Kuberiki ukwiye gukoresha ikizamini cya Echographie mu gihe utwite ?

Kuberiki ukwiye gukoresha ikizamini cya Echographie mu gihe utwite ?

Ku mugore utwite ,gukoresha ikizamini cya echographie ni ngombwa cyane ,kuko bifasha kumenya ubuzima bw'umwana uri mu nda ,imikurire ye ndetse kikanagaragaza igihe ushobora kubyarira no mu gihe ahrimo ikibazo kino kizamini kirabyerekana.

Ikizamini cya Echographie gifasha umubyeyi kubona bwa mbere umwana we ,ndetes ukaba wamenya n'igitsina cye bitewe n'amze inda yawe igezemo.

muri rusange ,imashini  ya echographie ikoresho  ibimeze nk'amajwi (echo ) nyiramubande yohereza mu nda nabyo bigatanga ishusho yibyo bifuza kureba imbere ,nt angaruka kigira ku mwana muto.

mu    ri rusange ,abagore benshi bakoresha ikizamini cya echographie , mu gihe inda igeze mu gihembwe cya kabiri ,cyane cyane kuva ku cyumweru cya 14 kugeza ku cyumweru cya 20 ,bibarwa uhereye umunsi wasamiye.

Dore impamvu ukwiye gukoresha ikizamini cya Echographie mu gihe utwite 

Kuberiki ukwiye gukoresha ikizamini cya Echographie mu gihe utwite ?


hari impamvu nyinshi zishobora gutuma ukoresha ikiamini cya echographie zirimo 
  • Kwemeza koko ko utwite
  • Kureba iminsi umwana agize nuko  akura neza
  • Kureba ubuzima bw'umwana uri mu nda
  • Kureba niba utwite impanga cyangwa umwana umwe
  • Kureba position y'umwana uri mu nda  
  • Kureba nyababyeyi niba imeze neza
  • nibindi...
Mu gihe ukeka ko utwite ,burya uba ugomba kwihutira gukoresha iki kizamini kubera ko aricyo cyemeza koko niba utwite kandi niba umwana utwite ari muri nyababyeyi kuko no gutwitira inyuma ya nyababyeyi birashoboka .

Dore ibibazo ikizamini cya Echographie gishobora kugaragaza ku mugore utwite harimo n'ubumuga bw'umwana 

Hari ibibazo byinshi ikizamini cya echographie gishobora kugaragaza nka 

  • Ubumuga umwana afite nk'uruti rw'umugongo rudafatanye ,umutwe munini ,inyonjo ,uburema bw'ingingo
  • Kureba ingano y'amazi umwana arimo niba ari make ,ahagije cyangwa ari menshi cyane
  • Kureba ko inda yavuye
  • Kureba ko inda iri muri nyababyeyi
  • Kureba ko inda yabaye ihuri cyangwa urubura .

Ese hari ingaruka mbi ikizamini cya echographie gishobora gutera ku mwana ?

Kuberiki ukwiye gukoresha ikizamini cya Echographie mu gihe utwite ?


Kugeza ubu nta kibazo kiragaragazwa n'abahanga ko cyaba giterwa n'ikizamini cya echographie ,iki kizamini nta ngaruka mbi kigira ku mwana ndetse no ku mubyeyi.

Umuntu wese utwite n'udatwite ashobora gukoresha iki kizamini nta nkomyi ,ntikibabaza ariko wenda ushobora kubangamirwa n'amavuta babanza gushyira ku nda abigenewe kugira ngo babashe kubona amashusho neza .

Dusoza 

Mu gihe utwite kandi bishoboka ,jya wibuka gukoresha iki kizamini cya echographie kuko gituma umenya neza uko ubuzima bw'umwana buhagaze ,kandi bikanatuma umenya ko nk'umubyeyi nta kibazo ufite gishobora gutera umubyeyi kuba yapfira mu nda .
Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post