Mu nyandiko yo mu kinyamakuru cya MedicalNewstoday.com ivuga ko ikoreshwa ry'imiti yo kuboneza yongera ibyago byo kuba wakwibasirwa na kanseri y'amabere kum kigero gito ,ariko ingaruka zo kuba yatera kanseri y'amabere ziri ku kigero gito bishoboka.
Imiti ikoreshwa mu kuboneza urubyaro itanga amahirwe yo kuba utasama inda utiteguye , amahirwe yo kugena umubare w'abana wifuza kubyara ndetse hari na myinshi igabanya ibyago byo kuba wakwibasirwa nizindi kanseri nka kanseri y'inkondo y'umura.
mu nyigo zagiye zikorwa ,zagiye zigaragaza ko hari isano iri hagati y'ikoreshwa ry'imiti yo kuboneza urubyaro ,cyane cyane imiti ikoze mu misemburo na kanseri y'amabere .
Ariko hari n'uburyo bwo bukoreshwa mu kuboneza urubayro byinshi butongera ibyago byo kuba wafatwa na kanseri y'amabere cyane cyane nk'uburyo budakoresha imisemburo.
Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2017 ,bwakorewe ku bagore bagera kuri miliyoni 1,8 mu gihugu cya Danemark bari hagati y'imyaka 15 na 49 bose bakoreshaga uburyo bwo kuboneza urubyaro
Ibyavuye mu bushakashatsi byagaragaye ko hari ibyago bike cyane byo kuba wafatwa na kanseri y'amabere biturutse ku ikoreshwa ry'imiti yo kuboneza urubyaro aho umugore 1/7690 ariwe wafashwe niyi kanseri.
Iyi umugire ahagaritse gukoresa iyi miti .mu gihe kingana n'imyaka 5 bya byago byo kuba yafatwa na kanseri y'amabere bivaho burundu.
Ariko ibi byago bikiyongera cyane ku bagore /abakobwa bakoresha imiti yo kuboneza urubyaro nko mu gihe bakoze imibonano mpuzabitsina batifuza ko batwara inda bitunguranye (emergency contraception )
Ese abantu barwaye kanseri y'amabere bashobora gukoresha imiti yo kuboneza urubyaro ?
Ku bantu bafite kanseri y'amabere ,zi byiza ko bakoresha imiti yo kuboneza urubayro cyane cyane irimo imisemburo kubera ko ishobora kongera ibyago byuko ikibyimba cya kanseri kiba kinini cyane ,muri make kigakura ku muvuduko munini .
Ni ubuhe buryo bwo kuboneza urubyaro butengera ibyago byo kwibasirwa na kanseri y'amabere?
- Gukoresha agakingirizo (akabagore cyangwa akabagabo )
- gukoresha agapira ko mu mura ariko katagira imisemburo
- Gukoresha uburyo bwo gufunga burundu haba ku bagabo cyangwa ku bagore
Ibintu bikongerera ibyago byo kwibasirwa na kanseri y'amabere
- Kuba mu muryango wawe harimo umuntu uyirwaye
- kuba ugeze mu myaka yiza bukuru
- kuba warigeze kurwara kanseri y'ibere ikaza gukira ,haba hari ibyago ko wakongera kuyirwara
- kuba ukoresha imiti yongera imisemburo
Dore inama zagufasha kugabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri
- kureka kunywa itabi
- kubungabunga ibiro byawe ,ukirinda umubyibuho ukabije
- gukora imyitozo ngororamubiri
- kwita ku mirire yawe