Guhagarika gukora imibonano mpuzabitsina ,mu gihe wari usanzwe uyikora bishobora kuzana impinduka nziza n'impinduka mbi ku mubiri .
Muri rusange ,Gukora imibonano mpuzabitsina bigira akamaro gakomeye ku muntu karimo nko kongera ubudahangarwa bw'umubiri ,kuvura stress ,kugabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara zikomeye zirimo na kanseri.
Ibinyamakuru bitandukanye nka webmed.com , mayoclinic.com na flo.health.com ,dukora iyi nkuru twifashishije inyandiko zanditswe nizi mbuga .
Dore impinduka zigaragara ku mubiri wawe mu gihe umaze igihe kinini udakora imibonano mpuzabitsina
Nyuma yo kumara igihe kinini ,udakora imibonano mpuzabitsina .hari impinduka zitangira kugaragara ku mubiri wawe zirimo
1.Kugabanuka ku budahangarwa bw'umubiri
Gukora imibonano mpuzabitsina bituma umubiri uvubura umusemburo wa endorphins , ibi bigatuma umubiri ugira ubushobozi bwo guhangana n'uburwayi .muri rusange gukora imibonano mpuzabitsina byongera ubudahangarwa bw'umubiri.
Biba ikinyuranyo iyo umaze igihe kinini udakora imibonano mpuzabitsina , iki gihe utangira kurwaragurika no kuzahazwa n'uturwara twa hato na hato .
Hari ubushakashatsi bwakozwe bafata amacandwe y'abantu bakora imibonano mpuzabitsina aho bayasanzemo ku bwinshi abasirikari b'umubiri bo mu bwoko bwa Immunoglobulin A .kandi aba bafasha mu kurwanya indwara z'ibicurane .
2.Kumagara mu gitsina cyane cyane ku bagore
Iyo umugore akora imibonano mpuzabitsina bihoraho , igitsina cye gihora cyoroshye , amaraso agatembera mu gitsina ari menshi , ibi rero bigatuma mu gitsina hamera neza ndetse no mu gikorwa bikagenda neza .
iyo umaze igihe knini udakora igitsina ,umubiri utakaza ubushobozi bwo kohereza amaraso mu gitsina mu gihe gito ,bityo bikagenda bigorana mu gukenera gutera akabariro mu gihe wongeye kubyifuza .
3.Kuribwa cyane mu gihe cy'imihango
Mu gihe ukora imibonano mpuzabitsina ,umubiri wawe uvubura umusemburo wa endorphins ku bwinshi , uyu musemburo ukaba ufite ubushobozi bwo kugabanya ububabare mu gihe cyo gutera akabariro .
mu gihe umaze igihe kinini udatera akabariro ,cyane cyane ku bagore batangira kubabara ku buryo bukabije bitandukanye no mu gihe yateraga akabariro.
4. Ibyago byo kwibasirwa n'indwara z'umutima biriyongera
Gutera akabariro bitera imisemburo ya esitorojeni na porojesteroni kujya ku kigero cyiza , ibi bikaba bigabanya ibyago byo kwibasirwa n'\indwara z'umutima .
5.Kwibasirwa na Stress no kwigunga
Iyo utera akabariro , umubiri uvubura umusemburo wa endorphins n'umusemburo wa Oxyctocin ku bwinshi ,iyi misemburo yombi ikaba ifasha mu kuvura no kurinda umubiri indwara zirimo stress .
Umusemburo wa Oxyctocin wo unatera ibitotsi no kumva umeze neza , iyo udakora imibonano mpuzabitsina .iyi misemburo iragabanuka ku kigero kinini ,ibyo bikaba byagutera kwigunga no kwiheba .
6.Ugenda utakaza ubushake bwo gutera akabariro
Kumara igihe kinini udatera akabariro bituma umubiri ugenda utakaza ubushake bwo gutera akabariro bityo ukagera ku kigero usa naho uzinutswe no kuyikora .
Ibyiza byo kumara igihe kinini udakora imibonano mpuzabitsina
Kumara igihe kinini udakora imibonano mpuzabitsina bishobora kugira ingaruka nziza ku mubiri wa muntu zirimo
- Nta mpungenge ko ushobora gutwita
- ibyago byo gufatwa n'indwara zo mu muyoboro w'inkari biragabanuka
- ibyago byo kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina harim na sida biragabanuka