Ubushakashatsi buheruka bwagaragaje ko gukora siporo byibuze iminota 2 ku munsi bikurinda ibyago byo gupfa ku kigero cya 18%.
ubu bushakashatsi bwatangaje mu kinyamakuru cya European Heart Journal aho bugaragaza ko iminota 15 mu cyumweru yo gukora siporo ikakaye ,ni ukuvuga iminota 2 ku munsi igabanya ibyago byo gupfa ah itera ubuzima bwiza ,bikanakurinda indwara zikomeye .
Abakoze ubushakashatsi bambikaga udusaha abantu babukorerwagaho ,abagera ku 71.000 nibo bitabiriye ubu bushakashatsi ,ikigereranyo cy'imyaka yabo ni 62,5 ,bakurikiranywe mu gihe kingana n'imyaka 7 aho harebwe abagiye bapfa mu myaka 5 .
Abakoze ubushakashatsi baboney ko abatarigeze bakora siporo nimwe ,bari bafite ibyago byo gupfa ku kigero cya 4% naho abakoraga siporo iminota 10 mu cyumweru bari bafite ibyago byo gupfa ku kigero cya 2% .
naho abakoze ubu bushakashatsi babonye ko abantu bakoze siporo iminota 15 ku cyumweru ,babonye ko ibyago byo gupfa byavuyeho.
ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje ko gukora siporo iminota irenze 15 mu cyumweru birushaho gutuma umuntu agira ubuzima bwiza.
Ikigo cya CDC cyo kigira abantu inama yo gukora siporo iminota 150 mu cyumweru bingana n'iminota 30 ku munsi mu gihe cy'iminsi 5 .
hari ubundi bushakashatsi butandukanye bwagiye bukorwa bugaragaza ko intambwe 10.000 bigabanya ibyago byo gufatwa n'indwara ya kanseri n'indwara z'umutima .
muri rusange gukora siporo ni ikintu cy'ingenzi ku mubiri wa muntu ,aho itera ubuzima bwiza ndetse bikanagabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara zikomeye.