Dore impamvu ukwiye kunywa amazi ukibyuka mu gitondo cya kare ,Akamaro 9 ko kuyanywa

Dore impamvu ukwiye kunywa amazi ukibyuka mu gitondo cya kare ,Akamaro 9 ko kuyanywa

Burya amazi ni ubuzima ,amazi atera ubuzima , umubiri ukeneye amazi kugira ngo ukore neza ,kunywa amazi mu gitondo bituma umubiri wawe ukora neza umunsi wose ,bikakurinda umujagararo mu bitekerezo ,muri rusange bitera ubuzima bwiza .

iyo umuntu aryamye ,umubiri we utakaza amazi ,bityo mu gitondo ukimara kubyuka ,ikintu cya mbere ukwiye gukora ni ukunywa amazi kugira ngo wirinde umwuma no kumagara ku mubiri.

burya 60% by'umubiri bigizwe n'amazi ,kandi akaba ari intungamubiri y'ingenzi ku mubiri ,utanyweye amazi ,umubiri wawe ntushobora kubona amazi ahagije yo gukoresha mu mikorere yawo ya buri munsi (metabolism).

Umubiri wifashisha amazi mu bikorwa byawo bya buri munsi birimo 

  • Gutwara intungamubiri hirya no hino mu mubiri 
  • Kuringaniza no gushyira ku kigero ubushyuhe bw'umubiri
  • Gusohora umwanda binyuze mu nkari ,amacandwe n'ibyuya 
  • kurinda uturemangingo ndetse n'inyama zo mu nda.
  • nibindi..
umubiri uhora utakaza amazi menshi binyuze mu byuya ,mu  musarani ,mu macandwe ,uko ayo mazi atakara ninako umubiri uba ukeneye ayo gusimbuza ayo watakaje binyuze mu kunywa amazi cyangwa binyuze mu kurya ibiryo by'amasosi ,kunywa ibikoma nibindi...

Dore akamaro ko kunywa amazi mu gitondo ukibyuka 

Abahanga bavuga ko kunywa amazi ukibyuka ,nta kindi wari washyira mu gifu ,bivuze ko kiba kirimo ubusa ,bifitiye akamaro gakomeye umubiri wa muntu karimo 

1.Kukurinda umwuma no guha umubiri amazi ahagije 

burya kuryama bitwara amasaha menshi ,abenshi baryama amasaha ari hejuru ya 6 ,iyo uryamye umubiri wawe ntabwo uhagarara gukora ,kandi mu mikorere yawo ukenera amazi ,uzasanga ahanini n'inkari tunyara mu gitondo ziba zijya gusa umuhondo cyangwa umukara .ibyo bikaba bimenyesha ko ziba zimase (concentree) biturutse ku kuba utanyweye amazi .

ukibyuka rero uba ugomba kunywa amazi kugira ngo utabare umubiri uwongerere amazi ukeneye kandi bikanafasha umubiri kubona amazi yo gukoresha no gusohora imyanda yawo.

2.Bituma ingano y'ibinyamasukari urya ku munsi bigabanuka 

muri rusange ,burya ibinyamasukari byinshi si byiza ku mubiri wa muntu kuko bishobora kumutera ibibazo birimo umubyibuho ukabije ndetse n'indwara nka diyabete .

hari inyigo yakozwe ku kunywa amazi ukibyuka mbere yo gufata ifunguro rya mu gitondo ,iyo nyingo yagaragaje ko  kunywa amazi bigabanya ikigero cy'ifunguro wagafashe mu gitondo ku kigero cya 13% , ariko bikaba byaragaragjwe ko ibi bikora ku bantu bakuru naho ku bana ntabwo ibyo bakariye bigabanuka.

3.Bifasha mu kugabanya ibiro 

hari ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko kunywa litiro 1.5 z'amazi bituma umubiri ukoresha kalori zigera kuri 48 z'inyongera ,ibyo bikaba bisobanuye ko iyo wanyweye amazi ,umubiri utwika ibivumbikisho byinshi kurushaho .ibyo rero bikaba byatuma hari ibiro utakaza ku kigero runaka nubwo bwose ari gito.

4.Bituma ubwonko burushaho gukora neza 

ubwonko bukoresha amazi menshi ndetse bukaba bugizwe n'ingano nini y'amazi .iyo bufite umwuma ,umuntu aribwa umutwe ,akabura umutuzo ,gufata mu mutwe bikamugora .
 
ubushakashatsi bugaragaza ko kugira umwuma ku kigero cya 2% bitera ubwonko gukora nabi ,ukagorwa no gufata mu mutwe ,ndetse n'umusaruro wabwo ukagabanuka .

5.Bifasha mu gushora imyanda mu mubiri

kunywa amazi mu gitondo bituma impyiko zibona amazi ahagije yoo kwifashisha mu gusohora imyanda binyuze mu nkari .

6. Koroshya uruhu 

hari ubushakashatsi bwagaragaje ko kunywa amazi mu gitondo bituma uruhu rworoha ,bikarurinda kumagara no kuba rwakomera .

muri rusange ,umubiri iyo ufite amazi ahagije bigera n'inyuma ku ruhu  ariko ubushakashatsi bwimbitse buracyakorwa ngo harebwe ingaruka zose z'amazi ku ruhu rwa muntu.

7.Kunoza imikorere y'umubiri ( metabolism) 

kunywa amazi mu gitondo ukimara kubyuka ,bikangura umubiri ,ugatangira gukora uko bikwiye .imikorere yawo (metabolism) ikiyongera ,ndetse ibice byose by'umubiri bigakanguka .

8.Gutuma igogora rigenda neza 

kunywa amazi mu gitondo cya kare bituma amara akora neza ndetse bikanavura indwara y'impatwe (constipation) 

Umusozo 

Muri rusange kunywa amazi ni byiza cyane ,bituma umubiri ukanguka ,ugakora neza ndetse bikantera imikorere myiza y'umubiri muri rusange . wanywa amazi mu gitondo cyangwa andi masaha yose ,amazi ni meza . ingano y'amazi ukwiye kunywa ku munsi ntigomba kujya munsi ya litiro 1,5 .

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post