Burya abana bato bakunze kwibasirwa n'uburwayi ndetse bukanabazahaza cyane ,byose bigaterwa nuko umubiri wabo uba udafite ubushobozi buhagije bwo guhangana n'indwara zikomeye.cyane cyane abana bari munsi y'imyaka 5.
Usanga indwara zoroheje nk'ibicurane bishobora kuzahaza umwana cyangwa ukabona indwara nk'ubugendakanwa nabyo bimuzahaza kandi byose nyirabayazana ari bwa budahangarwa bw'umubiri we buke.
Umuhanga mu buvuzi bw'abana .Madame Dr Adriane .ubwo yaganiraga n'ikinayamakuru cya Mayoclinic yagitangarije ibintu 5 bishobora gufasha umubyeyi kongera ubudahangarwa bw'umwana we.
Dore ibintu 5 byongerera umubiri w'umwana ubudahangarwa
1.Ku mwana ukivuka ni byiza kumwonsa kugeza ku mezi 6 nta kindi umuvangiye
Amashereka ni ikintu cy'ingenzi ku mwana ,aba akungahaye ku ntungamubiri ,umubiri we ukeneye ndetse akaba anakize ku basirikari bo gufasha umubiri we guhangana n'indwara zitandukanye baturutse ku nyina binyuze mu mashereka.
Abana bonse neza ,ubushakashatsi bugaragaza ko batajya bibasirwa n'indwara z'amatwi ,indwara zo mu nda n'indwara z'ubuhumekero iyo ugereranyije n'abana batigeze bonka.
2.Gukaraba intoki kenshi gashoboka
Mu gihe ufite umwana muto uba ugomba gukaraba intoki kenshi gashoboka ,aho ibi bigabanya mikorobi n'udukoko ushobora kumwanduza binyuze ku isuku nke wagiriye intoki zawe .
nanone gutoza umwana umuco mwiza wo gukaraba intoki .akoresheje amazi n'isabune ,bimugabanyiriza ibyago byo kuba yakwandura indwara myinshi ku kigero kiri hejuru.
Ubushakashatsi bugaragaza ko gukaraba intoki bigabanya ibyago byo kwandura indwara zifata mu buhumekero ku kigero cya 45% ndetse bikanagabanya ibyago byo kwnadura indwara zo mu nda zikomoka ku isuku nke.
3.Gukingiza umwana
Burya inkingo zirinda umwana indwara zitandukanye ku kigero kiri hejuru ,ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima OMS rivuga ko inkingo zagabanyije umubare munini w'abana bapfa buri mwaka .
Umwana ahabwa inkingo zimurinda indwara z;ibicurane ,impiswi ,igituntu ,imbasa ,iseru nizindi ,kandi izi ndwara zikingirwa zishyirwa mu byiciro by'indwara z'ibyorezo bityo bikaba ari ingenzi kuzirinda abana bacu.
Mu gihe ufite umwana muto ,uba ugomba kubahiriza no gukurikiza amabwiriza yose uhabwa n'baganaga ,ajyanye no gukingiza umwana kandi ugakurikiza gahunda y'ikingira.
4.Kureka umwana agasinzira bihagije
Burya ku mwana ,gusinzira ni igikorwa cyzia kandi kirengera ubuzima bwe ,gusinzira bizamura abasirikari b'umubiri ,bikanamurinda uburwayi .
- Kuva ku mezi 0 kugeza ku mezi 3 ,umwana agomba gusinzira amasaha 14 kugeza ku masha 17
- Kuva ku mezi 4 kugeza ku mezi 12,umwana ago,mba gusinzira amasaha 12 kugeza ku masaha 16.
- Kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka 2 ,umwana aba agomba gusinzira amasaha 11 kugeza ku masaha 14.
- Kuva ku myaka 3 kugeza ku myaka 5 ,umwana aba ago,ba gusinzira amasaha 10 kugeza ku masaha 13
- Kuva ku myaka 6 kugeza ku myaka 12 ,umwana aba agomba gusinzira amasaha 9 kugeza ku masaha 12.
- Kuva ku myaka 13 kugeza ku myaka 18 umwana aba agomba kuryama amasaha 8 kugeza ku masaha 10.
5.Kumugaburira ifunguro ryuzuye
Ifunguro ryuzuye ni ifunguro rikungahaye ku ntungamubiri zitandukanye zirimo ibyubaka umubiri ,ibitera imbaraga n'ibirinda indwara ,
Burya intungamubiri zitandukanye n'amavitamini n'imyungugu ,bituma umubiri ubasha kubaka ubudahangarwa bwawo ,ukanarushaho kubukomeza no guhangana n'indwara.
Kuri buri funguro ry'umwana wateguye ni ngombwa kwibuka amatsinda yose y'intungamubiri ndetse rikanabonekaho ,ibikomoka ku matungo ariko ntiwibagirwe n'imboga n'imbuto.
Burya Vitamini C igira uruhare mu kubaka ubudahangarwa bw'umubiri haba ku bantu bakuru no ku bana