Kunywa itabi rya kizungu rizwi nka Electronic Cigarette harimo amatabi azwi nka Shisha nandi matabi menshi , Ubushakashatsi bwakozwe na kaminuza ya California muri San Francisco bwagaragaje ko kunywa bene ubu bwoko bw'itabi byangiza umutima n'ibihaha ku kigero nkicy itabi risanzwe ribyangizaho aha twavuga nk;itabi ry'isigara cyangwa irinywerewe mu nkono y'itabi.
Izindi nkuru bijyanye
Itabi rya kizungu ,abantu benshi bibeshya ko ritangiza ,ariko ubu bushakashatsi bugaragaza ko naryo ryangiza , ubushakashatsi bundi bwatangajwe mu kinyamakuru cya Journal of Heart Rhythm buvuga ko kunywa itabi rya kizungu bitera gutera nabi ku mutima .
Umuhanga mu buvuzi bw'umutima , Dr Huiliang Qiu avuga ko itabi n'ibyobyabwenge bya Marijuana bitera imikorere mibi y'umutima ,aho bitera impinduka mbi mu bimenyetso by'amashanyarazi bituma umutima utera .
Muri rusange ,Umutima wa muntu urikuresha ,ufite ibimenyetso by'amashanyarazi bituma utera ubwawo , kunywa itabi rero bituma ibi bimenyetso by'amashanyarazi bidakora uko bikwiye ,ibyo bigatera imikorere mibi y'umutima .
Ikigo cya CDC (Center for Disease Control ) gishinzwe indwara kivuga ko itabi ryo mu bwoko bwa Marijuana rinafatwa nk'ikiyobyabwenge ,rituma umutima utera cyane , rigatuma kandi umuvuduko w'amaraso wiyongera bikabije .ibi bikongera ibyago byo kwibasirwa n'indwara ya Stroke .