Ubushakashatsi : Kutaryama byibuze amasaha 5 ku munsi byangiza ubwonko bikomeye cyane cyane ku bantu bakuze

Ubushakashatsi : Kutaryama byibuze amasaha 5 ku munsi byangiza ubwonko bikomeye cyane cyane ku bantu bakuze

Mu bushakashatsi bushya buherutse gutangazwa bwagaragaje ko kutaryama byibuze amasaha 5 ku munsi byangiza ubwonko bikomeye cyane cyane ku bakuze ndetse n'abakiri bato nubwo bwose atari ku kigero kingana  ndetse bikanongera ibyago byo kwibasirwa n'indwara zidakira nk'indwara z'umutima ,hypertension ,diyabete nizindi...

Ubu bushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru cya  Journal Pros  Medicine aho bwakorewe ku bantu bagera ku bihumbi 7 .

ubu bushakashatsi bwagaragaje ko abantu bari hejeuru y'imyaka 50 baryama byibuze amasaha  5 ku munsi no munsi yayo  ,baba bafite ibyago byinshi  byo kwibasirwa n'indwara zidakira  ku kigero cya 20%.

naho abantu bagez mu myaka 50 baryama amasaha ari hagati ya 5 na 7   baba bafite ibyago bike cyane byo kwibasirwa nizi ndwara zidakira ku kigero gito cyane , ubu bushakashatsi bwakozwe mu gihe kingana n'imyaka 25.

ubu bushakashatsi kandi  bwemeza ko nta mwihariko wo kuryama amasha 9 ku munsi no kugabanya ibyago byo kwibasirwa nizi ndwara 

ubu bushakashatsi bwemeza ko kuryama amasaha byibuze ari hagati ya5 na 7 ku munsi bigabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara zidakira zirimo indwara z'umutima ,indwara z'ibihaha ,indwara za kanseri ,indwara za diyabete ku kigero cya 35 % .

ubundi bushakashatsi bwakozwe kuri iyi ngingo  bukorerwa ku bantu bagera ku 10.300 ,bukorwa kuva mu mwaka wa 1985 kugeza mu mwaka wa 2016  ,ubu bwo bwagaragaje ko kuryama igihe gito byongera ibyago byo kwibasirwa n'indwara  zidakira ,zikaba zishobira no kuba indwara irenze imwe.


naone bwaje kugaragaza ko abantu bageze ku myaka 50 baryama amasaha ari munsi y'amasaha 5 baba bafite ibyago byinshi byo gupfa ku kigero cya 25% ugereranyije n'abafite iyi myaka barayama igihe gihagije.

kudasinzira bihagije bitera imikorere mibi y'umubiri muri rusange ,bikangiza ubwonko ,ndetse bikanongera ibyago byo kwibasirwa n'indwara ya stroke ,indwara z'umutima na hypertension  ,iyo umuntu aryama bihagije ,ibi bygao biragabanuka ndetse n'ubuzima bwa muntu bukagenda neza muri rusange.

Dusoza 

iyo umuntu ageze mu za bukuru ,igihe cyo gusinzira kwe kigenda kigabanuka ,abahanga mu buvuzi bavuga ko nubwo bwose biba bimeze bityo ,uba ugomba gushaka ko waryama bihagije byibuze amasaha 7  ku munsi .

ibi bikaba bituma ugira ubuzima bwzia ndetse bikagabanya ibyago byo kwibasirwa na ziriya ndwara twavuze haruguru 


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post