiki aside.

Ariko mu kuyikoresha bisaba kwitonda no kuyikoresha ku kigero gito kubera ko ishobora kurura cyangwa ukaba ushobora kwangiza mu gihe wayikoresheje ari nyinshi.

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post