Dore uburyo 5 wavura uruhu rwawe ukoresheje Yawurute

 

Dore uburyo 5 wavura uruhu rwawe ukoresheje Yawurute

Ukoresheejyawurute ushobora kuvura uruhu rwawe ,uburwayi bwinshi butandukanye ndetse ukanarurinda kwangirika ,cyane cyane rwangijwe n'izuba ,uburwayi hafi ya bwose waba ufite ku ruhu ,ushobora kubuvura ukoresheje yawurute kuva ndwara y'ise kugeza ku kwangirika ku ruhu bitewe n'izuba byose yawurute irabivura.

Mu buryo busanzwe ,yawurute ni nziza cyane ku mubiri kubera ko ibarizwa mu cyiciro cy'ibyitwa probiotic .bigira uruhare runini mu kunoza igogora ryibyo turya .

Yawurute ikorwa mu mata y'umwimerere ,yongerwamo cream ,hanyuma bikaza gusukurwa neza akoreshejwe uburyo bwa pasteurilization ,hanakongerwamo bagiteri kugira ngo  bize gukora ibyotwa fermentation ,nyuma ya mata niyo aza kubyara lactose na lactic acid arko kariya gahumura ka yawurute tujya twumva.

Yawurute kandi dusangamo intungamubiri nyinshi zitandukanye zirimo amaproteyine ,amavitamini .imyunyungugu nka potasiyumu ,manyeziyumu ,fosifore na karisiyumu ,nanone hari igihe muri yawurute bongeramo vitamini D.

Kubera ubushobozi bwa yawurute mu kugirira akamaro umubiri wa muntu ,twaguteguriye akam aro kayo mu buvuzi bw;uruhu ndetse no ku rurinda .

Dore ibintu 5 yawurute ishobora kuvura no gufasha uruhu rwa muntu 

Dore ibintu 5 yawurute ishobora kuvura no gufasha uruhu rwa muntu


Hari uburyo 5 ushobora gukoresha yawurute uvura cyangwa urinda uruhu rwawe birimo

1.Kururinda kumagara no gutuma ruhorana itoto 

yawurute ni nziza cyane ku ruhu iyo wayisezeho ,ituma uruhu rwawe ruhorana itoto kandi rugahorana amazi ,ibyo bikarurinda kumagara .

Aha ukoresha utuyiko 4 duto twuzuye yawurute ,ugafata akandi kayiko kariho agafu ka cocoa ,hanyuma n'akandi kayiko kamwe kuzuye ubuki ,hanyuma ukabivanga ,nyuma yo kubivanga iyo mvange uyisiga ku ruhu , cyane cyane mu maso ,mu ijosi n'ahandi hose wifuza ,hashyira iminota 30 ubyisize ,ugakaraba ,ukanihanagura .

2.Kuvura ibiheri byo mu maso 

ku bantu bafite ibiheri byo mu maso nabo bashobora kwivura ,bakoresheje yawurute aho bafata yawurute bakayisiga mu maso ,mbere yo kujya kuryama ,bakareka ikabumiraho ,hanyuma ukaryama iriho ,mu gitondo ku munsi ukurikiyeho ,ugakaraba mu maso ukoresheje amazi akonje ,ukabikora kugeza bikize neza ,kandi mu gihe gito uba wakize.

3.Kuvura no kukurinda iminkanyari 

Burya yawurute ishobora gukoreshwa mu kuvura no kukurinda iminkanyari yo ku ruhu ,aho ifite ubushobozi yo gukuraho uturemangingo twapfuye ,dushobora gutuma ugaragara nkaho ushaje kandi ukiri muto .

hano ufata utuyiko 2 twa yawurute ,ukatuvanga na Oats akayiko kamwe ,ukabivanga neza ,hanyuma iyo mvange ukayisiga ku ruhu ,bikamaraho iminota 15 ,nyuma yiyo minota ,urakaraba ,ukihanagura .

4.Gukuraho utudomo twirabura  mu maso 

ku bantu bafite utudomo twirabura mu maso ,ushobora gukoresha yawurute ,ukuraho utu tudomo ,atwo tudomo dushobora kuba inkovu z'uduheri warwaye mu maso cyangwa twarizanye gusa.

Aha ufata akayiko kamwe ka yawurue ,ukakavanga na kimwe cya kabiri cya kayiko kuzuye umutobe wakamuye mu ndimu ,nyuma yaho urabivanga neza ,iyo mvange niyo usiga mu amso ,ukareka ikumiraho ,ariko ugenda usiga hahandi hari twa tudomo .

5.Kuvura uruhu rwawe mu gihe rwatwitswe n'izuba 

Burya uruhu rwa muntu rushobora gutwikwa n'izuba ,ibi cyane cyane bikunze kugaragara ku bantu bafite uruhu rwera aho izuba rishobora kubatwika .

mu gihe nta mavuta yabigenewe ufite ushobora gukoresha yawurute uvura aho nagho izuba ryagutwitse ,yawurute kuyisugaho irahomora ,ubundi ugasubirana itoto .n'uruhu rwawe rugakira neza .
Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post