Abahanga mu buvuzi mu kigo cya National Institute of health mu gihugu cy'ubwongereza batangaza ko bageze ku rwego rwiza mu ikorwa ry'urukingo rwa kanseri z'ubwoko bwose ,aho inyigo iherutse gukorwa kuri uru rukingo rwagaragaje ubushobozi buhambaye mu kuvura ikibyimba cya kanseri ku mbeba zakorerwagaho ubushakashatsi .
Ibi bikaba byaratanze icyizere ko urukingo rwa kanseri rurambye rwaba rurimo nzira zo m kugerwaho ndetse aba bahanga bavuga ko rwarinda umubiri kanseri z'ubwoko bwose .
Aba bashakashatsi bafatanyije n'ikigo cya National Institute of allergy and infectious diseases (NIAID) bakoreye ubushakashatsi kuri uru rukingo rwahawe izina rya SNAPvax bakoresheje uburyo 2 bwo kurwinjiza mu mubiri .
Uburyo bwa mbere rwanyujijwe mu mitsi (Intravenous ) , ibisubizo rwatanze ni ukongerera imbaraga uturemangingo twa Cytotoxic T cells ,utu turemangingo dufasha kwica no gushwanyaguza uturemangingo twa kanseri ndetse tukanafasha umubiri kwiyubakira ubushobozi bwo guhangana n'uturemangingo twa kanseri dushobora kuvuka.
Ubu buryo bwa mbere bwakoreshejwe mu gutanga uru rukingo bwagaragaje ko bushobora kuvura ikibyimba ndetse bukanashwanyaguza uturemangingo twa kanseri.
Uburyo bwa kabiri bwakoreshejwe mu gutera uru rukingo .ni ukuruvoma mu rushingo ugaterwa mu ruhu (Subcutaneous injection ) ariko bwo ntabwo bwigeze butanga impinduka mu mubiri ,muri make nta kintu bwagezeho.
Ibisubizo byabinywe hakoreshejwe gutera urukingo binyuze mu mutsi ,bwahaye abakoraga ubu bushakashatsi icyizere cyuko uyu muti ushobora guhabwa abantu bari basanzwe bavurwa kanseri ,aho uru rukingo rwafasha umubiri wabo kurushaho kurwanya no kuvura kanseri burundu .
Nkuko bitangazwa n'ikinyamakuru cya Studyfinds.org kivuga ko umwe mu bakoze ubu bushakashatsi ariwe Dr Robert Seder yavuze ko bateganya gukorera indi nyigo ku bushobozi bw'uru rukingo ku gakoko ka Human Papiloma Virus mu mwaka wa 2023 ,aka gakokom kazwiho gutera kanseri y'inkondo y'umura .
Nubwo bwose ubu bushakashatsi bwo kureba ubushobozi bw'uru rukingo rutarakorerwa ku bantu ariko hari icyizere ko no ku bantu ruzakora neza .
Kugeza ubu inyigo zarwo zose zakozwe zakorewe ku mbeba ,ariko ibisubizo butanga ni byiza kandi bitanga icyizere kinini
Byinshi kuri ubu bushakashatsi busome ku kinyamakuru cya Journal of cell