Ni agahinda kumva wifuza gutera akabariro ariko wabigerageza ukumva urababara bitewe nuko mu gitsina cyawe humagaye .nta bubobere burimo kandi wowe ukumva washakaga gukora icyo gikorwa.
Ibi ni ibintu biba ku bantu b'igitsinagore ,bikaba byanatuma batakaza burundu ubushake bwo gutera akabariro cyangwa yajya kwinjira muri icyo gikorwa akumva agize ubwoba ,bitewe nuko adakuramo ibyishimo ahubwo akuramo ububabare butagira ingano.
Muri iyi nkuru twaguteguriye impamvu zitera kubura ububobere ku bagore ndetse nicyo wakora mu gihe uhura na biono bibazo .
Dore impamvu zitera kubura ububobere mu gitsina ku bagore
Hari impamvu 9 zitera iki kibazo cyo kubura ububobere ku bagore ariko cyane cyane zose zigashyingira kuba hari impinduka mu mubiri zatewe n'imisemburo yabaye mike biturutse ku mpinduka runaka ,umubiri wawe urimo ,izo mpamvu ni
1.Kuba uri konsa
Abagore bamwe na bamwe mu gihe bari konsa ,batakaza ububobere ndetse hakaba n'abatakaza ubushake bwo gutera akabariro ,ahanini bigaterwa nuko umubiri wabo uba uhugiye mu gukora amashereka ndetse n'imisemburo imwe nimwe y'umubiri wabo iba yaragabanutse cyane cyane nka esitorojeni.
2.Kuba ukimara kubyara
iyo umugore akimara kubyara ,hari benshii iyo bagerageje gutera akabariro umubiri wabo utarakira neza ,bababara ,bitewe nuko umubiri wabo uba utarakira neza ngo wisuganye ,wizubize nkuko wahoze nabwo inasanga ahanini binaterwa n'imisemburo iba itarasubira ku murongo.
3.Kunywa itabi
mu bushakashatsi bwakorewe ku bagore banywa itabi ,byagaragaye ko itabi rishobora kubagiraho ingaruka ku bijynaye n'ubuzima bwabo bw'imyororokere harimo no kuba babura ububobere mu gihe batera akabariro.
4.Ingaruka z'imiti ivura kanseri
imwe mu miti ikoreshwa ishobora gutera iki kibazo ,cyane cyane nko ku bagore bari ku miti ya kanseri ibavura kanseri y'imirerantanga . aba bashobora kubura ububobere biturutse ku kuba ari yo miti ibibatera.
5.Uburwayi
iyo umugore arwaye ,mbese umubiri we n'ubwonko bwe bitameze neza ,bidaturije ku kintu kimwe ngo abashe kwinjira mu gikorwa neza ,bishobora gutuma abura ububobere. ndetse wanagerageza ku bikora akaba ababara cyane.
6.Umugore ari mu bihe bya Menopause
igihe cya menopause ni igihe kibi ku bagore kuko imisemburo y'umubiri yabo iragabanuka ,ibyo bikarangwa no kumagara mu gitsina ,igitsina kikagenda kigabanuka mu mubyimba ndetse banagerageza gukora imibonano mpuzabitsina bakabura amavangingo
7.Perimenopause
iki nacyo ni igihe kibanziriza kwinjira muri menopause ,iki nacyo kizana impinduka zitera kubura ububobere mu gitsina ,gusa iki gihe bwo ushobora kujya mu mihango wenda umaze kwirenza bitandukanye na menopause ,ho umuntu ntajya mu mihango.
8.Kuba warakuwemo imirerantanga (ovaries)
bitewe n'uburwayi ctangwa izindi mpamvu ,abaganga bashobora gukuramo imirerantanga ,iyo bazikuyemo rero bizana ibibazo birimo kuba watakaza ububobere ndetse hakaba n;igihe uruhu rwawe narwo rutangiye kumera nabi ,ibi nabyo bigaterwa no kuba uri kubura imisemburo ituruka kuri ya mirerantanga.
9.Kuba uri ku miti igabanya umusemburo wa esitorojeni
muri rusange uyu musemburo niwo utuma byose bgenda neza ariko kuba uri ku miti idakorana nawo bishobora kugutera kiriya kibazo cyo kubura ububobere ,bityo ariko iyo uyirangije nta kabuza urongera ukamera neza .
hari iindi mpamvu zishobora gutuma ubura ububobere nko kuba utateguwe neza ,kuba ufite ibibazo n'imihangayiko ,kuba utabanye neza n'umufasha nibindi....
mu gihe ufite kino kibazo cyo kubura ububobere ,ukwiye kuzajya utera akabariro mwabanje gufata umwanya uhagije wo gutegurana ,byakwanga gakoresha amavuta yabigenewe anyereza mu gitsina.