Ibintu 8 byakuvura inkorora udakoresheje imiti yo kwa muganga

 

Ibintu 8 byakuvura inkorora udakoresheje imiti yo kwa muganga

Gukorora cyangwa kugira inkorora ,ahanini biterwa na infegisiyo cyangwa ama allergies y'ikintu runaka ,ariko burya hari ibintu wakora bikagufasha kwivura inkorora bidasabye ko ukoresha imiti yo kwa muganga ariko bigasaba ko ufatirana inkorora ikigufata .

mu gihe ufite inkororora ,hari ibintu ukwiye kwitaho byagufasha guhangana nayo ,mu gihe ubigerageje byose nkuko twabiteguye muri iyi nkuru ,ni byiza kujya kwa muganga .

Dore ibintu byagufasha kwivura inkorora 

hari ibintu byagufasha kwivura inkorora aribyo

1.Ubuki 

Gukoresha ubuki bishobora kukuvura ikibazo cy'inkorora ,kuva kera ubuki bukoreshwa mu kuvura uburwayi bw'inkorora n'ibicurane ,bukaba bushobora kuvangwa n'ibindi nk'indimu .

naone ubuki bwifitemo ubushobozi bwo kwica mikorobi zo mu bwoko bwa bagiteri (antibacteril properties) ku buryo ari nabyo bifasha mu kuvura inkorora bwangu .

ubuki kandi buzwiho kuzamura no kongerera imbaraga abasirikari b'umubiri ku buryo umubiri ubwawo ubasha kurwanya ama infegisiyo awurimo ,ibyo nabyo bikaba byakuvura inkorora.

2.Kumira amazi arimo umunyu 

amazi arimo umunyu afsha koza mu kanwa  no kwica mikorobi zishobora gutera inkorora cyane cyane iziri mu muhogo ,gukoresha amazi arimo umunyu wayiyunyuguza warangiza ukayacira ,cyangwa ukayamira byose byagufasha guhangana n'ikibazo cy'inkorora . 

3.Gukoresha icyinzari 

Icyinzari (Turmeric _) gikungahye ku kinyabutabire cyitwa curcumin , iki kinyabutabire kikaba kivura ,kinarinda umubiri indwara nyinshi ,kikongera kuba umubiri uvubura igikororwa cyinshi kibasha gusohora udukoko byoroshye .

kunywa amazi ashyushye washizemo icyinzari byagufasha kwivura inkorora ,bibaye byiza cyane cyane wavangamo na ka tangawizi cyangwa indimu ,ukabinywa buri munsi nka gatatu ku munsi kugeza inkorora ikize.

4.Kunama hejuru y'ikintu watetsemo amababi y'inturusu 

ibi bishobora kukuvura inkorora n'ibicurane ariko ni ibyo kwitondera ,hano ufata agasafuriya ,ugatekeramo amababi y'inturusu  ,hanyuma uriya mwuka wabyo ugenda uzamuka akaba ariwo uhumeka ,ibi bifasha kuzibura mu mazuru ,bigasohora udukoko twaba tuyarimo ,bikanavura inkorora.

5.Koga amazi ashushye 

cyane cyane nko mu gihe cy'ubukonje ,koga amazi ashushye bishobora kugufasha kwivura inkorora ,bituma umubiri ubasha gusohora igikororwa cyamatiriye iyo mu gatuza , ibi bikaba byiza cyane iyo woze nko mu kintu cyabigenewe ushobora kumaramo umwanya uri mu mazi ashushye .


6.Gukoresha tangawizi 

burya tangawizi nayo yifitemo ubushobozi bwo kwica udukoko (antimicrobial properties )aho kuyikoresha byakuvura inkorora  n'ibicurane .

ni byiza ko ushobora kuyivanga na pappermint kugira ngo birusheho kugira ubushobozi buhambaye bwo kuvura inkorora .

7.Amata y'inshyushyu washizemo ubuki 

Amata y'inshyushyu washizemo ubuki ni meza cyane ku muntu ufite uburwayi bw'inkorora kuko ashobora kumuvura . gukoresha aya mata ni ibintu byoroshye ni ugufata agakombe kayo ukongeramo ikiyiko cyuzuye ubuki .


8.Gukoresha Thyme 

Thyme yifitemo ubushobozi buhambaye bwo kuvura indwara zifata mu buhumekero ,muri thyme dusangamo ibyitwa flavonoid bituma igira ubushobozi bwo guhangana n'udukoko mu mubiri .

gukoresha thyme bishobora kukuvura inkorora ndetse nzindi ndwara zifata mu buhumekero byinshi kuri thyme  Dore ibyiza uronka mu mubiri wawe ,iyo ukoresha ikimera cya Thyme buri munsi

Izindi nkuru wasoma 



Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post