Imfu z'abahitanwa na kanseri bakiri bato zikomeje kwiyongera ,nizihe mpamvu zibitera ? Dore icyo ubushakashatsi bubivugaho




Imfu z'abahitanwa na kanseri bakiri bato zikomeje kwiyongera ,nizihe mpamvu zibitera ? Dore icyo ubushakashatsi bubivugaho

Mu nyigo iherutse gukorwa yakuwe mu nyandiko zavuye mu bihugu 44 ku isi yose aho ayo makuru yavugaga kuri kanseri yagaragaje ko kanseri yo mu kibuno ndetse n'ubundi bwoko 13 bwa kanseri harimo na kanseri zifata inyama zo mu nda ziyongereye cyane hirya no hino ku isi.

Umwe mu bakoze iyi nyigo Umwarimu muri Kaminuza ya Harvard mu gashami kayo gashinzwe indwara Professor Shuji Ogino ,ubwo yaganiraga n'ikinyamakuru cya CNN yavuze ko hari impamvu zizwi zishobora kuba zarateye imibare y'abarwayi ba kanseri kuzamuka cyane.

Muri zo mpamvu avugamo Umubyibuho ukabije ,kudakora (inactivity) Diyabete ,kunywa inzoga z'umurengera ,kunywa itabi , Guhumana kw'ikirere ,kudasinzira bihagije kubera imibereho igoranye kuri benshi ndetse no kurya inyama zitukura byiyongereye cyane.

Ariko avuga ko  hari ibitaramenyeka neza kandi bishobora kuba nabyo byihishe kuri iyi mibare ya kanseri birimo nk'imyuka yanduza duhumeka ,ibinyabutabire byongerwa mu biribwa nibindi.

Umuhanga muri kaminuza ya Hopkins Dr Elizabeth Platz .ubarizwa mu gashami gashinzwe ibyorezo avuga ko kuba abantu baura n'ibintu bitandukanye birimo ibinyabutabire bitandukanye bakiri bato aribyo byagiye byongera imibare y'indwara ya kanseri mu bakiri bato.

Abakoze ubu bushakashasti bavuga ko kanseri yo mu kibuno yiyongereye ku kigero cya 2% ugenekereje mu bihugu byose byakorewemo ubu bushakashatsi .

Kuva mu mwaka wa 1988 kugeza mu mwaka wa 2015 ,kanseri yo mu kibuno yabarirwa abantu 8 ku bantu 100.000 ( 8/100.000) ubushakashatsi bwakozwe n'ikinyamakuru cya England Journal of Medecine cyagagaje ko kanseri yo mu kibuno yazamutseho ku kigero cya 63% 

muri Leta zunze ubumwe za Amerika ho honyine umuntu 1 ku bantu 10 bafite kanseri yo mu kibuno aba ari hagati y'imyaka 20 na 50 .

kanseri ziteje inkeke harimo kanseri z'amabere .kanseri ya nyababyeyi ,kanseri y'uruhago rw'inkari ,kanseri y'impyiko ,kanseri ,urwagashya  ,kanseri y'umwingo ,kanseri y'igifu nizindi....

kugeza ubu abantu benshi bamenya ko bafite indwara ya kanseri yaramaze kugera ku rwego rukomeye ku buryo bigorana kuba yavugwa.

abakoze ubu bushakashatsi bagira abantu kwita ku mirire yabo ndetse n'imibereho yabo muri rusange no kwivuza mu gihe bumvise hari impinduka zidasanzwe mu mubiri ,banavuga ko hakwiye kongera gutekerezwa neza ku mafunguro y'inteko zabo mu burengerazuba ,aba yiganjemo inyama zitukura ndetse n'amasukari menshi.

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post