Ku isi yose ,hari abantu barenga miliyaridi imwe bafite babana n'indwara ya hypertension ,aho bafata imiti ivura iyi ndwara ,mu nama za mbere babwirwa ni ukunoza imirire n'imibereho yabo ,ibyo bikajayana no gufata imiti neza ,ubwo buvuzi bukomatanyije nibwo bufasha mu koroshya no kuvura iyi ndwara.
Muri rusange umuntu ufite indwara ya hypertension (umuvuduko w'amaraso ukabije ) aba agomba kwirinda kurya ibiryo birimo umunyu mwinshi ,cyane cyane akirinda kuminjira umunyu mubisi mu biryo kurusha byose ,nanone aba agomba kurrya ibiryo birimo amavuta make .
Mu nbindi bintu umuntu ufite indwara y'umuvuduko w'amaraso ukabije aba agomba kwitwararikaho ni ukwirinda kunywa inzoga n'itabi ,ahubwo akihatira gukora siporo ,kuruhuka bihagije no kunywa amazi , no kwirinda ibintu byose bishobora kumutera stress.
wifashihshije imirire inoze ,ushobora kwivura no gushyira ku murongo indwara ya hypertension (umuvuduko w'amaraso ukabije) bityo ukaba ugabanije ingaruka ushobora kugutera ,hari ibiribwa bigaragazwa n'abahanga nk'ibigira uruhare runini mu kuvura no guhangana niyi ndwara.
Dore ibiribwa 10 bifasha mu kuvura indwara ya Hypertension
hari ibiribwa bitandukanye bifasha mu kugabanya no guhangana n'indwara y'umuvuduko w'amaraso ukabije birimo
Ubushakashatsi bwakorewe mu gihugu cy'ubuyapani ,ikinyamakuru cya healthline.com kivuga ubu bushakashatsi bwagaragaje ko abayapani barya indimu ,bakanakora siporo bytaumye batandukane n'indwara y'umuvuduko w''amaraso ukabije
abakoze ubu bushakashatsi bemeje ko ibi biterwa nuko mu rubuto rw'indimu dusangamo aside ya sitiriki (citric acid ) ndetse nibyitwa flavonoid aribyo bigira uruhare runini mu guhangana niyi ndwara ya hypertension
2.amafi yo mu bwoko bwa salmon
amafi yo mu bwoko salmon akungahaye ku binure bya Omega-3 ,ibi binure bikaba ari byiza cyane ku mikorere y'umutima ndetse no mu mikorere y'umubiri muri rusange.
ubushakashatsi bwakorewe ku bantu bagera ku 2.036 ,bwagaragaje ko ibinure bya Omega-3 byafashije umubiri wabo ,guhangana n'indwara ya hypertension ,ibipimo byabo bikajya ku murongo.
3.Inzuzi (utubuto tw'ibihaza)
inzuzi nazo burya ni kimwe mu biribwa bifasha umubiri ,guhangana n'indwara ya hypertension ,aho zikungahaye ku ntungamubiri zifasha mu kugabanya umuvuduko w'amaraso ukabije ,izo ntungamubiri ni umunyungugu wa manyeziyumu ,potasiyumu ,na arginine.
ubushakashasti bwakorewe ku bagore 26 , aho bakoreshaga amavuta yakamuwe muri izi mbuo ,bakayakoresha mu gihe kingana n'ibyumweru 6 bikurikiranye ,bwagaragaje impinduka zikomeye mu kugabanuka ku muvuduko w'amaraso ukabije ,ukajaya ku murongo muri icyo gihe.
4. ibishyimbo n' amashaza
burya mu bishyimbo naho habonekamo intungamubiri zifasha umubiri guhangana na indwara y'umuvuduko w'amaraso ukabije ,aha twavuga nk'ibyitwa fibre ,umunyungugu wa manyeziyumu ,umunyugugu wa manyeziyumu.
inyigo umunani zakorewe ku bantu barenga 540 zagaragaje ko ibishyimbo bifasha umubiri mu kugabanya umuvuduko w'amaraso ukabije ,ukajya ku kigero cyiza.
5.Inkeri
inkeri nazo zishyirwa mu cyiciro cy'ibiribwa bifasha umubiri ,guhangana n'indwara y'umuvuduko w'amaraso ukabije , aho biterwa nibyitwa antioxidant tuzisangamo cyane cyane nkiyitwa anthocyanins,
anthocyanins yongera aside yitwa nitiriki mu mubiri ,iyi aside ikaba arinayo igira uruhare runini mu kuzamura umuvuduko w'amaraso ,
6.Karoti
Karoti ikungahaye ku ntungamubiri zirimo ibinyabutabire bizwi nka phenolic compounds aha twavuga nka chlorogenic , p-coumaric na caffeic aside ,ibi binyabutabire nibyo bifasha umubiri mu kuringaniza umuvuduko w'amaraso ku kigero cyiza.
Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu bagera ku 2.195 bakuru ,bafite indwara ya hypertension bwagaragaje ko kurya karoti mbisi ,byabafashije gushyira ku murondo indwara y'umuvuduko ukabije .
7. Sereri
imboga za sereri ni nziza cyane ku mubiri wa muntu ,zikaba kandi zikungahaye ku kinyabutabire cyitwa phthalide gifasha umubiri mu kugabanya umuvuduko w'amaraso ukabije.
8.Inyanya
inyanaya zikungahaye ku munyungugu wa potasiyumu no kubyitwa lycopene ,izi ntungamubiri zombi zifasha mu mikorere myiza y'umutima , zikanagabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara z'umutima harimo n'indwara y'umuvuduko w'amaraso ukabije .
ubushakashatsi bugaragaza ko kurya inyanya bigabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara z'umutima ndetse no kuba wahitanywa nazo.
9.Imboga za Borokoli
imboga za borokoli zikungahaye ku ntungamubiri nyinshi cyane ,ari nabyo bituma zigira akamaro gakomeye ku mubiri wa muntu.
muri izi mboga dusangamo ibyitwa flavonoid ,ari nabyo bifasha mu kukurinda indwara ya hypertension ndetse bikanongera ingano ya aside nitiriki mu mubiri.
ubushakashatsi bwakorewe ku bantu bagera ku 187.453 bwagaragaje ko kurya imboga za borokoli bifasha umubiri guhangana n'indwara y'umuvuduko w'amaraso ukabije.
10.Epinari
imboga za epinari zikungahaye ku ntungamubiri nyinshi cyane arinayo mpamvu akamaro zigira ku mubiri nako ari kanini cyane.
izi mboga zikungahaye ku myunyungugu ya potasiyumu ,manyeziyumu ,karisiyumu nizindi ,ubushakashatsi bwakorewe ku bantu barya imboga za epinari bwagaragaje ko ari imboga zagufsaha mu kuringaniza umuvuduko w'amaraso ukabije ,ukajaya ku kigero cyiza.
Umusozo
Ibiribwa bifasha umubiri mu guhangana n'indwara y'umuvuduko w'amaraso ukabije ni byinshi ,muri rusange ,mu gihe ufite iyi ndwara ni byiza kwirinda kurya ibiryo birimo umunyu mwinshi n'amavuta menshi ahubwo ukihatira kurya imboga n'imbuto ndetse no gukurikiza amabwiriza yose uhabwa n'abaganga .
indwara y'umuvuduko w'amaraso ukabije ,si indwara ikira ariko ushobora kubana nayo igihe kinini ,ukanayisazana ,ariko byose bigaterwa n'imyitwarire ugira ndetse n'imirire yawe.