Hari igihe ushobora kubabara nyuma yo gutera akabariro ,ibyo bigaterwa n'impmavu zitandukanye ushobora kuba ufite mu mubiri , rimwe na rimwe hari igihe biza ari ikimenyetso cy'uburwayi cyangwa ari ibintu bisanzwe .
Ari ku bagabo no ku bagore bose bashobora kugira ikibazo cyo kubabara mu nda nyuma yo gutera akabariro ,ariko hari n'impamvu zihariye kuri buri gitsina bitewe n'imirere yacyo .
Dore Impamvu 6 zitera kubabara mu nda nyuma yo gutera akabariro ku bagore no ku bagabo
Hari impamvu ibitsina byombi bihuriraho zituma ushobora kubabara mu nda nyuma yo gutera akabariro zirimo
1.Kurangiza
burya kurangiza bishobora gutera kubabara mu nda ,ibi bigaterwa nuko iyo urangije imikaya yiyegeranya , iyo rero ikomeje kwiyegeranya ntihite irekura bishobora gutera ububabare mu kiziba cy'inda .
2.Kunanirwa kw'imikaya
Iyo umuntu atera akabariro ,ahanini ku mpande zombi bakoresha imbaraga nyinshi ngo barusheho gushimishanya , hari igihe imikaya inanirwa ,igafatwa n'umwuma ndetse ikankenera isukari nyinshi ,iyo iyi mikaya yananiwe bishobora gutera kubabara cyane cyane mu nda yo hasi.
3.mu gihe ufite uburwayi mu nda
cyane cyane nk'umuntu ufute uburwayi bwa Constipation ,cyangwa mu nda ufitemo ikibazo gituma huzuranamo umwuka bishobora gutera ikibazo cyo kubabara mu nda nyuma yo gutera akabariro .
4.Uburwayi bwo mu muyoboro w'inkari
cyane cyane nkiyo ufite ama infegisiyo yo mu muyoboro w'inkari bishobora gutera ikibazo cyo kubabara mu kiziba cy'inda nyuma yo gutera akabariro .naone infegisiyo yo mu ruhago rw'inkari zishobora gutera iki kibazo.
5.Kuba ufite indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina
Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nka karamidiya n'imitezi zishobora gutera kubabara nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina .
6.Gukomereka mu marangamutima
cyane cyane nko mu gihe wakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato cyangwa utari ufite ububobere bihagije bishobora gutera ikibazo cyo kubabara mu kiziba cy'inda ariko atari uburwayi bwo mu nda cyangwa mu myanya y'ibanga ahubwo ari uko amarangamutima yawe yakomerekejwe nicyo gikorwa .
Impamvu zitera kubabara mu nda nyuma yo gutera akabariro ku bagore
hari impamvu zishobora gutera iki kibazo ku bagore gusa zirimo
- Kuba habayeho kwinjiza igitsina cyane kikagera ku nkondo y'umura rimwe na rimwe kikanahakomeretsa
- Kuba ufite ibibyimba mu mirerantanga
- Kuba wakoze imibonano mpuzabitsina uri mu gihe cy'uburumbuke
- kuba aufite ibibyimba muri nyababyeyi
- kuba ufite infegisiyo zo mu gitsina
- nzindi...
Impamvu zitera kubabara mu kiziba cy'inda ku bagabo
Hari impamvu zishobora gutera ikibazo cyo kubabara mu kiziba cy'inda ku bagabo gusa zirimo
- Infegisyo ya prostate ,cyane cyane ku bagabo ntabwo bakunze kugira iki kibazo niyo kibaye ahanini kiba cyatewe niyi mpamvu .
Kujya kunyara nyuma na mbere yo gutera akabariro ni byiza ku bagore kuko bigabanya ibyago byo kuba wakwibasirwa na infegisiyo zo mu muyoboro w;inkari