Ubushakashatsi bwakozwe n'ikigo cya Pew Research Center buvuga ko 65% by'abantu bakuru baraza telefone zabo hafi y'uburiri naho mu rubyiruko 90% baraza telefone zabo hafi y'uburiri ,ibi bakabikora kugira ngo babone uburyo bazikoresha bakibyuka cyangwa mu ijoro rwagati .
Ubu bushakashatsi bugaragaza ko abantu benshi babyukira mu matelefone yabo mbere yo kubyuka ,aho bajya ku mbuga nkoranyambaga kureba aba bandikiye ,gusura ibinyamakuru bitandukanye n'imbuga za internet bisomera ibyanditswe nibindi .
Abahanga bavuga ko kureba kuri telefone mbere yo kuryama ndetse no mu gihe uryamye bigira ingaruka mbi ku buryo usinzira ndetse bikanangiza ibitotsi byawe .
Kuryama ,ugasinzira neza ni ingenzi ku buzima bwa muntu kandi bimurinda indwara zikomeye ,ariko bikaba bigoranye kuba wasinzira neza mu gihe ufite telefone zabase benshi muri iki gihe turimo .
Dore impamvu ukwiye gushyira kure telefone yawe mu gihe uryamye
ubushakashasti bugaragaza gukoresha telefone .mbere yo kuryama ,byingera ibyago byo kuba wabura ibitotsi ndetse ukaba wanasinzira utinze bitewe nuko wakoresheje iyo telefone .ndetse telefone ikaba ishobora kugukururira ibindi byago bikomeye bitewe n'imirasire igenda iyivamo ,
Dore reo impamvu ukwiye gufunga yelefone yawe cyangwa ukayishyira kure yawe mu gihe uryamye
1.Urumuri ruva mu kirahuri cya Telefone rwangiza ibitotsi
Ubushakashatsi bugaragaza ko urumuri rw'ubururu ruturuka mu birahuri bya telefone rwangiza ibitotsi cyane cyane iyo wakoresheje telefone .mbere yo kuryama .
ibi bigaterwa nuko uru rumuri rutuma umubiri utavubura neza ku buryo busanzwe umusemburo wa melatonin utera ibitotsi
Gukoresha rero telefone ,mbere yo kuryama .byongera ibyago byo kuba wabura ibitotsi burundu cyangwa ukabibona bitinze .
2. kuryama telefone Telefone iri hafi bitera umujagararo mu bwonko
Nubwo bitaba urumuri rwa telefone , guhora urekerereje ,witeguye kwakira ubutima bugufi cyangwa notification yaza muri telefone nibyo burya biba byateye ubwonko kujagarara .
Ibi uzabibwirwa mnuko ushobora gushigukira hejuru ,wibwira ko baguhamagaye cyangwa hari ubutumwa bugufi wakiriye kandi ntabwo mu byukuri wakiriye .
3,Kuba telefone ishobora gutera ibibazo byo kuba yaturika ,ikaba yateza inkongi ku buryo bworoshye
Mu mwaka wa 2021 ,umugabo umwe wo mu gihugu cya Scotland ,mu mugi wa Glasgow , ubwo yari afite tefone yo mu bwoko bwa Samsung Galaxy A02 yaje guturikira mu ntoki ze , impamvu yavuzwe yateye iryo turika ni batiri yakoreshejwe itari iyayo .
Hari n'ahandi telefone zagiye ziturikira mu buriri nko muri Dallas ,Leza zunze ubumwe za Amerika , zigatera ba nyirazo ubushye bukomeye .
ibi bigaterwa ahanini n'amabatiri ya telefone aturika ,cyangwa uducharijeri zicaginzeho tugaturika , ibi kandi bikaba byatera ikibazo gikomeye .
Ni gute ushobora gutegura ijoro ryawe neza ? ugasinzira kandi utunze telefone
Kumenya kuraza telefone hafi yawe ari ikibazo ni intambwe ikomeye mu kumenya kuyikoresha kandi ntiyangize ijoro ryawe ngo ube wabura ibitotsi biturutse ku kuyikoresha nabi no kuyikoresha mu kavuyo
- Gerageza ugabanye igihe wayikoreshaga : kugabanya umwanya umara kuri telefone ni byiza , ni nintambwe ya mbere ya gufasha gutandukana no kubatwa nayo kandi uko ukigabanya niko no kugira ibitotsi byiyongera
- Kuryama .telefone wayisize mu kindi cyumba utaryamyemo L ibi bikaba bikurinda ibishuko byo kwicara urebaho no kuba wakanguka mu ijoro ukayirebaho .
- Ushobora gushyira muri telefone yawe Option yitwa Do not disturb mode : ukaba ushobora kubymezamo kugira ngo na notification niziza ntizigukangure ariko aha ni mu gihe wayiraje mu cyumba urimo
- Mbere yo kuryama aho gukoresha telefone ,isomere igitabo ,usenge nibindi bisa nabyo : ibi bikorwa bigufasha gusinzira vuba
- Kugabanya urumuri rwo mu cyumba cyawe : ni byiza kuko burya n'urumuri rw'itara risanzwe rushobora gutuma umubiri utavubura neza umusemburo wa melatonin ,nabyo bikaba byatuma ubura ibitotsi.
Umusozo
Gukoresha telefone .mbere yp kuryama ni bibi ,cyane cyane nka cya gihe uba wirambitse ku buriri utegereje gusinzira ,ibi bigira ingaruka y'imigendekere yo gusinzira kwawe . ni byiza ko icyumba cy'uburyamo ugiha umwanya wihariye .\
Ukirinda kucyijyanamo telefone cyangwa mbere yo kuryama ukayizimya . kandi ukagira umuco mwiza wo kwirinda urumuri rw'imyuma by'ikoranabuhanga byose mbere yo kuryama .