Kubabara mu gihe wihagarika (mu gihe unyara 0 ni uburwayi bushibora kwibasira benshi ,ariko ahanini buza ari ikimenyetso cy'ubundi burwayi bushobora gufata mu ruhago rw'inkari ,ndetse n'ubushobora gufata mu nzira z'inkari no mu bice byegereye mu nda yo hasi.
Mu gihe cyose ,wumva unyara ukababara ,ni byiza ko wihutira kwa muganga ,bityo hakarebwa uburwayi bwa nyabwo butera icyo kibazo cyo kunayara ukababara .
Abantu benshi bakunda kumva bafite ubu burwayi ariko bakabyirengagiza ,ibyo bikaba bishobora gutuma indwara ikura ndetse bikaba byanabaviramo indwara zikomeye harimo n'ubugumba.
Dore impamvu 10 zitera kunyara ukababara
hari impamvu nyinshi zishobora gutera kunayara ukababara .izo mpamvu ni izi zikurikira
1.Indwara zifata umuyoboro w'inkari
indwara zifata umuyoboro w'inkari ,mu bimenyetso bya mbere zigaragaza ni ukwihagarika ukababara ,uyu muyoboro w'inkari uba wafashwe na infegisiyo
Ibindi bimenyetso ugararagaza mu gihe ufite indwara z'umuyoboro w'inkari
muri ibyo bimenyetso twavuga
- Kumva ushaka kwihagarika inshuro nyinshi
- Kunyara inkari zimeze nkizrimo urufuro
- kugira umuriro
- kunyara inkari zinuka
- kubabara mu mugongo cyane cyane mu gice cyo hasi
2.Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina
Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nazo zigira ikimenyetso cyo kwihagarika ukababara ,aha twavuga nk'imitezi ,mburugu ,uburagaza ,chlamydia nizindi
Ibindi bimenyetso ugaragaza mu gihe ufite indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina
Ibimenyetso umuntu agaragaza bigenda bitandukanye bitewe n'indwara yamufashe .ahanini usanga hiyongeraho no kuzana amashyira mu gitsina cyangwa ibindi bintu byibizi bidasanzwe.
3.Infegisiyo y'agasabo k'intangangabo (prostate)
infegisiyo ya prostate nayo ushobora gutuma ,umuntu yihagarika akababara ,cyane iyi infegisiyo ya prostate usanga iba yarakomotse ku ndwara zifata umuyoboro w'inkari.
Ibindi bimenyetso ugaragaza mu gihe ufite infegisiyo ya prostate
hari ibindi bimenyetso ugaragaza mu gihe ufite ubu burwayi birimo
- kunanirwa kunyara neza
- kubabara mu mabya no mu ruhago rw'inkari
- Gusohora ukababara
- kumva usahaka kwihagarika inshuro nyinshi
4.Utubuye two mu mpyiko
Utubuye two mu mpyiko tuzwi nka kidney stones ni tumwe mu bintu bitera ububabre bukabije mu gihe wihagarika
ibindi bimenyetso ugaragaza mu gihe ufite utubuye two mu mpyiko
hari ibindi bimenyetso ugaragaza mu gihe ufite utubuye two mu mpyiko birimo
- kubabara mu mugongo wo hasi
- kunyara inkari zrabura
- Kunyara inkari zirimo urufuro
- kugira iseseme
- kuruka
- ugira umuriro
- kubabara mu nda yo hasi
- kunyara udukari duke cyane
5.Ikibyimba mu mirerantanga (ovaries)
Ku bagore ,iyo bafite ikibazo mu mirerantanga gishobora kuba ikibyimba ,bashobora kwihagarika bakababara
ibindi bimenyetso ugaragaza iyo ufite iki kibazo
- Kuva bidasanzwe kandi bitunguranye
- kubabara mu nda yo hasi
- kumara kunyara ,ukumva inkari zikiri mu ruhago
- kubabara cyane mu gihe cy'imihango
- kubyimba amabere
- kubabara mu mugongo wo hasi
6.Infegisiyo zo mu ruhago rw'inkari
infegisiyo zo mu ruhago rw'inkari nazo zishobora gutera kino kibazo cyo kunyara ukababara
ibindi bimenyetsom ugaragaza
iyo ufite uburwayi bwa infegisiyo yo mu ruhago hari ibindi bimenyetso ugaragaza birimo
- kumva uremerewe mu ruhago
- kubabara mu gihe utera akabariro
- kuribwa mu gitsina
- kuribwa mu kibuno
- kunyara kenshi ariko hakaza udukari duke
7.Gutwikwa n'ibinyabutabire
hari ibinyabutabire bishobora kugutwika nk'amasabune ,amavuta ,mu gihe wayasize ku gitsina bityo akagera imbere mu muyiboro w'inkar.
ibindi bimenyetso ugaragaza
- ku gitsina harabyimba
- hagatukura
- ukumva ku ruhu rwo ku gitsina haryoherera ku buryo wahashimashima
8.Infegisiyo zo mu gitsina
cyane cyane ku bagore ,bakunze kwibasirwa n'indwara zo mu gitsina zituruka ku ma infegisiyo , aha twavuga ashobora gukomoka ku burwayi bwa trichomonas ,ashobora guterwa n'udukoko two mu bwoko bwa bagiteri.
ibindi bimenyetso ugaragaza
- Kuzana ibintu binuka biva mu gitsina
- kuribwa mu gitsina
- kubabara mu gihe utera akabariro
- kuva mu gitsina ariko bidakabije
9.Imiti imwe nimwe
hari amoko y'imiti ashobora gutera iki kibazo arimo nk'imiti ivura kanseri y'uruhago rw'inkari ,cyane izi zikaba ari ingaruka ziyo miti ariko zisanzwe zizwi.
10.kanseri y'uruhago rw'inkari
kanseri y'uruhago rw'inkari nayo ishobora gutera bino bibazo byo kunyara ukababara ,nanoen umuntu ufite iyi kanseri ,anabona amaraso mu nkari
ibindi bimenyetso bya kanseri y'uruhago rw'inkari
hari ibindi bimenyetso bigaragara ku muntu ufite kanseri y'uruhago rw'inkari birimo
- kwihagarika kenshi
- kugira ngo utangire gusohora inkari birakugora
- kubabara umugongo wo hasi
- gutakaza ubushake bwo kurya
- gutakaza ibiro
- umunaniro ukabije
- kubyimba birenge
- kuribw amu magufa