Uburwayi bw'intanga nke ni igihe amasohoro yawe harimo intangangabo nke ,ibi bikaba bishobora gutera ikibazo cyo kutabyara (ubugumba ) ku bagabo .
Mu buryo bwa kiganga ubu burwayi bwitwa OligoSpermia naho mu gihe nta ntanga nimwe yaboneka mu masohoro yawe ,byitwa Azoospermia .
Mu buryo busanzwe ,umugabo ufite intanga nke bivuze ko aba afite intangangabo ziri munsi ya miliyoni 15 kuri mililitiro imwe y'amasohoro .
Ibimenyetso byakubwira ko ufite uburwayi bw'intanga nke
Hari ibimenyetso bishobora kwereka umugabo /umusore ko afite ikibazo cy'intangangabo nke mu masohoro ye aribyo
- Kunanirwa gufata umurego cyangwa igitsina cye kigafata umurego bigoranye
- Kugorwa no gutera akabariro
- Kuba hari akabyimba afite mu mabya
- Kuba akunda kumva ububabare mu mabya
- Kuba adafite insya , ubwanwa ndetse n'ibindi bimenyetso bigaragaza gusoreka
Impamvu zitera uburwayi bw'intanga nke ku bagabo
Hari impamvu nyinshi zshobora gutera ubu burwayi zirimo
- Uburwayi bwo Kubyimba kw'imitsi ijyana amaraso mu mabya bizwi nka varicocelle
- Infegisiyo z'amabya cyangwa izibasira agasabo k'intangangabo
- Imiterere mibi y'umuyoboro utwara amasohoro bigatera ikibazo mu kurangiza aho amasohoro adasohoka neza bizwi nka Retro grade ejaculation.
- Kuba ufite ibibyimba cyangwa kanseri mu myanya myibarukiro yawe
- Kuba amabya atarigeze kumanuka mu bwana ngo ajye mu mwanya wayo ahubwo akaguma hejuru
- Ibibazo mu misemburo y'umubiri
- Kuba ari ubumuga wavukanye buva mu turemangigosano twawe dushobora kuba twarangiritse
- Kuba uriku miti imwe nimwe nka imiti ya kanseri ,imiti ibamo imisemburo nindi myinshi...
- Nyuma gato yo kubagwa mu mabya cyangwa ibindi bice binyuramo amasohoro cyangwa nyuma gato yo kwifungisha burundu
- kuba hari ibinyabutabire wahuye nabyo bikangiza intanga zawe
- Guhura n'imirasire yangiza nka rayon X
- Kunywa inzoga z'umurengera
- Kunywa itabi ku kigero gikabije
- kugira indwara y'agahinda gakabije
- kugira umubyibuho ukabije
Dore ibintu bikongerera ibyago byo kugira uburwayi bw'intanga nke
Hari ibintu bitandukanye byakongerera ibyago byo kwibasirwa nubu burwayi bwo kugira intanga nke aribyo
- kunywa itabi
- kunywa inzoga ku kigero gikabije
- gukoresha imiti ikangura ubushake bwo gutera akabariro
- kuba ufite umubyibuho ukabije
- gufatwa na infegisiyo zo mu mabya
- guhura n'ibinyabutabire bibi
- guhura n'ubushyuhe bwinshi ku mabya
- gukomereka amabya
- kuba hari ubuvuzi bwa kanseri wakiriye nka radiotherapy
- kuba amabya atarigeze aza mu mwanya wayo
Ni gute wakwirinda uburwayi bwo kugira intanga nke ku bagabo
Birashoboka ko wagabanya ibyago byo kwibasirwa nubu burwayi ,ukora ibi bikurikira
- Kwirinda kunywa itabi
- kugabanya kunywa inzoga nyinshi
- kunywa imiti wandikiwe na muganga gusa
- kwirinda kwegera no gukoresha ikintu cyatera ubushyuhe bwinshi ku mabya nko gutereka mudasobwa ku bibero
- kwirinda imihangayiko na stress
Ni ryari ukwiye kureba muganga ?
mu gihe wikekaho iki kibazo cyangwa mu gie utabyara ,uba ukwiye kureba muganga ariko no mu gihe wibonaho ibi bimenyetso ,ukwiye kureba muganga
- kuba igitsina cyawe kidafata umurego
- kuba ufite ikibyimba mu mabya cyangwa wumvamo ububabare
- kuba warigeze ugira uburwayi n'ibibazo mu gutera akabariro
Dusoza
Ku bantu bafite iki kibazo , bitewe n'impamvu yagiteye ,uba ushobora kuvugwa ariko hari n'igihe muganga asanga kidashobora kuvugwa .
Uburyo bumwe bwo kumenya ko ikibazo gishobora kuvugwa ni ukwipimisha no gusuzumwa na muganga