Guhorana inzara cyangwa Guhora wumva ushonje igihe cyose na nyuma yo kurya bisobanuye iki ku buzima bwawe?

Guhorana inzara cyangwa Guhora wumva ushonje igihe cyose na nyuma yo kurya bisobanuye iki ku buzima bwawe?

Gusonza cyangwa kumva ukeneye kurya ,ni ibintu bisanzwe ariko ntibibe igihe cyose ,cyane cyane na nyuma yo kurya ariko iyi bibaye ko na nyuma yo kurya wumva ushonje ,haba harimo ikibazo ndetse n'impamvu yabiteye.

muri rusange iyo umuntu ashonje ,umubiri utanga ibimenyetso mburira ko ugiye gushyirirwa nibiwutunga dukura mubyo turya ,cyane cyane abantu bumva bashonje iyo nta sukari ihagije bafite mu mubiri. uko mkumva ushonje rero kiba ari ikimenyetso cy'intabaza ko ukeneye kugira icyo urya ngo gihe umubii intungamubiri nkenerwa.

Ubundi umuntu yakumvise afite inzara mu gihe ,hashize umwanya munini afashe amafunguro ,bikaba rero ikibazo mu gihe na nyuma yo kurya ako kanya wumva inzara idashize ,ugahora wumva ushonje igihe cyose.

Dore impamvu zituma uhorana inzara igihe cyose 

Guhorana inzara cyangwa Guhora wumva ushonje igihe cyose na nyuma yo kurya bisobanuye iki ku buzima bwawe?


1.ni ikimenyetso ko nta ntungamubiri za poroteyine ubona mu mafunguro yawe 

iyo mu mafunguro yawe akennye ku ntungamubiri za poroteyine ,uba ushobora kumva uhorana inzara igihe cyose ,ibi bigaterwa nuko poroteyine zituma umubiri uvubura umusemburo utuma wumva ko uhaze .iyo ari nkeya rero mu mafunguro urya ,wa musemburo nawo uba muke cyane bityo ugahorana inzara.

nanone burya intungamubiri za poroteyine zitera kugabanuka ku bushake bwo kurya ,bityo zaba ziri mu mafunguro yawe ku buryo buhagje ,ubusambo bwo kurya buragabanuka.

2.Ni ikimenyetso cyuko udasinzira bihagije 

gusinzira ni ikintu cyiza ku mikorere y'umubiri muri rusange ,iyo udasinzira ku kigero gihagije ,ibi bishobora gutera iki kibazo cyo kumva ushonje igihe cyose .

ibi biterwa nuko burya gusinzira bituma umubiri uvubura ikinyabutabire cya Ghrelin gituma ubusambo bwo kurya bugabanuka ndetse n'ubushake bwo kurya bukagabanuka.

naone gusinizira neza bituma umubiri uvubura ikinyabutabire cya leptin gituma umuntu yumva ahaze bityo agatndukana na cya kibazo cyo guhorana inzara.

ubushakashatsi bwakorewe ku bantu bakora amasaha y'ijoro ,muri rusange batabona umwanya wo kuryama bwagaragaje ko kudasinzira bihagije bibongerera ibyago byo gutuma bahora bumva bashonje kurusha ababona igihe gihagije cyo kuryama.

3.ni ikimenyetso cyuko amafunguro yawe nta binyamavuta biyabonekamo bihagije 

burya ibinyamavuta bigora igogora ryabyo ,bityo bigatinda mu nzira z'igogora ugereranyije n'ibindi biribwa nk'amasukari nibindi.., 

ubushakashatsi bwakorewe ku bantu bagera 270 bafite umubyibuho ukabije bwagaragaje ko kugabanya ibinyamavuta mu mafunguro yawe ,byatumye bagira inzara nyinshi no kwifuza kurya cyane kurenza uko barayaga amafunguro arimo ibinyamavuta kandi bunagaragaza ko nyuma yo kugabanyirizwa ibinyamavuta bararikiye cyane kurya ibinyamasukari.

4.Bisobanuye ko utari kunywa amazi ahagije 

kunywa amazi menshi ahagije ku mubiri wawe bitera ubuzima bwiza ,bituma ubwonko bukora neza , umutima ugakora neza ,muri rusange umuntu akagira ubuzima bwiza.

ubushakashasti bwakorewe ku bantu banywa udukombe tubiri tw'amazi mbere yo kurya bwagaragaje ko bigabanya ingano yibyo wagombaga kurya kandi bigatuma wumva uhaze.

kumva ushonje bitandukanye no kumva ufite inyota ,ushobora kugira inyota kandi uhaze ,mu nda wujuje ariko ubu bushakashatsi bwo bwarebaga ku kijyanye no gusonza gusa.

5.ni imimenyetso cyuko amafunguro yawe akennye ku byitwa fibre 

intungamubiri zo mu bwoko bwa fibre ,zikunze kuboneka mu mboga n'imbuto, fibre zituma umuntu ahaga vuba ,ndetse akamara n'igihe kinini yumva ahaze ,kandi fifre zinafasha kubifuza kugabanya ibiro by'umurengera kubera ko zituma umuntu ahaga vuba kandi zikangabanya ubusambo bwo kurarikira ibiryo.

nanone fibre zitumaumubiri wawe ,uvubura umusemburo wuko wijuse  (uhaze ) ibyo rero nabyo bikagabanya ubusambo bwo gukomeza kurya .

6.Mu gihe urya ariko ufite ibindi urangariyeho nka telefone 

ubushakashatsi bugaragaza ko kurya ufite ibindi urangariyeho nka telefone ,kureba filimi ,imiziki nibindi ,bituma utumva signal z'umubiri ko uhaze bityo ukaba ushobora gukomeza kurya.

iyo rero bibaye igihe kirekire umubiri wawe ,,urabimenyera ku buryo ushobora gukomeza kurya ,ukumva ntuhaga bitewe nuko wagendeye ko muri cya gihe waryaga ariko ufite ibindi bikurangaje.

cyane cyane muri ibi bihe nko kurya uri kuri telefone bituma aabantu bashobora kugira iki kibazo ndetse bikaba byanatuma barya ibinyamasukari byinshi nabyo bishobora kubatera ibibazo bitandukanye.

7. ukora siporo nyinshi 

burya gukora siporo bituma umubiri ukoresha imbaraga nyinshi ,ibyo rero binatuma umubiri utwika ibivumbikisho byinshi bityo ukaba ukenera ko ugomba kubisimbuza , nta kindi ukoresha ukwereka ko ubikeneye ni ukumva ushonje.

muri rusange abantu bakora siporo zivunanye kandi bakazikora igihe kirekire bituma bagira umubiri ukora cyane ( metabolism yihuta ) bakagira ubushake bwo kurya bwinshi ugereranyije n'abantu badakora siporo.

8.mu gihe unywa inzoga nyinshi cyane 

burya ku bantu bamwe .inzoga ituma barya cyane ,kunywa inzoga bituma umubiri utavubura umusemburo wa leptin utuma wumva uhaze ,ukanagabanya ubushake bwo kurya , cynae cyane nko kuznywa mbere yo kurya cyangwa mu gihe urimo kurya.

iyo rero wanyoye inzoga nyinshi  bituma ukomeza kurya kandi ntiwumve ko wujuje .ibi bigaterwa nuko inzoga ziba zabujije umubiri kuvura wa musemburo wa leptin.

9.Mu gihe ufite imihanagayiko nyinshi cyangwa Stress ikabije 

ku bantu benshi guhora stress bituma nabo barya cyane ,bagahora bumva bashonje igihe cyose , ibi bigaterwa nuko stress ituma umubiri uvubura umusemburo wa cortisol  kandi uyu musemburo ukaba utuma umuntu yumva ashonje ,

ubushakashatsi bwakorewe ku bagore 59 nkuko bitangazwa n'ikinyamakuru cya healthline.com buvuga ko guhorana stress byatumye bakenera kurya cyane aho bongereye ibinyamasukari baryaga ku kigero kinini.

10.Hari imiti uri kunywa 

cyane cyane nk'imiti ivura indwara zo mu mutwe .burya ishobora gutera ikibazo cyo guhorana inzara no guhora wumva ushonje .n'imiti ya diyabete ya insuline ishobora gutuma wumva ushonje cyane .

 iyo gusonza cyane no kugira ubushake bwinshi bwo kurya byatewe n'imiti biba ari ibintu bizwi ko iyo miti ishobora kubitera .bityo ushobora kubiganiriza muganga wawe mu gihe wumva ubangamiwe.


11.ushobora kuba ufite indwara ya Diyabete cyangwa indwara ya hyperthyroidism itera umwingo 

gusonza cyane bishobora kuba ikimenyetso cy'indwara ya diyabete ariko icyo gihe kiza gikurikwe n'ibindi bimenyetso nko gutakza ibiro ,guhorana inyota , guhorana umunaniro nbindi .


naone guhorana inzara bishobora kuba ikimenyeto cy'indwara ya hyperthroidism  aho umusemburo uvuburwa nimvubura ya thyroid uba ari mwinshi mu mubiri kandi uyu musemburo utera inzara.

naone mu gihe ufite isukari nke mu mubiri ushobora kumva ushonje cyane ,ibyo bikaza ari ikimenyetso mburira ko ukeneye kurya.

Dusoza 

muri rusange guhora inzara igihe cyose ni ikimenyetso cyuko mu mubiri wawe  ikigero cy'imisemburo igenzura kumva uhaze ,ikanagena ikigero cy'ubushake bwo kurya ko ari mike cyangwa idahagije kubera impamvu zitandukanye .

nanone bishobora kuba ikimenyetso cyuko ahari uburwayi burimo gutera ibyo bibazo nk'indwara ya Diyabete ,ni byiza kugenzurira hafi impamvu yaba ibyihishe inyuma ,waba utari gusobanukirwa neza ukaba wajya no kwa muganga 

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post