Muri raporo yatangajwe n'ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima (OMS) ivuga mu gihe cy'icyorezo cya Covid-19 , abantu bagera kuri miliyoni 10.6 mu mwaka wa 2021 barwaye indwara y'igituntu ,uyu mubare ukaba wariyongereyeho 4,5% ugereranyije n'umwaka wabanje wa 2020.
abagera kuri miliyoni 1,6 bahitanywe n'igituntu ,harimo abagera kuri 187.000 babanaga n'ubwandu bw'agakoko gatera Sida, iyi mibare tukaba tuyikesha raporo ya OMS y'umwaka wa 2022 Global Tuberculosis Report 2022.
muri iyi raporo kandi bavuga ko imwe mu miti ivura igituntu nka Rifampicin yagiye itakaza ubushobozi bwo kuvura iyi ndwara ku kigero cya 3%. aho abagera ku 450.000 bagize resistance kuri uyu muti wa rifampicin mu mwaka wa 2020 na 2021
muri iyi raporo bavuga ko impamvu zikekwa ko imfu z'abahutanywa n'indwara y'igituntu ziyongereye bishobora kuba byaratewe nuko kubera ibihe by'icyorezo cya Covid-19 ,abantu batitaweho ku buryo bukwiye ,ibyo bikaba byaratumye nabo gihitana biyongera.
Indwara y'igituntu ni iki ?
Ibintu bikongerera ibyago byinshi byo kwandura igituntu
- Kuba ufite indwara zidakira cyane cyane indwara ya Sida
- abantu bafite imirire mibi
- kuba unywa inzoga z'umurengera
- kuba unywa itabi
- kuba ufite uburwayi bwa Diyabete
Ibihugu indwara y'igituntu yiganjemo kurusha ibindi
- Angola
- Bangladesh
- Brazili
- Repubulika ya CentraAfrique
- Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo
- Ethiopia
- Gabon
- China
- Koreya
- Ubuhinde
- Indoneziya
- Kenya
- Lesotho
- Liberia
- Mongolia
- Mozambique
- Myanmar
- Namibia
- Nigeria
- Pakistan
- Papua New Guinea
- Filipine
- Sierra Leone
- Afurika yepfo
- Thailand
- Uganda
- Tanzaniya
- Vietnam
- Namibia
Ibimenyetso by'indwara y'igituntu
- inkorora irengeje ibyumweru 3
- kubabara mu gatuza
- gukorora amaraso cyangwa inkorora izana igikororwa
- gucika intege
- gutakaza ibiro
- kubura ubushake bwo kurya
- umuriro
- gutengurwa
- kubira ibyuya mu ijoro
- nibindi ...
ni gute wakwirinda indwara y'igituntu ?
- kunywa imiti neza nkuko abaganga babigutegeka
- gupfuka umunwa mu gihe ukorora cyangwa witsamura kugira ngo ugabanya ikwirakwira ry'udukoko twacyo dukwirakwira ukorora
- gukaraba intoki n'amazi n'isabune kandi kenshi
- kwirinda gusurana mu gihe utarakira
- kwita ku mirire yawe no kuruhuka bihagije
- kwirinda gufata ingendo mu mabisi rusange
- kujya mu cyumba kirimo umwuka uhagije