Kurya puwavuro bifitiye akamaro kanini ,umubiri wa muntu kubera ko ikungahaye ku ntungamubiri nkenerwa mu mibereho yacu ,Puwavuro zishyirwa mu masinda y'imboga ,buretse ko hari n'abazigereranya nk'ibirungo bishyirwa cyane cyane mu nyama no mu bindi biryo .
Abahanga mu mirire bavuga ko kurya puwavuro ari byiza cyane kuko bifasha umubiri kubona vitamini z'ingenzi nka Vitamini A na Vitamini C ndetse tukanabona imyunyungugu nkenerwa mu mikorere ya buri munsi y'umubiri.
Intungamubiri dusanga muri Puwavuro
Mu mboga za Puwavuro dusangamo intungamubiri zitandukanye zirimo amavitamini n'imyunyungugu y'ingenzi nka
- Intungamubiri za poroteyine
- Ibyitwa fibre
- Vitamini A
- Vitamini C
- Vitamini K
- Umunyungugu wa Potasiyumu
- Vitamini B6
- Vitamini B1
- Vitamini E
- Umunyungugu wa Manyeziyumu
- Umunyungugu wa Cuivre
- Vitamini B12
- Vitamini B3
- Vitamini B5
- Folate
- nizindi nyinshi ....
Akamaro ko kurya Puwavuro ku mubiri wa muntu
Kurya puwavuro bifitiye akamaro kanini umubiri wa muntu karimo
1.Gutuma igogora rigenda neza
Burya Puwavuro ituma igogora ryibyo turya rigenda neza ,ibi bigaterwa nuko puwavuro ikungahaye kubyitwa fibre bitera imigendekere myiza yigogora ,bigatuma umusarani woroha ndetse bikanavura indwara ya constipation .
garama 150 za puwavuro ziba zirimo garama 2,5 za fibre ,kurya imboga zirimo fibre nanone bigabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri yo mu mara niyo mu kibuno ,
2.Kurinda umutima wawe no kuwutera imikorere myiza
Imyunyungugu nka potasiyumu ndetse nizindi ntungamubiri dusanga muri puwavuro bigira uruhare rwiza mu gutera imikorere myiza y'umutima ,ndetse bikanagabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara ya hypertension.
nanone kurya puwavuro bigabanya ibyago byuko ibinure bibi byo mu bwoko bwa koresiteroli byagenda bikitendeka mu mitsi bityo bikazibiranya imitsi ,nabyo bikaba byatera indwara z'umutima .
3.Gufasha kubungabunga ibiro byawe no kugabanya umubyibuho ukabije
Kurya puwavuro kimwe no kurya imboga muri rusange ,bifasha kubungabunga ibiro byawe ku kigero cyiza ,kidatera umubyibuho ukabije .
Imboga za puwavuro zikungahaye kuri fibre nkuko twabivuze haruguru ,izi fibre zikaba zituma umuntu amara umwanya munini ahaze ,ibyo bikagabanya ingano y'ibiryo yagombaga kurya ,bityo umubiri ugakoresha ibyo usanganywe ,ibi rero bikaba byagabanya ibiro.
4.kurinda amaso no gutuma tubona neza
Muri puwavuro dusangamo ikinyabutabire cya Lutein ndets na Vitamini A ,ibi bikaba birinda amaso yawe kwangirika ,bigatuma umuntu arushaho kubona neza .
Cyane cyane ku bana no ku bantu bakuru ariko ,kurya puwavuro ni ingenzi cyane ,ku bana bishobora no gutuma bakura neza .
5.Kugabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri
Muri puwavuro dusangamo ibinyabutabire bizwi nka antioxidant , ibi binyabutabire nibyo bigabanya ibyago byo gufatwa na kanseri ,
Cyane cyane kurya puwavuro bigabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri yo mu muhogo na kanseri yo mu gifu
6.Gukomeza ubudahangarwa bw'umubiri
Muri puwavuro dusangamo Vitamini C ku bwinshi ,iyi vitamini ifasha umubiri kwiyubakira no kuzamura ubudahangarwa bwawo mu guhangana n'indwara .
kurya puwavuro bituma utibasirwa n'indwara za hato na hato cyangwa ngo zibe zakuzahaza ku buryo bworoshye .
7.Gukomeza amagufa
Vitamini k dusanga muri puwavuro igira uruhare runini mu gutuma amagifa akomera ndetse n'umubiri ukinjiza umunyungugu wa karisiyumu nawo ukomeza amagufa
8.Gukomeza umusatsi no kuwurinda gucikagurika
Muri Puwavuro dusangamo ikinyabutabire cyitwa Capsicum gituma amaraso abasha gutembera neza mu mu ruhu rw'umusatsi aho utereye .
Ibi bikaba bivura bikanarinda ikibazo cyo gutakaza umusatsi bya hato na hato , ndetse bikanatuma umusatsi urushaho gukomera no gusa neza .
9. Kurinda uruhu iminkanyari
Muri puwavuro dusangamo ibinyabutabire bizwi nka antioxidant ,ibi binyabutabire bigira uruhare runini mu kurinda no gusohora uburozi mu mubiri arinabyo birinda uruhu kuba rwazana iminkanyari hakiri kare .
Umuntu urya Puwavuro ntabwo agaragara nk'umuntu ushaje ,uruhu rwe ruhorana itoto kandi rugahora rusa neza cyane .